Musanze: Ndabereye wahoze ari Visi Meya yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye Ndabereye Augustin wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, igifungo cy’imyaka itanu n’ukwezi kumwe agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe.

Mu rubanza rwaburanishijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 27 Gashyantare 2020, Perezida w’iburanisha yasomye ibyaha Ndabereye aregwa byo gukubita, gukomeretsa no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Perezida w’iburanisha kandi yagaragaje ko muri ibyo byaha bitatu, icyaha Ndabereye yemeye akanagisabira imbabazi, ari ugukubita no gukomeretsa uwo bashakanye, ariko icyo kumuhoza ku nkeke akagihakana.

Ubwo Ndabereye yaburanishwaga mu mizi ibyaha aregwa ku itariki 21 Mutarama 2020, mu rubanza rwabereye mu muhezo, urukiko rwagaragaje ko yaburanye yemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we, ndetse akanasaba ko yagabanyirizwa igihano.

Muri urwo rubanza, Ndabereye Augustin yemeye ko yarwanye n’umugore abitewe n’uko yari yanze kumugaburira.

Nkuko ubucamanza bwakomeje kubigaragaza, ngo Ndabereye yireguye avuga ko mu gihe yari aruhutse, umugore we ngo yamusanze mu buriri, Ndabereye amubaza impamvu atamugaburira, ngo umugore amusubiza ko ajya kurya cyangwa akabireka kuko ngo atari umwana wo gutamikwa, ibyo bimutera uburakari bararwana.

Urukiko kandi rwagaragaje ko nyuma y’uko ubushijacyaha bureze Ndabereye icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore we, basanze icyo cyaha kitamuhama kuko nta bimenyetso bifatika batanze ahubwo bivugwa mu magambo gusa.

Urukiko kandi rwasanze kuba ibikomere Ndabereye yateye umugore we, nta zindi ngaruka zikomeye byamugizeho, nk’ubumuga nk’uko isuzuma rya muganga ryabigaragaje, ari kimwe mu byatumye agabanyirizwa igihano yahawe.

Urukiko rwahamije Ndabereye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we, ibyaha na we yiyemerera akanabisabira imbabazi, rumuhanaguraho icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore we, rumukatira igifungo kiri hagati y’imyaka itanu, ariko kitarengeje imyaka umunani.

Nyuma yo gusanga Ndabereye yaremeye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we, akanagisabira imbabazi, urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ukwezi kumwe n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ndabereye Augustin yatawe muri yombi ku itariki ya 30 Kanama 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka