RESTREPO VALENCIA Jhonatan yegukanye agace ke ka gatatu muri Tour du Rwanda (Amafoto)

Agace ka gatandatu k’isiganwa rizenguruka igihugu kavaga i Musanze mu Majyaruguru kerekeza i Muhanga mu Majyepfo kegukanywe n’Umunya-Colombia RESTREPO VALENCIA Jhonatan.

RESTREPO VALENCIA Jhonatan yatanze abandi ku murongo w'umweru basorejeho i Muhanga
RESTREPO VALENCIA Jhonatan yatanze abandi ku murongo w’umweru basorejeho i Muhanga

Ni isiganwa ryatangiye saa tatu zuzuye mu Mujyi wa Musanze, aho abakinnyi bahise bafata inzira ya Mukamira, bakata umuhanda wa Muhanga-Ngororero.

Isiganwa rigitangira abakinnyi bahise batangira gutoroka barimo Munyaneza Didier, Henttala wa Novo Nordisk na Hailemichael (Nippo Delko Marseille).

Nyuma igikundi cyaje kubashyikira, nyuma haza itsinda rishya ry’abakinnyi 8: Schelling (Israel), Diaz (Nippo), S.Mugisha (Rwanda), Munoz (Androni), Tesfazion (Erythrée), Restrepo (Androni), Ravanelli (Androni), Quintero (Terengganu), M.Mugisha (Skol), Mulueberhan (Erythrée) na Andemeskel (Israel), aho bari bashyizemo amasegonda 28.

Aba na bo ntibatinze imbere, kuko itsinda ririmo Mugisha Samuel na Quintero (Terengganu) na Schelling (Israel) bahise batangira kuyobora isiganwa kugera basatira Umujyi wa Muhanga aho bari basize abandi umunota urenga.

Mugisha Samuel wapfushije igare mu bilomtero bya nyuma ntiyabashije gukomezanya n’itsinda rya mbere, maze umunya-Colombia RESTREPO VALENCIA Jhonatan akora ibisa n’ibitangaza, dore ko ari we wari wegukanye agace ka gatanu ari na ko kaherukaga, kava i Rubavu kerekeza i Musanze, akaba yari yaranegukanye agace ka gatatu k’isiganwa kavaga i Huye mu Majyepfo kerekeza i Rusizi mu Burengerazuba.

Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael akomeje kuza imbere ku rutonde rusange, akaba akurikiwe n’Umunyarwanda Mugisha Moise uri ku mwanya wa kabiri.

Mugisha Moise uyu munsi bava i Musanze baza i Muhanga yagaragaje gukora cyane kuko yagabanyije ibihe uwa mbere yamurushaga, akuraho umunota umwe n’amasegonda atatu hasigaramo umunota umwe n’amasegonda umunani nk’uko bigaragara kuri uru rutonde rusange.

Urutonde rw’uko bakurikiranye mu gace Musanze-Muhanga, ibihe bakoresheje (Ighe basizwe n’uwa mbere)

1 RESTREPO Jhonatan Androni Giocattoli - Sidermec, 3:09:32
2 SCHELLING Patrick Israel Start-Up Nation, 3:09:32
3 QUINTERO Carlos Terengganu Inc. TSG Cycling Team, 3:09:32
4 DÍAZ José Manuel NIPPO DELKO One Provence 1:27
5 GEBREMEDHIN Awet Israel Start-Up Nation ,,
6 RAVANELLI Simone Androni Giocattoli - Sidermec ,,
7 HAILEMICHAEL Mulu Kinfe NIPPO DELKO One Provence ,,
8 MUGISHA Moise SKOL Adrien Niyonshuti Academy 1:43
9 MAIN Kent ProTouch 1:45
10 SHTEIN Grigoriy Vino - Astana Motors 2:35
11 MANIZABAYO Eric Benediction Ignite XL 2:43
12 MUGISHA Samuel Rwanda ,,
13 ARERUYA Joseph Rwanda 2:45
14 MULUBRHAN Henok Eritrea 2:46
15 GHIRMAY HAILU Biniam NIPPO DELKO One Provence ,,
16 TESFATSION Natnael Eritrea ,,
17 HOLLER Nikodemus Bike Aid 3:20
18 HAILU Hailemelekot Ethiopia 6:01
19 MUÑOZ Daniel Androni Giocattoli - Sidermec 7:31
20 OVETT Freddy Israel Start-Up Nation 9:13

Urutonde rusange nyuma y’agace ka Gatandatu (Ibihe barushwa n’uwa mbere), imyanya abanyarwanda ndetse n’abafite amazina azwi bariho

1 TESFATSION Natnael Eritrea 3 20:31:59
2 MUGISHA Moise SKOL Adrien Niyonshuti Academy 1:08
3 QUINTERO Carlos Terengganu Inc. TSG Cycling Team 2:07
4 SCHELLING Patrick Israel Start-Up Nation 2:10
5 MAIN Kent ProTouch 2:21
6 RAVANELLI Simone Androni Giocattoli - Sidermec 2:32
7 RESTREPO Jhonatan Androni Giocattoli - Sidermec 2:48
8 ARERUYA Joseph Rwanda 3:52
9 GEBREMEDHIN Awet Israel Start-Up Nation 4:04
10 HAILEMICHAEL Mulu Kinfe NIPPO DELKO One Provence 4:26
11 GHIRMAY HAILU Biniam NIPPO DELKO One Provence 4:41
17 MUGISHA Samuel Rwanda 10:33
22 DEBESAY Mekseb Bike Aid 14:33
23 FEDOROV Yevgeniy Vino - Astana Motors 15:10
29 BYUKUSENGE Patrick Benediction Ignite XL 26:04
34 LAGAB Azzedine Groupement Sportif des Pétroliers 33:29
35 NSENGIYUMVA Shemu SKOL Adrien Niyonshuti Academy 34:39
36 MUNYANEZA Didier Benediction Ignite XL 35:27
42 GAHEMBA Barnabé Rwanda 40:54
43 HABIMANA Jean Eric SKOL Adrien Niyonshuti Academy 44:06
44 TAARAMÄE Rein Team Total Direct Energie 46:36
46 UWIZEYE Jean Claude Rwanda 52:20
55 HAKIZIMANA Seth SKOL Adrien Niyonshuti Academy 1:01:50
59 NSENGIMANA Jean Bosco Rwanda 1:07:55
60 ANTÓNIO Dário BAI - Sicasal - Petro de Luanda 1:19:33
61 BYIZA UHIRIWE Rnus Benediction Ignite XL 1:19:42
63 NZAFASHWANAYO Jean Claude Benediction Ignite XL 1:28:47
65 DUKUZUMURENYI Fidel SKOL Adrien Niyonshuti Academy 1:51:26

Amwe mu mafoto yaranze isiganwa

Nyuma y’isiganwa hakurikiraho gutanga ibihembo

Andi mafoto kuri aka gace kanda HANO

Kuri uyu wa Gatandatu isiganwa rirakomeza aho abasiganwa baza gusiganwa umuntu akina ku giti cye (Course contre la montre/Individual Time trial), isiganwa ribera mu bice bya Nyamirambo, abakinnyi bakajya bahaguruka EP Intwari-Tapis Rouge_Nyakabanda-Kwa Mutwe-Kuri 40, aho baza gukora intera ya Kilometero 4.5

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabashimira kumakuru mutugezaho turabakunda

nitwa gaspard yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka