Inteko z’abunzi zaruhuye abaturage gusiragira mu nkiko

Abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, baratangaza ko inteko z’abunzi zigira uruhare mu kubakemurira ibibazo batagombye gusiragira mu nkiko.

Inteko z'abunzi zafashije abaturage basiragiraga mu nkiko (Photo Internet)
Inteko z’abunzi zafashije abaturage basiragiraga mu nkiko (Photo Internet)

Ibi abaturage babivuga bashingiye ku kuba abunzi bagira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo nta kindi kiguzi umuturage asabwe, kandi bakabikemurira hafi yabo ku rwego rw’akagari, byaba bigiye kure ntibirenge ku murenge.

Umuturage witwa Twizerimana, utuye mu Mudugudu wa Cyabirega, Akagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, avuga ko inteko z’abunzi muri aka gace zikora neza, bigatuma abaturage bikomereza imirimo yabo ibateza imbere.

Agira ati “Iyo urubanza rurangiriye hano hepfo ku Kagari, nta matike yo kujya mu zindi nzego, ngo wumve ngo umuturage yagiye i Musanze kuburana, ahubwo arakomeza akikorera ibindi bimuteza imbere”.

Uyu muturage avuga ko n’ibibazo binaniranye ku rwego rw’akagari, bijyanwa mu bujurire ku rwego rw’umurenge, kandi ko ibyinshi bihava bikemutse.

Munyemana Cassien, we atuye mu Murenge wa Muko na wo uherereye mu Karere ka Musanze. Avuga ko abunzi bagira uruhare runini mu gukemura ibibazo by’abaturage, kandi bakabikora mu bwitange nta cyo basabye umuturage.

Uyu mugabo w’imyaka 46, avuga ko yigeze kugirana ibibazo n’abavandimwe be bishingiye ku izungura ry’amasambu y’ababyeyi.

Icyo gihe ngo yashatse kujyana ikibazo cye mu rukiko, ariko inzego z’ubuyobozi zimugira inama yo kwegera abunzi, baba ari bo bamukemurira ikibazo.

Abaturage bakemurirwa ibibazo batagombye kujya mu nkiko (PhotoInternet)
Abaturage bakemurirwa ibibazo batagombye kujya mu nkiko (PhotoInternet)

Ati “Harimo ubwumvikane buke mu bijyanye n’amasambu. Jyewe natekerezaga ko akarengane abavandimwe banjye bari kunkorera kakemuka ngiye kubarega mu rukiko, ariko mudugudu (umukuru w’umudugudu) angira inama yo kugeza ikibazo cyanjye ku nteko y’abunzi b’akagari, ni na bo bahise bagikemura”.

Avuga ko iyo ajya mu rukiko byari kumusaba amafaranga y’urugendo, ay’igarama ry’urubanza ndetse n’impamba, hakiyongeraho no guta umwanya.

Uwitwa Ndibabaje Assiel Katarya, ni Perezida w’inteko y’abunzi mu Kagari ka Kampanga, Umurenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze. Yatangiranye n’uru rwego rw’abunzi kuva rwatangira muri 2004.

Avuga ko mbere yo guca urubanza habanza kubaho kunga abafitanye ibibazo mu buryo bw’ubwumvikane kuko ari zo nshingano z’ibanze z’abunzi, ndetse rimwe na rimwe ibibazo ntibirinde kwandikwa mu bitabo byabugenewe.

Uyu mwunzi avuga ko abaturage na bo ubwabo bamaze gusobanukirwa akamaro k’abunzi, ku buryo bamaze kumva ko atari ngombwa ko bajya mu nkiko.

