NAEB yatashye ububiko bw’imbuto n’imboga bwatwaye asaga miliyoni 980Frw

Ikigo cy’igihugu cy’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), cyamuritse ububiko bw’imboga n’imbuto bunabikonjesha mbere y’uko byoherezwa mu mahanga (Pack House), bukaba bwaratwaye asaga miliyoni 980 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Bakoresha abakozi 150 ku munsi
Bakoresha abakozi 150 ku munsi

Ubwo bubiko bwamuritswe kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020, bwubatswe mu byiciro bibiri aho icya mbere cyuzuye muri 2017 naho icya kabiri cyo kwagura cyuzura umwaka ushize, bikaba byaratumye ubwo bubiko buva ku bushobozi bwa metero kibe 516 buba metero kibe 700, ni ukuvuga ahakonjesherezwa.

Ubwo bubiko bw’imboga, imbuto n’indabo, mbere bwari bufite ibyumba bitatu bikonjesha none ubu byabaye bine, bukagira ahantu ha metero kare 500 ho gutunganyiriza ibigomba koherezwa mbere yo gushyirwa mu byumba bikonjesha, hakaba hakorera abakozi 150 buri munsi.

Umuyobozi mukuru wa NAEB, Amb George William Kayonga, avuga ko ubwo bubiko ari ingenzi cyane kuko butuma ibyoherezwa hanze bigerayo bikunzwe.

Ububiko bwatashywe bwatwaye asaga miliyoni 980Frw
Ububiko bwatashywe bwatwaye asaga miliyoni 980Frw

Ati “Nta hantu twari dufite dushobora gutunganyiriza umusaruro heza, hari ibyuma bikonjesha, ameza agezweho, hari aho abakozi babanza gukorerwa isuku mbere yo gutangira akazi, ku buryo icyoherejwe hanze kigerayo kimeze neza kikaba cyanamara iminsi nk’ine kitarangirika. Ubu aha hafite ibyangombwa byuzuye bituma umusaruro uva mu Rwanda ugera ku isoko ukunzwe”.

Akomeza avuga ko kwagura ububiko nk’ubwo bizakomeza, cyane ko ngo bitegura no kubaka ubundi aharimo kubakwa ikibuga cy’indege gishya cya Bugesera.

Ati “Ubundi twari dufite ububiko ku kibuga cy’indege cya Kanombe, ariko no ku kirimo kubakwa i Bugesera tuzahagurira ububiko kugira ngo tujyane n’umuvuduko dushaka w’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku mbuto, imboga n’indabo. Duteganya ko bwazaba bufite ubushobozi bwo kwakira toni ibihumbi 250 ku mwaka”.

Bimwe mu byoherezwa hanze
Bimwe mu byoherezwa hanze

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abohereza mu mahanga ibyo bicuruzwa, Vianney Kabera, avuga ko kubaka ubwo bubiko byatumye bongera ibyo bohereza mu mahanga.

Ati “Mbere ibi bikorwa birimo ibyumba bikonjesha bitaraza, twoherezaga toni 10 gusa ku cyumweru kuko twatinyaga ko byangirika bikaduhombya, ariko ubu twohereza toni 100 ku cyumweru. Byatewe n’uko abahinzi biyongereye n’abohereza mu mahanga umusaruro bava kuri batatu ubu bakaba ari 30”.

Ati “Ibi byatuzamuriye ikizere mu bakiriya bacu bo mu mahanga, bakizera ibiturutse mu Rwanda kuko bazi ko bitunganyirizwa ahantu hizewe, dufitiye n’ibyangombwa mpuzamahanga”.

Icyakora yavuze ko hakiri imbogamizi z’uko ubwo bubiko n’ubu bukiri buto ugereranyije n’abifuza gukora ako kazi ko kohereza uwo musaruro mu mahanga, kuko biyongera buri munsi.

Ibyoherezwa hanze ahanini ni imiteja, urusenda, ibitoki, avoka, ibishyimbo, amatunda n’ibindi ku buryo ababikunda babibona ku isoko igihe cyose babyifuje.

Aha ni mu byumba bikonjesha
Aha ni mu byumba bikonjesha

Abikorera na bo ku bufatanye n’ikigo cya HortInvest, barimo kubaka ubundi bubiko bubiri mu gace kahariwe inganda i Masoro muri Gasabo, bukazuzura bitarenze muri Kamena uyu mwaka, aho buri ruhande ruzashora 50%.

Icyiciro cya mbere cy’ubwo bubiko bwatashywe cyatewe inkunga na Banki y’Isi naho icya kabiri ahanini cyo kwagura giterwa inkunga n’igihugu cya Netherlands ndetse na NAEB ikaba yarashyizeho uruhare rwayo.

NAEB itangaza ko muri 2018, imbuto, imboga n’indabo byoherejwe hanze byabaye toni 30,116, byinjiza Amadolari ya Amerika 24,447,225 na ho muri 2019 hoherejwe toni 41,802 byinjiza Amadolari ya Amerika 30,551,822 bivuze ko habaye ubwiyongere bwa 23%.

Gutaha ubwo bubiko byitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Gutaha ubwo bubiko byitabiriwe n’abayobozi batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka