Akazi gashya ku bakobwa b’ikimero n’uburanga muri Kigali

Gutegura ibirori no kwakirana yombi ababyitabiriye birimo biratanga akazi ku bakobwa benshi mu Rwanda aho usanga abakobwa bahurizwa mu matsinda yo gukora imirimo yo kwakira ababa baje mu birori binyuranye.

Umujyi wa Kigali ni hamwe mu hantu hagezweho muri Afurika habera inama zitandukanye mpuzamahanga, bikaba n’umuhigo wa Leta y’u Rwanda kugira uyu mujyi ahantu h’ubukerarugendo bushingiye ku nama n’amahugurwa.

Uretse izi nama z’abakomoka hirya no hino ku isi, n’ibigo by’imbere mu gihugu usanga bikora inama n’amahugurwa biteguye neza, ari na ho havutse ubundi buryo bwo gukorera amafaranga ku nzobere mu gutegura ibikorwa bihurije hamwe abantu benshi, abakunda kugaragara cyane, bakaba ari abakobwa bakira abantu, ababafasha kwicara n’ababahereza icyo bakeneye nk’amafunguro y’ibiribwa n’ibinyobwa, kimwe n’abafasha mu kwamamaza ibikorwa by’abashoramari.

Ibigo bikora aka kazi usanga biganwa n’abakobwa benshi b’ikimero kuko ari na bo baba bakenewe muri aka kazi, gusa binagaragara nk’uburyo bushya bwo gutanga akazi kuri aba bakobwa, n’ubwo babanza guhabwa amahugurwa y’ibijyanye no kwakira abashyitsi.

Uretse gukora akazi nk’aka bahembwa, ni na kimwe mu bimenyekanisha abakobwa bakaba babona andi mahirwe yo kubona akazi cyangwa bikanaborohera kwihangira akazi kuko baba bahuye n’abantu batandukanye.

Ikigo Sensitive Limited kizwiho gutegura ibirori, inama n’iminsi mikuru, ni kimwe mu bigo byo mu Rwanda bikoresha abakobwa benshi kandi kikabahemba neza.

Umuyobozi w’iki kigo bwana Mugwema N. Wilson, yabwiye Kigali Today ko mu gihe cy’umwaka umwe ashobora gukoresha nibura abantu 1000 batandukanye, muri abo benshi baba ari abakobwa bakora akazi ko kwakira abantu mu bikorwa by’inama n’iminsi mikuru aba yahawe gutegura.

Yagize ati “Nshobora gukoresha abantu 1000 nko mu gihe cy’umwaka umwe, kandi benshi muri abo baba ari abakobwa, kuko abakobwa ni bo bakenerwa cyane mu bikorwa byo kwakira abantu no kwamamaza.”

Icyakora Mugwema N. Wilson avuga ko gukoresha abakobwa bisaba kwitwararika ku myitwarire ya bamwe, kuko iyo umukobwa afite imyitwarire mibi ashobora kwangiza isura y’ibyo yarimo yamamaza cyangwa bikangiza isura y’ikigo ahagararariye.

Abajijwe ukuntu ahitamo abakobwa, yasobanuye ko kenshi agendera ku bakobwa bagaragara neza, bashobora kwambara bakaberwa, byaba byiza bakaba bashinguye mu gihagararo kandi bafite imico myiza. Ibi iyo umukobwa abyujuje, aba ashobora guhabwa amahugurwa yo kwakira abantu cyangwa amahugurwa yo gufasha mu kwamamaza.

Naho umukobwa iyo yamaze kugera mu kazi ariko akagaragaza imyitwarire mibi ishobora kubangamira imirimo ahamagariwe, Wilson yavuze ko ako kanya ahita amusezerera kuko bishobora kwangiza isura y’ikigo cya Sensitive Limited cyangwa bikangiza izina ry’ikigo kiba cyatanze aka kazi.

Yagize ati “Umukobwa tumusaba kwambara akikwiza kandi akambara ibintu bitamugaragaza nabi, ni nayo mpamvu nta mukobwa dukoresha wemererwa kwambara ikabutura, ijipo cyangwa ikanzu bimwambika ubusa.

Ibivugwa na Mugwena N. Wilson byenda guhura n’ibitangazwa na Rukundo Patrick uzwi nka Patycope, akagira n’ikigo cyitwa Patycope Ltd gitegura ibirori, inama n’iminsi mikuru.

Patycope yabwiye Kigali Today ko aka kazi akamazemo imyaka 4 kuko yabitangiye muri 2016, ubwo yari amaze gushinga ikigo cyamwitiriwe.

Uyu musore uzwi cyane mu byerekeranye n’imyidagaduro mu Rwanda akanamenyekana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko mu mwaka ashobora gukoresha abakobwa barenga 100 bitewe n’ingano y’akazi yabonye.

Buri mukobwa ukora bene aka kazi, ku munsi aba ashobora guhembwa hagati y’ibihumbi 15 na 20 iyo ari mu mujyi wa Kigali, naho hanze y’umujyi wa Kigali ahabwa ibihumbi hagati ya 25 na 30 ariko akagaburirwa akanagezwa aho ari bukorere akazi.

Patycope yagize ati “Ubundi biterwa n’akazi tuba tugiye gukora, ariko hari amafaranga umukobwa atajya munsi mu gihe agiye gukora Protocol. Amake bishyurwa ni ibihumbi 15, ariko habaho n’ibiraka biba byishyura amafaranga menshi, byose biterwa n’uko akazi gateye.”

Abajijwe niba agira abakobwa bahoraho cyangwa niba ahinduranya, yagize ati “Ntabwo navuga ko mfite abahoraho kuko akazi ntabwo gahoraho. Umukobwa mushobora gukorana uyu munsi, ejo akazatera indi ntambwe akabona akandi kazi akagenda, ugashaka undi cyane ko aba bashaka aka kazi baba ari benshi.”

Ikintu cy’ingenzi aba bombi bahuriraho, ngo ni uko mu gutoranya aba bakobwa basaba ibyangombwa kugira ngo badakoresha umuntu uri munsi y’imyaka 18, ubundi bakavuga ko muri aka kazi baba bafite inshingano zikomeye zo kurinda aba bakobwa kuko hari ababasanga mu kazi bakifuza kubakoresha ibihabanye n’akazi bagiyemo.

Umuyobozi wa Sensitive Ltd we yanagarutse ku buhamya bw’ukuntu yigeze kujyana abakobwa mu kazi mu Karere ka Rubavu, kandi bari buhakorere iminsi ibiri bakabona kugaruka i Kigali.

Mu gihe abakobwa bari bageze mu Karere ka Rubavu, ngo benshi muri aba bakobwa batangiye gusaba impushya ko bafite inshuti bagiye gusura, abandi bavuga ko bifuza kujya kurara mu miryango yabo n’inshuti zabo ziri muri aka karere.

Yagize ati “Barabisabye hafi ya bose ariko mbereka ko bitari mu masezerano yabo kuko abakobwa bose tubasaba kuryama ahantu hamwe nta mukobwa ujya kwiraza ahantu ha wenyine. Iyo utabishaka, tugusubiza aho twagukuye ukajya muri gahunda zawe, cyangwa tukagusaba inyandiko y’umubyeyi wawe ikwemerera kurara aho usaba kujya kurara.”

Wilson kimwe na Patycope, bavuga ko bene aka kazi ari akazi gasaba ikinyabupfura kuko udashobora kujya kwakira abantu kandi ufite izina ryanduye, ndetse ngo abakobwa b’imyitwarire mibi ntabwo bajya bahabwa umwanya muri aka kazi.

N’ubwo muri aka kazi abakobwa ari bo bakunda kugaragara cyane, abategura ibi birori bavuga ko muri aka kazi bakunda no gukenera abasore b’ibigango bashinzwe umutekano, bagakenera abafite ibyuma by’amajwi, abashinzwe kurimbisha ahabera igikorwa, abafata amafoto, abahanzi cyangwa abandi baza gufasha mu kwidagadura, n’abandi.

Andi mafoto:

Amafoto: Sensitive Ltd & Patycope Ltd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Nonese umuntu ashaka kuba ya joining . Mwamufasha iki ??

Aline Igihozo yanditse ku itariki ya: 27-09-2021  →  Musubize

Turabaku cyane abana abacu iyombabona ndishima

Ngarukiye simeon yanditse ku itariki ya: 29-06-2020  →  Musubize

Niba batanga akazi mwampay email cyangwa contact bakakiraho

alias yanditse ku itariki ya: 29-06-2020  →  Musubize

Umuntu wifuza kuba umwe muraho bakobwa yabarizahe?
Website cg contact.
Murakoze

Ariane yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Byashobokako mwaduha website cg mukatubwira uko umuntu yabona akakazi abaye yujuje ibyomusaba uburanga nuburebure no kumenya kwakira abamugana murakoze

Umutesi falida yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Sinemeranya ni iriya titre y’iyi nkuru kuko sinibaza ko gukora kariya kazi ikigenderwaho ari ikimero n’uburanga.Nibaza ko umukobwa wese usanzwe ufite uburere bwo kumenya kwakira abashyitsi no kubafata neza, agahabwa inyigisho zihariye zijyanye n’uwo mwuga (mu Rwanda hari amashuri y’imyuga abyigisha) ari we ukwiye guhabwa ako kazi.

Karamutsa yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Amaso ararya maze inda yo hasi ikaburara, mbega ibiremwa byiza wee!! Gusa bave kuri ariya magare atazabambura ubusugi

Rugahura yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Ntago ako kazi gakenera amasugi niyompamvu bari kumagare

mvuye kure yanditse ku itariki ya: 27-06-2020  →  Musubize

Urakose

Ndi mukongomani translate please

Abigael sagesse yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Icyogikorwa nikiza cyane ndabashyigikiye

Murekatete babrah yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

Umva bisaba kwirinda abowakira nabo bagushuka

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

Nonese ndibaza nibabatanga akazi bakagaha umukobwa kko afite inomero ahokugatanga kko ashoboye ntibyaba arivangura rishingiye kugitsina munsobanurire ndabasabye abahungu ndumva baharenganira

Barigira Florent yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

ese mwaba mufite na brache mu ntara murakoze mwadusobanurira murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

@Sezikeye,urakoze cyane.Nguwo "umukobwa mwiza" Imana ishaka.Ureke abirirwa mu bahungu cyangwa banika amabere n’ibibero kugirango tubarebe nka wa wundi Sunny mwatweretse.Bene abo bababaza Imana yabahaye Ubwiza.Izabahanisha kubura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nkuko bible ivuga muli Umubwiriza 11:10,Ubuto n’Ubusore (Ubukumi) ni ubusa.
(Youth and Prime of youth are Futility).Kubera ko mu gihe gito "usaza" ntihagire uwongera kukureba.Uzarebe Nana Mouskuri uko asigaye asa.Ni Mukecuru.Imana isaba Abasore n’Inkumi kuyishaka,aho kwishakira ibyisi gusa.Bisome muli Umubwiriza 12:1.Ubwo nibwo buzima nyakuri.

kirenga yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

Rwanda iri mu bihugu bya Afrika bigira Abakobwa beza.Ndetse n’abanyamahanga barabivuga.Bakongeraho Burundi,Ethiopia,etc...Ariko abakobwa bage bibuka ko icyo Imana ireba atari "ubwiza bw’umubiri",ahubwo ireba ubwiza bw’umutima.Nukuvuga umuntu uyumvira,agakora ibyo idusaba.Urugero,akirinda kwiyandarika,ubusambanyi,etc...Agahunga IRARI rya gisore nkuko 2 Timote 2:22 havuga (youth desires),ahubwo agashaka Imana cyane nkuko Umubwiriza 12:1 havuga.Nukuvuga kubanza bagashaka umuntu ubigisha bible ku buntu,bakajya mu materaniro ya gikristu kandi bakigaana Yesu n’Abigishwa be,bakajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’Imana.Nkuko Yohana 14:12 havuga,uwo murimo Yesu yawisabye abamwizera bose.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka