Dream Boys mu marembera? TMC yagiye muri Amerika adasezeye Platini

Mujyanama Claude ukoresha TMC mu muziki wanabarizwaga mu itsinda rya Dream Boys yagiye gutura muri Amerika, nyuma y’igihe havugwa itandukana ry’abagize iri tsinda, bikanavugwa ko yagiye adasezeye mugenzi we bamaranye imyaka 11 mu muziki banabanaga mu nzu.

Mu masaha y’umugoroba nibwo TMC yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram bigaragara ko ari mu rugendo, arangije yandikaho ijambo rigira riti “Ni cyo bivuze”.

N’ubwo ntawahita amenya igisobanuro nyacyo cy’iri jambo TMC yakoresheje ku ifoto ye, abafana ba Dream Boys banditse ahajya ibitekerezo basa n’abamwanjama bamubaza impamvu ashenye itsinda bari bamaze imyaka 11 bubaka.

TMC yafashe indege ijya muri Amerika mu gihe mugenzi we Platini yibereye mu biraka bya Tour du Rwanda aho arimo yamamaza ibikorwa by’ikigo cya Canal + gicuruza amashusho ya Televiziyo, na cyo kiri mu baterankunga ba Tour du Rwanda.

Mu kiganiro gito Kigali Today yagiranye na Platini kuri telefone, Platini yemeje ko TMC yamaze kujya muri Amerika ndetse ko yuriye indege atamusezeye, ndetse ngo hari n’amakuru ko ashobora kuba atasezeye abandi bakoranaga mu nzu ya Kina Music bose.

Platini Nemeye (ibumoso) na Claude Mujyanama (TMC) bamaranye imyaka myinshi mu itsinda rya Dream Boys (Ifoto: Internet)
Platini Nemeye (ibumoso) na Claude Mujyanama (TMC) bamaranye imyaka myinshi mu itsinda rya Dream Boys (Ifoto: Internet)

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, nibwo amakuru yatangiye gucicikana ko iri tsinda ryatandukanye, n’ubwo ba nyiri ubwite bageragezaga kubihisha.

Platini yatangiye kwikorana zimwe mu ndirimbo ndetse atangira gushaka abafatanyabikorwa bashya ari wenyine, mu gihe TMC we yari ahugiye mu gushaka ibyangombwa byo kujya gutura muri Amerika, n’ubwo we avuga ko ikimujyanye ari ukwiga.

TMC na Platini bari bamaranye imyaka 11 bakorana umuziki, ndetse benshi bari bazi ko ari abavandimwe dore ko banabanaga mu nzu muri iyi myaka yose bari bamaranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndabemera pe

feza odette yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Sinabakunda nubundi uwasubizaho urban boyz.

Tonto yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka