Iperereza rya RIB ku rupfu rwa Kizito Mihigo ryagaragaje ko yiyahuye

Ubushinjacyaha bukuru bwakiriye Raporo itanzwe n’urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo rwabaye tariki ya 17 Gashyantare 2020, rwabereye aho yari afungiye i Remera kuri Sitasiyo ya Polisi, i Kigali.

Iperereza ryagaragaje ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye (Ifoto: Internet)
Iperereza ryagaragaje ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye (Ifoto: Internet)

Iyo raporo igaragaza ibyavuye mu iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye, raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory (iyo raporo ikaba yeretswe umuryango we) n’ibyavuye mu ibazwa ry’abantu babajijwe.

Iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga.

Raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko icyateye urwo rupfu ari kubura umwuka , gushobora guterwa no kuba yariyahuye yimanitse.

Abantu babajijwe harimo Abapolisi bari barinze aho Kizito Mihigo yari afungiye, bahamya ko batashoboraga kumva ibibera mu cyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo, bitewe n’uko bagaragaje ko hagati y’aho bari bicaye n’icyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo hari intera itatuma bumva ibyabaye.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, riravuga ko nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB ku iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo, Ubushinjacyaha Bukuru busanga urupfu rwa Kizito Mihigo rwaratewe no kwiyahura yimanitse , bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yaraziko bazamukatira 10

Jean pierre yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

imana niyo izasobanura byose

j yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

Eeh, ni urujijo pe, buriya se ubwo, iryo dirishya riteye muri metero zingahe?
Nonese iby ibisebe ngo basanze afite mu maso abagiye kumushyingura, byo iperereza rirabisobanura gute. Ni amayobera, Imana imubabarire ibyo yacumuye imwakire mu bwami bwayo, ikomeze umuryango we by umwihariko, ikomeze n’abanyarwanda bose nta wangaga uriya muhungu, ku banyarwanda benshi yari imfura kdi afite impuhwe n’urukundo.

Ddd yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka