Yamaze imyaka ine arwaye umutima awukira mu byumweru bibiri

Simpunga Ernest warwaye umutima ku myaka 14, yamenye ko ari wo arwaye ku myaka 16 agiye kwa muganga, bakomeza kumuha imiti yo kumworohereza ariko nyuma y’imyaka ine nibwo habonetse abaganga b’inzobere baramubaga, amara ibyumweru bibiri mu bitaro ahita akira.

Simpunga yavuwe uburwayi bw'umutima yari amaranye imyaka ine none ubu ameze neza
Simpunga yavuwe uburwayi bw’umutima yari amaranye imyaka ine none ubu ameze neza

Simpunga avuga ko agifatwa n’ubwo burwayi muri 2004 atari azi ibyo ari byo, ko yumvaga nta ntege, umutima ugatera cyane, yazamuka akantu gato bikanga akicara abandi bana bakamusiga ariko yahatiriza akitura hasi ubwenge bukagenda, yaruhuka gato akongera agahaguruka.

Yamaze iyo myaka ine abayeho muri ubwo buzima, gusa imiti yafataga yandikiwe na Dr Kagame Abel, umwe mu baganga mbarwa bavura umutima mu Rwanda, yamurindaga kuremba akomeza kwiga kugeza habonetse abaganga b’inzobere baramuvura.

Agira ati “Ndashimira abaganga b’Abanyarwanda, Dr Kagame na Prof Mucumbitsi bamfashije cyane kuko bahise bamenya uko uburwayi bwanjye buhagaze nyuma yo kuncisha mu cyuma. Bambwiye ko nagombaga kubagwa, wenda nkajya hanze cyangwa ngategereza abaganga b’inzobere b’Abanyamerika bendaga kuza mu Rwanda”.

Ati “Muri 2008 nibwo abo baganga baje, kimwe n’abandi twari dutegerezanyije baratubaga bigenda neza. Namaze ibyumweru bibiri mu bitaro mpita ntaha iwacu mu Bugesera numva mpumeka neza, ntangira gukora imirimo ntakoraga ndetse nkanazamuka singire ikibazo”.

Yongeraho ko kuva icyo gihe ubuzima bwe bwakomeje kugenda neza kuko yakomeje kwiga nubwo uwo mwaka yabazwemo yari yahagaritse ishuri, ubu akaba abasha gutwara igare akava i Kigali akajya i Bugesera akanagaruka ntagire ikibazo na kimwe.

Umutima wa Simpunga wari ufite ikibazo cy’uko mu turyango tune tunyuramo amaraso ajya mu byumba bine biwugize, tubiri muri two tutafungaga neza kuko akaryango gafunguka, amaraso agacamo kagahita kifunga kuko atemerewe kugaruka, ibyo ngo bigakira ari uko umutima ubazwe, ari byo yavuwe.

Yahisemo kuba umuganga ngo azajye avura abandi

Simpunga amaze kurangiza amashuri yisumbuye, yahisemo kwiga ikiganga muri kaminuza kugira ngo na we azajye afasha abababara abavure.

Ati “Iwacu duturiye ikigo nderabuzima, najyaga numva abataka cyangwa abana barira nkagira ikibazo. Nanjye igiti cyigeze kunjomba gihera mu mubiri, kwa muganga bantera ikinya bagikuramo ntababaye mpita nkunda ikiganga”.

Ati “Hiyongereyeho ko bamvuye umutima wari umereye nabi ndetse n’abandi barabavura dutaha mu minsi itarenze umunani, mpava niyemeje kwiga ikiganga ngo nanjye nzajye mfasha abandi”.

Simpunga ubu arangije kaminuza mu ishami ry’ubuganga (ushatse ukaba wamwita Dr Simpunga) akaba arimo kwimenyereza umwuga mu bitaro bya Kibagabaga byo mu Karere ka Gasabo, inzozi ze ngo zikaba ari uko azasubira kwiga kugira ngo azabe inzobere (Specialist) mu kuvura umutima, cyane ko mu Rwanda kugeza ubu bakiri mbarwa.

Agira inama abantu yo kwihutira kujya kwa muganga mu gihe babonye cyangwa bumvise ikintu kidasanzwe ku mubiri wabo kugira ngo bafashwe batarazahara.

Indwara y’umutima ibarirwa mu ndwara zitandura (NCDs) zikaba zihangayikishije u Rwanda n’isi muri rusange, kuko mu Rwanda zihitana 42% by’abantu bapfa mu mwaka naho ku isi indwara zitandura zishamikiye ku mutima zikica abantu miliyoni 17.7 buri mwaka.

Indwara enye ziza imbere mu kwica abantu benshi ni iz’umutima, iz’ubuhumekero, kanseri na diyabete, nyuma hakaza n’izindi nyinshi ariko impuguke mu kuzivura zikemeza ko 80% byazo zishobora kwirindwa, icy’ingenzi ngo ni ukugira umuco wo kwipimisha kugira ngo uwo basanganye imwe muri izo ndwara avurwe hakiri kare kuko nyinshi zikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka