I Rusizi, i Kigali n’i Kirehe hongeye kuboneka abarwayi bashya ba #COVID-19

Amakuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri ba COVID-19.

Abo barwayi 20 babonetse mu bipimo 4,757 byafashwe kuri uyu wa Kane,
abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 850.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bashya barimo abagaragaye i Rusizi (14), i Kirehe (2) n’i Kigali (4).

Abantu icyenda mu bari barwaye bakize, abamaze gukira bose hamwe baba 385, naho abakirwaye ni 463.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni babiri.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka