Burera: Hagiye kuba isiganwa ryo gushaka abafite impano mu mukino w’amagare

Ku wa gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020 mu Karere ka Burera hazaba isiganwa ry’Umunsi umwe ryiswe "Rugezi Cycling Tournament."

Ni irushanwa rizabera mu mirenge ikora ku gishanga cy’Urugezi. Intera ya Kilometero 54 ni yo abasiganwa bazagenda kuri uwo munsi, aho bazahaguruka ku murenge wa Kivuye barekeze muri Santere ya Butaro bagaruke ku biro by’umurenge wa Bungwe.

Kigali Today yaganiriye n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean de la Paix asobanura ibijyanye n’iri rushanwa, ati "Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gushaka impano z’abana bakiri bato mu mukino w’amagare dore ko hari gahunda yo gutangiza ikipe y’uyu mukino."

Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Manirafasha Jean de la Paix
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Paix

Yakomeje avuga ko abashaka kwiyandikisha bakwegera ku biro by’akarere ku mukozi ushinzwe urubyiruko na Siporo ndetse no ku biro by’umurenge n’akagari bibegereye .

Iri rushanwa ryo gusiganwa ku magare i Burera ryabaye ku nshuro ya mbere umwaka ushize wa 2019 aho ryegukanywe na Shemaryabasore Alexis ukomoka mu Murenge wa Nemba.

Inzira y’umwaka ushize yari Kidaho- Butaro basoreza ku mupaka wa Cyanika.

Ntagisanimana Jeannine ni we mukobwa rukumbi wasiganwe umwaka ushize
Ntagisanimana Jeannine ni we mukobwa rukumbi wasiganwe umwaka ushize
Shemaryabasore Alexis yegukanye irushanwa umwaka ushize
Shemaryabasore Alexis yegukanye irushanwa umwaka ushize
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka