Abayisilamu b’abanyamahanga ntibemerewe kujya mu mutambagiro mutagatifu muri uyu mwaka

Igihugu cya Arabia Saoudite cyategetse ko muri uyu mwaka wa 2020 nta banyamahanga bagomba kujya i Macca mutambagiro mutagatifu wa kisilamu, uzwi nka Hajj.

Uyu mutambagiro usanzwe witabirwa n'abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi (Ifoto: Reuters)
Uyu mutambagiro usanzwe witabirwa n’abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi (Ifoto: Reuters)

Ni icyemezo Arabia Saoudite yafashe mu rwego rwo kwirinda coronavirus, ku buryo umubare muto w’abantu baba muri icyo gihugu ari wo uzemererwa kuwujyamo nk’uko ubwami bw’icyo gihugu bwabitangaje.

Byari byitezwe ko abantu bagera kuri miliyoni ebyiri bashobora kujya i Macca n’i Medina mu mpeshyi y’uyu mwaka mu mutambagiro mutagatifu uhuza Abayisilamu.

Mu bihe bisanzwe, uyu mutambagiro ni kimwe mu bintu bikomeye ku ngengabihe y’umwaka y’abayisilamu, ariko abantu bake bo mu bindi bihugu baba muri Arabia Saoudite ni bo bazemererwa kuwukora.

Ubutegetsi bwa Arabia Saoudite bwatangaje ko kubuza abanyamahanga kujya i Macca n’i Medina ari bwo buryo bwonyine bazashobora kubahiriza amabwiriza abuza abantu kwegerana kugira ngo babarinde kwandura coronavirus.

Arabia Saoudite imaze kugira abantu 161,005 banduye coronavirus ikaba imaze kwica 1,307 ariko mu mpera z’icyumweru gishize bakuyeho amategeko asaba abantu kuguma mu ngo zabo.

Umuyisilamu wese ubishoboye ategetswe gukora umutambagiro i Macca nibura inshuro imwe mu buzima bwe, nk’imwe mu nkingi eshanu z’idini ya Islam.

Abajya muri uwo mutambagiro baterana bazengurutse Kaaba (ikintu cyubatse mu musigiti munini) bagasengera hamwe, bongera kwiyibutsa impamvu itumye bari ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka