

Ni isiganwa ryatangiye ku i Saa tatu n’igice, rihagurukira ku nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye, aho abakinnyi 75 ari bo babashije gutangira isiganwa, kuko Edwin Avila wa Israel Start-up nation na Eyob Metkel wa Terengganu batabashije gusiganwa kubera uburwayi.
Isiganwa rigitangira ubwo abasiganwa barengaga mu Gahenerezo, Buru Temesgen yagerageje gusiga abandi ndetse anashyiramo intera y’amasegonda 50, gusa ntibyatinze kuko ku kilometero cya 18 abandi abakinnyi bari bamaze kumugarura.
Basatira akarere ka Nyamagabe, abakinnyi umunani bari bamaze gucika abandi, ari bo 8 Areruya Joseph (Rwanda), Samuel Mugisha (Rwanda), Yemane (Erythrée), Munyaneza Didier (Benediction), Buru Temesgen(Ethiopie), Debay (Ethiopie), Kruger (Pro Touch) na Jurado (Terengganu).
Aba bakinnyi banyuze mu bice byose bya Nyamagabe bayoboye isiganwa, baza no kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe bakiri imbere y’abandi, aho ndetse kandi baje no gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota itatu n’amasegonda 50.
Nyuma yo gusohoka ishyamba rya Nyungwe, abanyarwanda batangiye gusigara, isiganwa riza gusigara riyobowe na Schelling na Andemeskel ba Israel, Restrepo (Androni), Mulueberhan, Tesfazion et Yemane (Erythrée), Biniam Girmay Hailu et Mulu Kinfe Hailemichael (Nippo) ndetse na Quintero (Terengganu).
Mu birometero bya nyuma by’isiganwa bagana mu mujyi rwagati wa Rusizi aho isiganwa ryasorejwe, abakinnyi batatu barimo umunya-Colombia Restrepo ndetse n’umunya-Eritrea Hailu Biniam bahise bongera gucika abandi, baza kugera ku murongo bahanganye, ariko RESTREPO VALENCIA Jhonatan aza kuba ari wegukana aka gace, akoresheje amasaha atatu atatu, iminota 47 n’amasegonda 39.
Umunyarwanda waje imbere ni Areruya Joseph wasoje ku mwanya wa 16, akaba yakoresheje amasaha atatu, iminota 49 n’amasegonda 10, Mugisha Moise aza ku mwanya wa 18, naho Munyaneza Didier aza ku mwanya wa 20.

Kuri uyu wa Gatatu, haraba hakinwa agace ka kane k’iri siganwa, aho abasiganwa bahagaruka Saa mbili zuzuye berekeza i Rubavu, bakazakora urugendo rungana na Kilometero 206.3, ari narwo rugendo rusumba izindi zose muri Tour du Rwanda 2020.

.@tour_du_Rwanda : Uku niko Restrepo yageze ku murongo usoza irushanwa akoresheje 03h47’39” @cyclingrwanda @Ferwacy #TdRwanda pic.twitter.com/3E7Aqu5me9
— Kigali Today (@kigalitoday) February 25, 2020
Umurusiya Yevgeniy Fedorov wari wambaye umwenda w’umuhondo wambarwa n’uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange na we yawutakaje, ufatwa n’umunya-Eritrea HAILU Biniam, waje ku mwanya wa kabiri kuri uyu munsi, no ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange nk’uko bigaragara kuri iyi shusho ikurikira:

Agace ka kane k’irushanwa karakomereza mu Burengerazuba. Abasiganwa barahaguruka i Rusizi ku wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020 saa mbili za mugitondo, berekeze i Rubavu ahari intera ya kilometero 206,3 aho biteganyijwe ko bazahagera mu ma saa saba n’iminota 15.
















Inkuru zijyanye na: Tour du Rwanda 2020
- Abakobwa b’uburanga muri Tour du Rwanda 2020 (Amafoto)
- Bafite impano mu gusiganwa ku magare ariko ngo babuze amikoro
- Tour du Rwanda uretse kubashimisha ngo iranabinjiriza
- U Rwanda rurahabwa amahirwe yo kwakira isiganwa ry’amagare ku rwego rw’Isi
- RESTREPO VALENCIA Jhonatan yegukanye agace ke ka gatatu muri Tour du Rwanda (Amafoto)
- Amagare: Restrepo Valencia yegukanye akandi gace muri Tour du Rwanda
- Tour du Rwanda 2020: Ryoherwa n’amafoto y’amagare mu muhanda Rusizi-Rubavu
- Bifuza kwakira kenshi imikino ibazanira amafaranga nk’iy’amagare
- Burera: Hagiye kuba isiganwa ryo gushaka abafite impano mu mukino w’amagare
- Tour du Rwanda 2020: Huye-Rusizi ni agace k’imisozi itohagiye
- Tour du Rwanda 2020: Uko byari byifashe kuva i Kigali kugera i Huye (Amafoto)
- Abakinnyi 10 bitezweho kuryoshya Tour du Rwanda 2020
- Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 (Amafoto)
- Abacuruzi bagiye kongera kungukira amamiliyoni muri Tour du Rwanda
- Tour du Rwanda izatwara umugabo isibe undi - FERWACY
- Aya mazina y’Abanyarwanda yaramenyekanye cyane muri Tour Du Rwanda
- Abahanzi bazasusurutsa Tour du Rwanda bamenyekanye
- Dore ibyiza ubona ku nzira ya Tour du Rwanda (Amafoto)
Ohereza igitekerezo
|
Kombona arihatarira na etape nimwe turatwara barebe ikibura kbs
Mwiriwe kombona twe byanze nanubu na etape nimwe turegukana barebe ikibura
nari nabibabwiye ko mbona bikomeye ko umunyarwanda yazatwara tour du Rwanda 2020,ntabwo ari ukubaca intege, ahubwo icyerecyezo kiri kunyereka ko nta na etape duteze kubona.gusa ni uburyohe gusa gusa. ni ukugenda tugategura andi matour naho ubundi ni indya nkurye. ntabwo wakuramo 1min 31’’ ngo wambare uriya mwenda. gusa courage courage.