Ndibabaje Assiel Katarya, ni Perezida w'inteko y'abunzi mu Kagari ka Kampanga, Umurenge wa Kinigi
Ndibabaje Assiel Katarya, ni Perezida w’inteko y’abunzi mu Kagari ka Kampanga, Umurenge wa Kinigi

Ati “Abaturage barabyigishijwe, ntabwo bakihutira mu rukiko batabanje kunyura iwacu mu bunzi. Hari n’ubwo urukiko rutakwakira utabanje kunyura mu bunzi”.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Musanze, Clement Twizerimana, na we ahamya ko inteko z’abunzi zagabanyije umubare w’abaturage basiragiraga mu nkiko, gusa akavuga ko nta mibare nyakuri igaragaza icyo gipimo cy’uburyo bagabanutse.

Uyu muyobozi ariko avuga ko nubwo abaturage baganaga inkiko bagabanutse, hakiri abandi batemera imyanzuro y’abunzi ndetse n’inkiko muri rusange.

Ati “Haracyari ikibazo cy’abaturage bavuga ngo ‘nzakugezayo’, ‘tuzakirizwa mu rukiko rw’ikirenga cyangwa urusesa imanza’ (rwahozeho kera), mbese hari abaturage bakifitemo akantu ko kutanyurwa.

Hari n’imanza ziburanishwa zikarangizwa no ku rwego rw’urukiko rw’ikirenga, ariko ugasanga umuntu arimo kwandikira Umuvunyi ngo arenganurwe”.

Uyu muyobozi avuga ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kunyurwa n’imyanzuro y’inkiko, ibi bigakorwa buri gihe, ariko hakaniyongeraho icyumweru cyahariwe ubufasha mu mategeko (Legal Aid Week), kiba buri mwaka, na cyo kigatangirwamo ibiganiro bigamije gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo, no kubashishikariza kunyurwa n’imyanzuro y’inkiko.

Inteko z’abunzi zagiyeho mu mwaka wa 2004, zitangirira ku rwego rw’akagari. Mu mwaka wa 2010, hashyizweho urwego rw’ubujurire ku rwego rw’umurenge, ubu hakaba hariho inteko y’akagari n’iy’umurenge.

Buri nteko iba igizwe n’abunzi barindwi, ariko byagera mu gihe cyo gukemura ibibazo, umuturage watanze ikirego agatoranyamo batatu yumva yifuza ko bamukemurira ikibazo, bakaba ari bo bitoramo uyobora iburanisha, umwanditsi ndetse n’undi ubafasha mu gukemura ikibazo.

Inteko z’abunzi zemerewe kwakira ikirego, mu gihe agaciro k’ikiburanwa katarengeje miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, kandi bigakorwa gusa ku manza z’imbonezamubano.

Iyo agaciro k’ikiburanwa karengeje miliyoni eshatu, abunzi bohereza icyo kirego mu rukiko, naho mu gihe basanze ikirego ari inshinjabyaha, bagahita bacyoherereza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo rubanze rukore iperereza, hanyuma cyohererezwe ubushinjacyaha.

Mbere yo kuba umwunzi, ubanza kurahirira gukora izo nshingano
Mbere yo kuba umwunzi, ubanza kurahirira gukora izo nshingano

Abunzi bamaze gukemura ibibazo bingana gute?

Urubuga rwa Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), rugaragaza ko mu Rwanda hose habarurwa abunzi 17,941 barimo abagabo 9,988, bangana na 55, 67%), n’abagore 7, 953, bangana na 44, 33%.

Umwaka ushize wa 2018-2019, inteko z’abunzi zakiriye ibirego by’imanza mbonezamubano 48,989, zikaba zaragabanutse ugeraranyije n’umwaka wari wabanje wa 2017-2018, kuko zari 50,878.

Raporo ya komite z’abunzi ya 2018-2019, igaragaza ko mu Karere ka Musanze inteko z’abunzi zakemuye imanza 3,924, hakaba n’izindi 85 zari zikiburanishwa mu mpera z’umwaka.

Mu gihugu hose, imanza 47,898 zingana na 97.8% zakemuwe na komite z’abunzi ku rwego rw’utugari zirarangira, naho imanza 1,091 zingana na 2.2% zikaba ari zo zari zikiburanishwa mu mpera z’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka