Menya abayobozi bashya bashyizwe mu myanya na Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 26 Gashyantare 2020 yashyize abayobozi mu myanya inyuranye, harimo abashya muri Guverinoma n’abahinduriwe imyanya.

Ba Minisitiri

Dr Ngamije Daniel wagizwe Minisitiri w’Ubuzima, yari asanzwe ari umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), akaba yari ashinzwegahunda yo kurwanya Malariya n’izindi ndwara z’ibyorezo zidakunze kwitabwaho.

Dr Ngamije Daniel (Ifoto: Ukwezi)
Dr Ngamije Daniel (Ifoto: Ukwezi)

Dr Ngamije afite uburambe bw’imyaka 23 akora mu by’ubuzima, akaba yaramaze igihe kinini ari umuhuzabikorwa w’ikigega cya Global Fund mu Rwanda, akaba yari ashinzwe gahunda zo kurwanya virusi itera SIDA, Malaria n’igituntu.

Dr Ngamije agiye kuri uwo mwanya awusimbuyeho Dr Diane Gashumba, uherutse kwegura ku mirimo yari ashinzwe.

Dr Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’Uburezi, yari asanzwe ari umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic (RP)ushinzwe amahugurwa, iterambere ry’ikigo n’ubushakashatsi.

Dr Uwamariya Valentine
Dr Uwamariya Valentine

Mbere yaho yabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 18, aho yigishaga amasomo ya siyansi muri ishuri rya siyansi muri iyo kaminuza (College of Science and Technology-UR), ndetse akaba yaranabaye umuyobozi w’iryo shuri.

Muri 2005, Dr Uwamariya yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatucya kaminuza mu butabire yakuye muri kaminuza ya Witwatersrand y’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo na ho muri 2013 abona indi mpamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu by’ibidukikije n’amazi yakuye muri kaminuza y’ikoranabuhanga ya Delf yo muri Netherlands.

Dr Uwamariya agiye kuri uwo mwanya asimbuye Dr Eugène Mutimura, wagizwe umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

Madame Ines Mpambara wagizwe Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri, yari asanzwe ari umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu. Mbere yaho yabaye umuyobozi w’Ishuri ry’Itangazamakuru mu cyahoze ari kaminuza y’u Rwanda.

Ines Mpambara
Ines Mpambara

Madame Mpambara yagiye kuri uwo mwanya awusimbuyeho Madame Kayisire Marie Solange, wagizwe Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Dr Bayisenge Jeannette wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yari asanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Dr. Bayisenge Jeannette
Dr. Bayisenge Jeannette

Mbere yaho yabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, ndetse akaba yarababaye umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ry’amasomo ajyanye n’uburinganire muri iyo kaminuza.

Uretse imirimo yo muri kaminuza, Dr Bayisenge yanabaye Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Gasabo ndetseanaba umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abagore muri 2018.

Dr Bayisenge afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuzamu bikorwa rusange (Social Work) yakuye muri kaminuza ya Gothenburg yo mu gihugu cya Suède, akagira kandi na Master’s mu iterambere ry’ubufatanyeaho yibanze ku bijyanye n’abagore n’iterambere, yakuye muri kaminuza ya Ewha Woman’s University y’i Seoul muri Korea y’Amajyepfo.

Dr Bayisenge agiye kuri uwo mwanya awusimbuyeho Nyirahabimana Solina, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Madame Kayisire Marie Solange yagizwe Minisitiri w’ibikorwa by’Ubutabazi avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri, akaba asimbuye Madame Kamayirese Germaine.

Kayisire Marie Solange
Kayisire Marie Solange

Abanyamabanga ba Leta

Nyirahabimana Solina yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, uwo mwanya akaba awusimbuyeho Maître Evode Uwizeyimana, uherutse kwegura kubera gushinjwa guhutaza umugore ushinzwe umutekano ku nyubako ya Grand Pension Plaza mu Mujyi wa Kigali.

Tusabe Richard yagizwe Umunyamabagna wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, akaba yari asanzwe ayobora Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB).

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse yagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi rusange, umwanya asimbuyeho Dr Patrick Ndimubanzi washinzwe indi mirimo. Iyi Minisiteri ikaba yari iyobowe na Dr Diane Gashumba, uherutse kwegura kubera amakosa yakoze yo kubenshya umukuru w’igihugu.

Twagirayezu Gaspard yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, umwanya yasimbuyeho Dr Isaac Munyankazi, uherutse kwegura kubera gukekwaho kurya ruswa agahesha ishuri umwanya ridakwiye mu manota y’ikizamini cya Leta.

Madame Irere Claudette yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro. Uyu mwanya wari umaze igihe nta muyobozi uwuriho, kuko waherukaga kuyoborwa na Oliver Rwamukwaya, gusa icyo gihe nta koranabuhanga ryari ririmo.

Abandi bayobozi

Rugira Amandin
Rugira Amandin

Rugira Amandin yagizwe Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Zambiya, akaba n’ubundi yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Dr Sebashongore Dieudonné
Dr Sebashongore Dieudonné

Dr Sebashongore Dieudonné yagizwe Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, yari asanzwe ari umwarimu w’ubutabire muri kaminuza y’u Rwanda (UR).

Rugemanshuro Regis
Rugemanshuro Regis

Rugemanshuro Regis yagizwe umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), umwanya yasimbuyeho Tusabe Richard.

Dr Patrick Ndimubanzi
Dr Patrick Ndimubanzi

Dr Patrick Ndimubanzi yagizwe Umunyamabanga w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima. Uru rwego ni rushya, rukaba rwashyizweho hakurikijwe umwanzuro wo kwimurira muri Minisiteri y’Ubuzima inshingano zo gukurikirana imyigire y’abaganga n’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi.

Yves Iradukunda
Yves Iradukunda

Iradukunda Yves yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumananho na Inovasiyo, umwanya yasimbuyeho Irere Claudette wajyanywe muri Minisiteri y’Uburezi.

Dr Mutimura Eugene
Dr Mutimura Eugene

Dr Mutimura Eugène yagizwe Umuyobozi mukuru wa komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, akaba yari asanzwe ari Minisitiri w’Uburezi.

Gacandaga Jean Marie yagizwe umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imari mu Kigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

wakoze Nyakubahwa Perezida Kagame, uzi gusaranganya kabisa, no guhananura abigize utumana.
Imana igukomeze kuguha imigisha ndetse ikomeze iguhe ubwenge bwinshi bwo kuyobora iki gihugu utuganishe twese ku terambere

kamanayo yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

Turashima Perezida wa Repubulika ko atureberera nk’abanyarwanda bakeneye uburezi bufite ireme rikenewe mu gusubiza ibibazo abanyarwanda dufite mu iterambere ry’imibereho myiza. Ariko hari imizi y’ikibazo yasigaye ku mikorere mibi y’abagenzuzi b’amashuri(inspectors), kuko iyo umuyobozi w’ikigo atamurebe akantu ngo asubize how are you? Ahita yandika ibintu bibi gusa kuri cya kigo. Ibi nabyo bikosotse byaba byiza cyane.

Karangwa Timothee yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka