REB yasobanuye iby’amanota ya Miss Rwanda 2020 yakwirakwijwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kiravuga ko nta ruhare cyagize mu gukwirakwiza amanota ya Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, yasakaye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie
Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

REB ivuga ko abanyeshuri n’ibigo by’amashuri ari bo bagira uruhare mu gushyira ayo manota ku karubanda kuko baba bazi imibare y’ibanga iranga buri munyeshuri n’ikigo. REB iboneraho gusaba abanyeshuri n’ibigo by’amashuri kwirinda ko iyo mibare n’ibimenyetso by’ibanga (index numbers) bijya ahagaragara.

Ku wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020, nibwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na REB batangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Nyuma y’akanya gato amanota yari amaze asohotse, ifoto (screenshot) y’urupapuro rwa Internet rwanditseho amanota ya Miss Nishimwe, yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bayivugaho amagambo atandukanye, abenshi bavuga ko yabonye amanota make cyane.

Nishimwe Naomie w’imyaka 19 y’amavuko yambitswe ikamba rya Nyampinga ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020.

Iby’amanota yabonye byavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babiteramo urwenya, bamwe barayagaya, ariko abandi bagaragaza ko bamushyigikiye.

Hari abandi banenze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kuko cyemerera abantu kureba amanota atari ayabo.

Ikigo REB kibinyujije kuri Twitter, cyitandukanyije n’ibyo bamwe bagishinja, kivuga ko kidashyira ku karubanda amanota ya buri munyeshuri ahabona ku buryo buri wese ayabona.

REB iti “Turasaba abanyeshuri n’ibigo kubika no gukoresha mu buryo bw’ibanga imibare y’ibanga iranga abanyeshuri.”

Umukozi wa REB ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho, Innocent Hagenimana, yabwiye KT Press ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ari bo babasha kugera ku manota y’umunyeshuri ari kuri Internet bifashishije imibare y’ibanga iranga abanyeshuri kuko hari igihe baba bayizi.

Hagenimana yasobanuye ko hari igihe umunyeshuri aba atazi imibare y’ibanga iranga undi munyeshuri, ariko akagereranya (bitewe n’uko rimwe na rimwe iyo mibare iba ikurikirana), yawandika mu ikoranabuhanga akaba yahita agera ku manota y’undi munyeshuri.

Hagenimana ati “Kuba yaramaze kuba icyamamare, inshuti ze cyangwa abanyeshuri bigana, bashobora kuba baragize amatsiko, bagakoresha ibishoboka byose kugira ngo bamenye amanota yagize. Ntabwo rero ari twe twayashyize ahagaragara.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko kuba amanota ye yamenyekana nta kibazo kirimo kuko no mu bihe byo hambere amanota yabaga amanitse haba ku bigo by’amashuri cyangwa ku biro by’inzego z’ibanze.

Abandi bavuga ko kuba Miss Rwanda bidakwiye kureberwa ku musaruro yakuye mu ishuri, ahubwo hagashingirwa ku bushobozi agaragaza n’impano afite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 66 )

Ubushobozi bwose n’ Imana ibitanga kandi ndizera ko icyo Imana ya muteguriye siyari guhindura umugambi wayo .

Etienn yanditse ku itariki ya: 3-03-2020  →  Musubize

Njye numva Ari ntakibazo kirimo nabyo Ni ukumenyekana positive cg negative narye hit

Habib yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Njye numva Ari ntakibazo kirimo nabyo Ni ukumenyekana positive cg negative narye hit

Habib yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Murekembonereho gutanga igitekerezo munama yumushyikirano itaha haribivugururwa kubera iterambere na Diplome bazavugurure amanota itangirwaho kuko amanota 9 Ni ibyakera kuko ndabona bikomeye bayakure 9 bayashyira byibuze kuri 20 kuko uwiga akabona atazayabona ajya mubindi nahubundi mwivugango miss yagize amanota make nuko yemewe mbona ntakibazo biteye.

Charles yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Abambere bazoba abanyuma
Umwana afise imigisha
Amanota na pratique ntahobihurira ushobora kugira 20/20 par tricherie nayo iyi 17% niyerekana ko uva kuri 0 ukaba héros ahubwo courage bakomeze bavuge nawe akomeze yitwarire imodoka na salaire yiwe igume yongerezwa kuri bank .

Ahubwo kuvyo yavuze bazorabeko atazobikora ikindi amanota nibitekerezo ntaho bihurira ntawugira vyose.

Kennedy yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

nange ntagiye kure yibyo byose nange numva miss Rwanda yagatowe nyuma y’uko amanota atangazwa

Gitangaza yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Mbona byaba byiza bagiye batora Miss w’igihugu ari uko amanota y’abakoze ikizamini cya reta yasohotse kugirango hubahirizwe ibyo bareba bamutora.Cg hakiyamamaza ab’umwaka warangiye urugero nkubu miss akaba yaravuye mubakoze muri 2018.Nuko mbibona kugirango huzuzwe ibisabwa.Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Mbona byaba byiza bagiye batora Miss w’igihugu ari uko amanota y’abakoze ikizamini cya reta yasohotse kugirango hubahirizwe ibyo bareba bamutora.Cg hakiyamamaza ab’umwaka warangiye urugero nkubu miss akaba yaravuye mubakoze muri 201.Nuko mbibona kugirango huzuzwe ibisabwa.Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Reka qjaya ajya ahagaragara nibq yarakoze neza ashimwe cyangwa anegwe rwose

ISHIMWE Virgile Olga yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ariko ngira ngo n’ishyari riba ririmo. Jye ndumva twakagombye kureba icyo Miss ageza ku bandi bijyanye na project ye. Ikindi iyo amanota ariyo ashingirwaho bakabaye barabatumye results zabo zo ku ishuri. Mureke umwana ahubwo mumuhe courage mureke kumuca intege rwose. Keep it up rata, reba ibiri imbere. Imana ikurinde Kandi.

Kiki yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Numvaga ibyo REB yakagobye kuba isobanura atari uko amanota yamenyekanye ahubwo isobanure ukuntu iha diplome umunyeshuri watsinzwe amasomo yose. Abavuga ngo amanota ntacyo avuze ubwo bavuze ko no kwiga ntacyo bimaze? cg bajye biga be kubazwa?

Petra yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ndagushyigikiye... Naba checking ubumenyi muri miss Rwanda ndabacyemanga, naho miss we ntacyo namushinja

Emmy yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ubundi ubundi umuntu umaze imyaka itandatu yose ushyushy intebe yishuri gusa ntago yagakwiye kuba miss ibitekerezo bye birakennye mu cyambere cy’ubudehe ahubw uwamufashije guhimba umushinga bamuhe nakazi ko kumufasha kuwurangiza anyway nagereyo amahoro

Merci yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

to be Miss Rwanda this conditions should be successful
1.culture ok
2.knowledge no!!!!!!!!!! problems to organizers
3.beauty ok

ndolimana ALEX yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka