Hosni Moubarak wayoboye Misiri yapfuye

Hosni Moubarak wabaye Perezida wa Misiri yapfuye kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, afite imyaka 91.

Hosni Moubarak wayoboye Misiri yapfuye (Photo:Internet)
Hosni Moubarak wayoboye Misiri yapfuye (Photo:Internet)

Ikinyamakuru Le Figaro cyavuze ko ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020, nk’uko byemezwa n’abaganga, Hosni Moubarak wahoze ari Perezida wa Misiri (Egypte) yajyanywe mu bitaro bya gisirikare by’i Cairo mu Misiri, biza kwemezwa ko yapfuye kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020.

Apfuye nyuma y’uko mu mwaka wa 2011 yari yagejejwe imbere y’urukiko kubera ibyaha by’uko hari abasivili bagera kuri 864 bishwe mu gihe cy’impinduramatwara y’aho mu Misiri (La révolution égyptienne) ndetse n’ibyaha bya ruswa.

Muri 2012, urukiko rwahanishije Hosni Moubarak igihano cy’igifungo cya burundu, gusa ahita atangaza ko azajuririra icyo cyemezo.

Muri 2013, ubutabera bw’aho muri Misiri, bwategetse ko Hosni Moubarak ufungurwa, gusa akaba atemerewe kurenga umupaka w’igihugu cye kubera ko yashinjwaga kuba yaricishije urubyiruko rwigaragambyaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu mwaka wa cumi Intumwa |.|.A .U YAKORESHEJE UMUTAMBAGIRO MU TAGATIFU HIJA)HARI MU KWEZI KWA RAMADHAN ISUBIRA MADINA MU KWEZI KWA RABIL-AWAL INTUMWA NAYO YARARWAYE KUGEZUBWO YITABYIMANA UMUREZI WE USUMBA BYOSE NONE NA HOSNI YITABYIMANA IMWAKIRE MU BAYO NAKURIKIRANYE AMATEKA YE NANUBU ARIKO GUSA AFRICA IKOMEJE KUBURA INGINRAKAMARO ALLAH NI KUUR FAYAKUUR(ICYASHATSE KIRABA CG ICYAVUZE KIRABA COR-AN SAID

Niyomwungeri Djibrille yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Yategetse Egypt hafi imyaka 40.Niyigendere.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka