Uwagaragayeho Covid-19 i Nyagatare ni muntu ki?

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko umuntu umwe wabonetse mu bagaragaweho Covid-19 mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020, yagaragaye mu Karere ka Nyagatare akaba afitanye isano n’abashoferi b’amakamyo.

Ibyo byatangajwe na Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi mukuru wa RBC, mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru wa Kigali Today kuri uyu wa 25 Kamena 2020, aho yavugaga ko uwo muntu wanduye muri Nyagatare ari ukorana bya hafi n’abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka ku gice cya Kagitumba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian yahumurije abaturage b’ako Karere kuko uwo murwayi wa COVID-19 yagaragaye atarajya mu baturage.

Uwo muntu ngo yari aturutse muri Uganda yinjirira ku mupaka wa Kagitumba akaba yari yarahise ashyirwa mu kato mu kigo kiri mu murenge wa Matimba, ntiyagira aho ahurira n’umuturage uwo ari wese.

Ahumuriza abaturage kuko ngo uwo murwayi ntaho yigeze ahurira n’umuturage uwo ari wese.

Ati “Kwirinda ni ngombwa abaturage bacu ni bakomere ku ngamba Leta yashyizeho. Gusa ntibagire ubwoba ko Corona yabagazemo kuko uwo muntu yari aturutse hanze yinjirira Kagitumba kandi nta muturage yahuye na we ku buryo yamwanduza.”

Asaba abaturage guhorana amakenga bityo bakirinda gukora ingendo zitari ngombwa, gukaraba intoki kenshi, guhana intera igihe bahuye barenze umwe, kwambara udupfukamunwa kandi neza no guhamagara muganga igihe umuntu yiyumviseho ibimenyetso bya Coronavirus.

Ku wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abantu bashya 32 banduye Covid-19, muri bo 22 babonetse mu Karere ka Rusizi, batandatu (6) bagaragara muri Kirehe, i Kigali haboneka batatu (3) na ho umwe (1) akaba yaragaragaye muri Nyagatare, ari na bwo bwa mbere muri ako karere habonetse umurwayi w’icyo cyorezo.

Iyo mibare igaragaye nyuma y’aho ku munsi wabanjirije uw’ejo hari habonetse abarwayi 59, ari na wo mubare uri hejuru umaze kugaragara mu Rwanda, gusa ababishinzwe bavuze ko ibyo bidahangayikishije cyane kuko abo bandura aho baturuka haba hazwi.

Ikindi cyagaragaye ni uko mu turere turimo abanduye benshi ari two Rusizi na Kirehe, harimo abatangiye gukira, aho muri Rusizi hamaze gukira batatu (3) ngo ibyo bikaba bitanga icyizere.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikomeje igikorwa cyo gupima abantu benshi, cyane cyane mu turere twagaragayemo abarwayi ba Covid-19 kugira ngo niba hari n’abandi barimo baboneke bityo bitabweho byihuse, hirindwa ko icyo cyorezo cyakwirakwira mu baturage.

Ikindi kirimo gukorwa ngo ni ukongera ahavurirwa iyo ndwara bitewe n’uko igenda igaragara ahantu hatandukanye, nk’uko Dr Nsanzimana abisobanura.

Ati “Ikirimo gukorwa ku bijyanye n’ubuvuzi ni ukugira ngo ubwo bushobozi bwo kuvura bumanuke buve ahantu hamwe bugere no ku rwego rw’uturere. Ni na cyo kirimo gukorwa haba muri Rusizi no mu tundi turere twagaragayemo uburwayi, hakaba harashyizwe uburyo bwo kuvura abantu batiriwe bajyanwa ahavurirwaga mbere”.

Akomeza yibutsa abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, bakurikiza ibintu bitatu by’ingenzi ari byo kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba kenshi amazi meza n’isabune no kwibuka guhana intera n’abandi mu gihe umuntu ari ahari abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka