U Rwanda runganyije na Congo Brazzaville mu mukino utegura CHAN

Umukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu Amavubi n’iya Congo Brazzaville mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN, urangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

nta kipe yabashije kubona igitego mu izamu ry'iyindi (ifoto: FERWAFA)
nta kipe yabashije kubona igitego mu izamu ry’iyindi (ifoto: FERWAFA)

Uyu mukino watangiye saa cyenda zuzuye kuri Stade AMAHORO kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020. Amakipe yombi yageragezaga abakinnyi azakoresha muri iri rushanwa, ndetse ababanje mu kibuga bose batangiye bafite inyota yo kwigaragariza abatoza.

Uyu mukino wagiye ugaragaramo amwe mu mahirwe akomeye nk’aho ku munota wa 53 Danny Usengimana yahushije uburyo bwabazwe. Abafana bari bamaze guhaguruka, ariko Danny wari usigaranye n’umuzamu wenyine aranyerera umupira arawuhusha.

11 ba Congo-Brazzaville

Ndila Paveth
Magmokele Dimitri (C)
Moumdza Prince
Ondongo Julfin
Binguila Hardy
Obossi Bersyl
Ombongo Prince
Nsenga Francis
Massanga Chandrel
Etali Harvy
Lovamba J Racine

11 b’Amavubi

Kimeynyi Yves
Manzi Thierry (C)
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Rugwiro Herve
Ngendahimana Eric
Niyonzima Olivier
Nsabimana Eric
Byiringiro Lague
Sugira Ernest
Usengimana Danny

Amavubi y’u Rwanda aguye miswi n’ikipe y’igihugu ya Congo-Brazzaville mu mukino wa Gicuti yakinaga umukino wa kabiri wa gicuti nyuma y’uko yari aherutse kunganya n’ikipe y’igihugu ya Cameroun ubusa ku busa.

Ku ruhande rwa Congo Brazaville na bo wari umukino wa kabiri wa gicuti bakinnye nyuma yo gutsinda Cameroun igitego kimwe ku busa ku mukino wari wabereye i Kintele muri Congo Brazaville.

Aya makipe yombi akomeje imyiteguro y’irushanwa rya CHAN rizabera muri Cameroun mu kwezi kwa kane. U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Uganda, Maroc na Togo, mu gihe Congo Brazzaville iri mu itsinda rimwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,Libya na Niger.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amavubi nyafitiye ikizere azadushimisha,tuyari inyuma
.

Anakundi yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka