Imyaka 11 irashize Michael Jackson atabarutse: Byinshi ku buzima bwe

Michael Joseph/Joe Jackson wamenyekenye nka Michael Jackson yavutse tariki 29 Kanama 1958 avukira ahitwa Gary muri Leta ya Indiana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Michael Jackson yakuriye mu muryango w’abanyamuziki mu gihe injyana ya Rock yari ikunzwe cyane.

Ni we wari muto mu itsinda ryabo bise Jackson5 yari afatanyije n’abavandimwe be bane ari bo Jackie Jackson, Tito Jackson, Jermaine, Marlon Jackson.

Iri tsinda rikaba ryari riyobowe na se.

Itsinda rya Jackson 5 ryasinye mu nzu itunganya umuziki ya Motown mu 1969 bakora indirimbo zirakundwa cyane harimo izitwa I want you back, The love you save, ABC, n’izindi.

Muri icyo gihe Michael Jackson yaririmbaga ku ruhande indirimbo ze bwite kandi zigakundwa cyane.

Mu 1975 Jackson5 bagize ubwumvikane buke na Motown records maze bayivamo berekeza muri Epic records bahita bafata izina rya Jacksons.

Icyakora mu ntangiriro z’imyaka ya 1980 na mbere yaho gato yatangiye kuririmba ku giti cye.

Album ya Michael Jackson yitwa “Off the wall” yasohoye mu 1979 yakunzwe ku buryo butari bwitezwe aho yagurishije copy miliyoni 20.

Iyi Album yari iriho indirimbo nka Rock wit you na don’t stop till you get enough.

Nyuma y’imyaka 3, mu 1983, Michael Jackson yasohoye Album yitwa “Thriller”. N i album yamushyize ku rwego mpuzamahanga kuko yakunzwe ku isi hose.

Iyi Album yagurishijwe copy zirenga miliyoni 65, imuhesha ibihembo bya Grammies 8 mu birori byabaye mu mwaka wa 1984.

Indirimbo nka Billie Jean na Beat it zari zabaye nk’ibendera rye ndetse n’imbyino ye izwi nka moonwalk, byatangiye kujya byerekanwa kuri televiziyo z’abazungu n’abirabura.

Mu 1984 yatangiye guhabwa izina ry’umwami wa POP

Mu 1985, Michael Jackson afatanyije na Lionel Richie bakoze indirimbo yitwa “We are the world” yari igamije gutabariza abantu bicwaga n’inzara muri Afurika. Iyi ndirimbo ikaba igisubirwamo n’abahanzi batandukanye kugeza uyu munsi.

Mu mwaka wa 2001 Michael Jackson yashyizwe mu kizwi nka Rock and Rock Hall of fame ku nshuro ya kabiri. Ku nshuro ya mbere yari yashyizwemo mu mwaka wa 1997 ari kumwe n’itsinda rya Jackson5.

N’ubwo Michael Jackson yagize amateka akomeye muri muzika, ubuzima bwe ntabwo bwakunze kumubera bwiza, ndetse yakunze kugira ibibazo by’amafaranga hakiyongeraho ibibazo n’ubutabera.

Mu 1993 yajyanywe mu nkiko ashinjwa gufata abana ku ngufu ariko aza kumvikana n’abamushinjaga.

Byavuzwe ko yakoze ubukwe mu ibanga n’umukobwa wa Elvis Presley witwa Lisa Marie Presley baza gutandukana nyuma y’imyaka 2 babana.

Muri 2003 yongeye kuvugwaho kuryamana n’abana aranafungwa ariko aza kugirwa umwere muri 2005.

Muri icyo gihe yari afite amadeni menshi kubera ibibazo n’inkiko.

Michael Jackson yitabye Imana tariki 25 Kamena 2009, i Los Angeles, muri California.

Apfa yari arimo gutegura ibitaramo yari yarahaye izina rya "This Is It" byagombaga kubera muri O2 Arena mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Nyuma y’amezi abiri amaze gupfa hakozwe ibizamini bashaka impamvu y’urupfu rwe, basanga impamvu y’urupfu rwe rwaratewe n’imiti irenze urugero yamufashaga gusinzira.

Muganga wamuvuraga witwa Conrad Murray yafunzwe muri 2011 ashinjwa guha Michael Jackson imiti yamuviriyemo urupfu, afungurwa nyuma y’imyaka ibiri.

Michael Jackson yahawe ibihembo bitandukanye muri muzika birimo Grammy awards, BET awards, Guiness de Record n’ibindi, byose hamwe birenga 130.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka