Perezida Kagame yasabye abayobozi kudakorera inyungu zabo bwite
Ubwo yari mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yababwiye ko bagomba kwita ku buremere bw’amagambo ari mu ndahiro, aho biyemeje kutazakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite.

Perezida Kagame yabwiye abakoresha ubwo bubasha mu nyungu zabo bwite ati “Hari ababikora bibwira ko ari intege nyinshi barusha abandi, bagakora mu nyungu zabo bwite, ntabwo ari byo, inyungu rusange ni zo zitugirira akamaro, ni zo zubaka igihugu, ni zo zizatuma tuva aho turi hatari heza tukagana aheza twifuza nk’igihugu, nk’Abanyarwanda bose, byaba ngombwa bishobotse bikagera no ku bandi batari Abanyarwanda.”
Perezida Kagame yashimiye abo bayobozi ku bw’inshingano bemeye gufata, bakaba bagiye gufatanya n’abandi basanze kugira ngo bafatanye gukomeza kubaka u Rwanda.
Ku bavuye mu mirimo n’abahinduriwe imirimo, Perezida Kagame yavuze ko guhindurirwa imirimo bitavuze ko haba habayeho kugaya ibyo uwahinduriwe imirimo yakoraga.
Ati “Muri rusange ibintu iyo bigenda bihinduka biba bigamije kugira ngo turusheho kuba twajyana n’igihe, cyangwa twakora ibyo dukora mu buryo bundi, ariko byose bigamije gutera imbere.”
Yavuze ko hari n’abava ku mirimo bitewe n’inshingano baba batarujuje neza, ati “Abantu iyo bakoze neza ibyo bashinzwe baba bakwiye gushimwa, abatujuje inshingano na bo uko bikwiye kuba bagawa nta gitangaza.”

Yasabye abo bayobozi gushyira mu bikorwa ibyo baba bumvikanye kuko hari igihe kubivugana byoroha ariko kubishyira mu bikorwa bikagorana, abasaba gukora neza ibyo bashinzwe cyane cyane ibyo abaturage babashakaho kugira ngo bigirire inyungu abantu bose.
Mu bayobozi barahiye harimo Dr. Ngamije Daniel wagizwe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Bayisenge Jeannette wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’Uburezi, na Madamu Mpambara Ines wagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.
Harimo kandi abanyamabanga ba Leta ari bo Tushabe Richard wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’IgenamigambiUshinzwe Imari ya Leta, Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze, Twagirayezu Gaspard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, na Madamu Irere Claudette wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro.


Harahiye n’Abadepite babiri batowe baherutse kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ari bo Germaine Mukabarisa na Emmanuel Karemera.

Photo: Roger Marc Rutindukanamurego
Ohereza igitekerezo
|