Abasirikare ba RDF batangiye kumenyeshwa ibyaha byo gukorana na RNC, FLN

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwatangiye kumenyesha abasirikare batanu bo mu ngabo z’u Rwanda ibyaha byo gutoroka bakajya kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ukuriwe na Kayumba Nyamwasa, ndetse na FLN ya Nsabimana Callixte wiyitaga Major Sankara.

Uyu na we (Nsabimana Callixte) yarafashwe azanwa mu Rwanda, ubu afungiwe muri gereza iherereye mu Karere ka Nyanza.

Aba basirikare ba RDF biyongereye mu rubanza ruregwamo Maj(Rtd) Habib Mudathiru na bagenzi be 24 bafatiwe muri Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo mu mwaka ushize bakazanwa mu Rwanda, bashinjwa kuba mu mitwe irwanya u Rwanda(P5) irimo uwa RNC.

Amazina y’abo basirikare ba RDF ni Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Pte Ruhinda Jean Bosco, Pte Igitego Champagnat, hamwe n’abasivili babiri ari bo Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.

Bararegwa ibyaha byo gutoroka igisirikare cy’u Rwanda(RDF), ubufatanyacyaha mu kugambirira guhirika ubutegetsi buriho hakoreshejwe intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Baburanye uwitwa Ruhinda Jean Bosco adahari kuko ngo atarafatwa, yatorotse igisirikare cy’u Rwanda(RDF) mu mwaka wa 2014, ndetse akaba umwe mu batangiranye na RNC ashinzwe ibijyanye n’itumanaho muri P5.

Urukiko rwamenyesheje abahari barangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné ibyaha baregwa, bihera ku kugumura abandi babangisha igisirikare barimo n’Igihugu muri rusange, ndetse no gutoroka bagatangira gushakira abayoboke umutwe wa FLN ushinjwa kwica abaturage i Nyaruguru na Nyamagabe.

Ubushinjacyaha buvuga ko Pte Muhire na bagenzi be babanje kujya mu mutwe wa RNC mu mashyamba ya Congo ubwo bari bagitoroka igisirikare cy’u Rwanda.

Buvuga ko Pte Muhire yatorotse kasho ya gisirikare muri 2017 ajya muri Uganda, atangira gukorana n’abagize RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR, bamufasha kujya muri RNC anyuze i Burundi.

Mu mashyamba ya Congo Muhire ngo yasanzeyo Pte Ruhinda Jean Bosco, ariko RNC barimo ngo iza gucikamo ibice, aza kuyivamo ajya muri FLN.

Mbere yo gutangira kumva ibyo baregwa, Pte Muhire Dieudonné yagaragarije Urukiko ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko afungiwe mu kigo cya gisirikare i Kanombe, nyamara ngo yagombye kuba ari muri gereza ya gisirikare ku Mulindi.

Urukiko rwamugiriye inama yo kubitangira ikirego kugira ngo ruzasuzume niba rufite ububasha bwo kukiburanisha ku rwego rw’ibanze.

Uru rubanza rwaje gusubikwa abaregwa bose bamaze kumva ibyo bashinjwa rukazasubukurwa tariki 20-25 Nyakanga 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka