MINALOC iramagana abatekamutwe biyita abakozi bayo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iravuga ko hari abatekamutwe biyita abakozi b’iyo Minisiteri, baca abaturage amafaranga babizeza ko bazabafasha kubona serivisi uko babyifuza, cyane cyane izirebana no guhinduza amazina.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ryashyizweho umukono na Minisitiri Prof. Shyaka Anastase, riravuga ko abo bantu atari abakozi bayo, kandi ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

MINALOC iributsa ko nta mafaranga ahabwa umukozi wa MINALOC acibwa umuntu usaba serivisi iyo ari yo yose muri Minisiteri.

MINALOC kandi isaba uwahura n’abo batekamutwe kubimenyesha Inzego zikurikira kuri nimero ya telefone itishyuzwa:

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) 5 3 5 3 ;
Polisi y’Igihugu (RNP) kuri nimero 997
Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri nimero 166.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka