Twizeye ko tuzuzuza Kigali Arena - Daniella na James

Umuryango wa James na Daniella Rutagarama witegura igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere kizabera muri Kigali Arena, baravuga ko bizeye ko Imana izabafasha kuzana abantu 11,000 muri icyo gitaramo.

Daniella na James
Daniella na James

Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana bakaba banabana nk’umugore n’umugabo ari bo James na Daniella, baganirije itangazamakuru kuri icyo gitaramo bari gutegura kizaba ku cyumweru tariki ya 01 Werurwe 2020 muri Kigali Arena banamurika Album yabo yitwa ‘Mpa Amavuta’.

Bazaba bari kumwe na bagenzi babo baririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse bagize umuryango (umugabo n’umugore) ari bo Dorcas na Papy Clever, Maya na Fabrice, Chance na Ben hamwe na Amanda na Kavutsa.

Basobanuye ko bifuza kubera urugero imiryango ibana mu gukorera Imana kandi bafatanyirije hamwe.

James Rutagarama yagize ati “Gukorera Imana ni byiza ariko iyo uririmbana n’umugore wawe biba ari umugisha kurushaho. Turashaka gutera ishyaka abandi mu gukorera Imana nk’umuryango.”

Babajijwe icyo umuziki wabamariye nk’umuryango, bavuze ko umuziki ari wo ubatunze. Kuririmba ngo bituma bamarana umwanya munini bari kumwe kandi mbere y’uko baririmbira abandi babanza bakireba niba bagiye kuvuga ibyo babamo.

Mbere y’uko James na Daniella babana, buri wese yaririmbaga ku giti cye, akaririmba no muri korali yabagamo. Kuri ubu bamaze imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore, ndetse baririmbira hamwe.

Abavugabutumwa batandukanye bazatambutsa ubutumwa bwabo ku mashusho azaba yafashwe mbere y’igitaramo barimo Mazimpaka Hortense na Pasiteri Rutayisire.

Imiryango izaba ifunguye saa munani, igitaramo gitangire saa kumi kirangire saa moya n’igice z’umugoroba. Kwinjira ni 5,000frw ahasanzwe, 10,000frw VIP na 20,000frw VVIP.

Daniella na James bari kumwe na bamwe mu bahanzi bazafatanya mu gitaramo
Daniella na James bari kumwe na bamwe mu bahanzi bazafatanya mu gitaramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubu ni ubucuruzi bwitwaje ijambo ry’Imana.

Alba Ngoma yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

ndabishimiye cyane

nkotanyibruno yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka