Gutoterezwa muri Uganda bitumye yiyemeza gushakira imirimo mu Rwanda
Bukuru Cyprien wari umaze amezi atandatu afungiye muri Uganda aho yari yaragiye ajyanywe no gushaka akazi, nyuma yo kurekurwa yiyemeje gushakira imirimo mu Rwanda kuko aho yagiye nta cyiza yahasanze.

Uwo musore w’imyaka 22, yagiye muri Uganda muri Kanama 2018 yambukiye ku ndangamuntu, abona akazi mu rugo rw’umuntu ariko nyuma aza kwikorera aho yacuruzaga amagi mu mujyi wa Kabale, afatwa muri Kanama 2019 ashinjwa kuba muri icyo gihugu nta byangombwa afite, ni ko gufungwa.
Bukuru avuga ko amaze gufatwa yahise afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabale amarayo ibyumweru bibiri hanyuma agezwa imbere y’urukiko, ahamwa n’icyaha cyo kuba mu gihugu kitari icye nta byangombwa, akatirwa igifungo cy’amezi atandatu, afungirwa muri gereza ya Ndorwa.
Uwo musore wafunguwe ku ya 26 Gashyantare 2020, avuga ko ubuzima bwo muri iyo gereza bwari bugoye kuko batotezwaga ndetse bagakoreshwa imirimo ivunanye.
Ati “Ubuzima bwo muri iyo gereza bwari bubi kuko buri kanya baradukubitaga, tukanakoreshwa imirimo y’agahato kandi ivunanye. Twarahingaga, tugacukura amabuye yo kubaka, tugatema ibiti, kubumba amatafari, tugacukura ibishyitsi ari na ko tubyikorera ndetse tukanabipakira imodoka”.
Ati “Ibyo twabikoranaga inzara kuko twajyaga mu mirimo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, bakatugaburira saa cyenda, hanyuma saa kumi tugasubira muri gereza. Uko ni ko byari bimeze buri munsi, wavuga ko unaniwe bati ni akazi waje gushaka kandi wakabonye gakore”.
Avuga kandi ko muri iyo gereza yari afunganywe n’abandi Banyarwanda 32, akaba yarabasizeyo kuko ngo bakatiwe igifungo kirekire.
Bukuru ashima Imana kuba arekuwe atamugaye, akavuga ko agiye kwegera umuryango kugira ngo umufashe kubona imirimo mu gihugu cye gifite amahoro.
Ati “Ugira utya ukava ahantu hari amahoro wirukankiye aho utekereza ko wabonera byinshi ariko hatagira amahoro bikarangira ugarutse kandi warataye igihe. Ubu ngiye kwegera umuryango wanjye umfashe mbone icyo gukora kandi nta kabuza nzakibona nkore niteze imbere, cyane ko Leta yacu ibidufashamo”.
Yongeraho ko yasohotse muri gereza ntiyanemererwa gusubira aho yari atuye ngo afate ibintu bye ndetse ngo yari anejeje ibigori n’ibishyimbo akaba atabisaruye, ngo ni igihombo gikomeye.
Bukuru wacikirije amashuri mu wa gatanu w’abanza, agira inama Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko kuko ngo ari rwo rukunze kujya muri Uganda gushaka akazi, yo kubyihorera kuko bagerayo bagakoreshwa uburetwa ntihagire icyo bacyura.
Abanyarwanda bakomeje gutotezwa aho bafungiye muri icyo gihugu, mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje ibiganiro byo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi umaze igihe warajemo igitotsi.
Inkuru zijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi
- Perezida Kagame yageze muri Uganda
- Uganda: Gen Muhoozi yashimiye abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)
- Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi
- Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
- Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba
- Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda
- Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda
- Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka
- Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame
- Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu
- Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
- Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza
- Ibicuruzwa by’u Rwanda byiteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda umupaka nufungurwa?
- Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye kongera gufungurwa
- Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)
- Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Ohereza igitekerezo
|