Casa Mbungo André ni we mutoza mushya wa Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports itangaje ko Casa Mbungo André ari we mutoza mushya wayo. Ni nyuma y’igihe iyo kipe yari imaze idafite umutoza, dore ko iherutse gutandukana na Javier Martinez Espinoza wo muri Mexique watandukanye na Rayon Sports mu kwa 12 umwaka ushize yirukanywe.

 Casa Mbungo André
Casa Mbungo André

Casa Mbungo André yatoje amakipe arimo AS Kigali, Police FC, Kiyovu Sports, akaba yari amaze iminsi atoza ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Umutoza mushya Casa Mbugo yasabwe kwegukana shampiyona n’igikombe cy’Amahoro mu mezi ane.

Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko Casa Mbungo André yasinye amasezerano y’amezi ane ashobora kongerwa.

Nyuma yo kumara igihe Rayon Sports FC idafite umutoza mukuru, ubwo batandukanaga na Javier Martinez, ikipe igasigaranwa na Kirasa Alain mu buryo bw’agateganyo, kuri uyu wa gatatu nibwo hatangajwe ko ibiganiro hagati ya Casa n’iyi kipe byarangiye neza.

Uyu mutoza akaba yahawe amasezerano yo gutoza iyi kipe mu gihe cy’amezi ane ari imbere, ariko ashobora kongerwa mu gihe yaba abashije kwitwara neza.

Mu kiganiro umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yagiranye na KT Sports kuri uyu wa gatatu bakimara kwemeza uyu mutoza, yavuze ko bamusabye kwegukana igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.

Ese Rayon Sports yaba isubiye kuri gahunda yo gutozwa n’Abanyarwanda?

Iyi kipe yaherukaga gutozwa n’umutoza mukuru w’umunyarwanda itozwa na Olivier Karekezi muri 2018 yari imaze igihe igirira icyizere abatoza baturutse hanze.

Kuva Karekezi yagenda, Rayon Sports yari imaze gutozwa n’abatoza 3 b’abanyamahanga aribo :Umubiligi Ivan Jack Minnaert (2018), umunya-Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo (2018-) n’Umunya-Mexique Javier Martinez Espinosa (2019)

Abajijwe na KT Sports niba Rayon Sports yaba yasubiye ku batoza b’Abanyarwanda, yabihakanye avuga ko iyi kipe yahisemo Casa kuko ari umutoza mpuzamahanga ushobora gutoza mu Rwanda no hanze kandi uzi neza cyane umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Aya masezerano uyu mutoza yasinye, azarangirana na Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier Legue).

Rayon Sports igiye kuba ikipe ya 4 mu makipe akomeye mu Rwanda uyu mutoza agiye gutoza nyuma ya Police FC , AS Kigali na Kiyovu Sports .

Uyu mutoza waherukaga gutoza muri Kenya muri AFC Lepoard batandukanye kubera ibibazo by’ubukungu byayibasiye. Mu Rwanda bimwe mu bigwi ahafite ni uko yegukanye igikombe cy’amahoro muri Police no muri AS Kigali.

CASA MBUGO wemejwe nk’umutoza wa Rayon Sports yahoze ari umukinnyi mu makipe atandukanye mu Burundi aho yakinaga mu izamu. Ni umugabo uzwiho kutihanganira amakosa no kutavugirwamo n’abakinnyi.

Biteganyijwe ko Casa Mbugo André aza gukoresha imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe mu rwego rwo gutegura umukino wa Etincelles ku munsi wa 21 wa shampiyona .

Muri shampiyona Casa asabwa kwegukana, asanze Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu aho irushwa na APR FC ya mbere amanota arindwi ikarushwa na Police FC ya kabiri amanota 2 , mu gihe mu gikombe cy’amahoro batomboye kuzakina n’ikipe ya Mukura Victory Sports.

Amafoto: Rayon Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndebera uyu wiyise K ngo nawe yavuze ntukababazwe n’umutwaro utikoreye utekereza se ko urusha CASSA kumenya Gikundiro hanyuma se urinda uvuga ngo nagira amahirwe akishyurwa abatoza bose batoje Rayon ni wowe wabahembaga wa nyangabirama we? Vuguziga ni umwana w’umunyarwanda.

Polo yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Iyo mbonye umutoza ugiye gutoza rayon sport numva mugiriye impuhwe! Kasa ni umutoza mwiza ariko akavuyo kaba muri rayon ntikatuma agera ku byo yiyemeje. Ngwino utere ako karaka k’amezi ane ubundi bakuvugirize induru wigendere nta kundi(nugira amahirwe bakakwishyura) gusa biruta gushomera.

k yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Cassa se Mana yanjye azabishobora ra? Imana imube hafi ariko ubwo atavugirwamo wenda azashyira abakinnyi ku murongo ntawamenya.

BWIZA yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka