Ubushinjacyaha bwavumbuye imikoranire y’abasirikare ba RDF na RNC bazaburana mu kwezi gutaha

Abasirikare b’u Rwanda(RDF) baregwa hamwe n’abagize imitwe y’Iterabwoba y’amashyaka yiyise P5 arangajwe imbere na RNC, bose uko ari 33 bemerewe kuzaburana mu kwezi gutaha nk’uko bari basabye igihe gihagije cyo gusoma bitonze dosiye z’ibyaha baregwa.

Urukiko rukuru rwa gisirikare rukorera i Kanombe rwasubitse urwo rubanza rwari rwatangiye kuburanishwa mu mizi muri iki cyumweru, rukazasubukurwa ku matariki ya 20-24 Nyakanga 2020.

Icyo cyemezo cy’urukiko kandi cyafashwe kugira ngo umwe muri abo basirikare witwa Pte Muhire Dieudonné ari na we ubarangaje imbere, abanze akurikirane iby’inzitizi yagaragaje y’uko afashwe nabi kandi adafungiwe muri gereza.

Abaregwa uko ari 33, harimo abasirikare ba RDF batanu bakurikiranyweho ibyaha byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ndetse no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Iri tsinda ryatangiye kuza mu rubanza rigizwe n’abantu 25 bafatiwe mu bitero by’ingabo za Congo(FARDC) nyuma bakoherezwa mu Rwanda, barangajwe imbere na Maj Habib Mudathiru wo muri RNC, ariko ubu rimaze kwiyongeramo abasirikare batanu bo muri RDF ndetse n’abasivili batatu.

Icyakora baraburana ari 32 kuko umusirikare umwe wa RDF witwa Ruhinda Jean Bosco adahari kuko ngo atarafatwa, yatorotse igisirikare cy’u Rwanda(RDF) mu mwaka wa 2014, ndetse akaba umwe mu batangiranye na RNC ashinzwe ibijyanye n’itumanaho muri P5.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko bufite ibimenyetso bidashidikanywaho ko amatsinda abiri, rimwe rirangajwe imbere na Maj Mudathiru, irindi rihagarariwe na Pte Muhire Dieudonné, yakoranaga bya hafi mu guca intege abasirikare b’u Rwanda ndetse no kubahamagarira kwinjira mu mitwe y’inyeshyamba muri Congo.

Pte Muhire Dieudonné yakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Mukamira mu karere ka Nyabihu. Mu 2017 ngo yibye sheki ya mugenzi we witwa Pte Bunani Jean, ahamagara undi muntu ujya kumubikuriza miliyoni 1.9 Frw, barayagabana.

Pte Muhire yahise atabwa muri yombi ariko atoroka kasho yari afungiwemo yerekeza muri Uganda. Yaje kujya muri RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR mu mashyamba ya Congo anyuze mu Burundi.

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko RNC yaje gucikamo ibice, Pte Muhire akurikira igice cyarimo Noble Marara cyaje no kwihuza n’andi mashyaka bikabyara MRCD, bifite umutwe witwara gisirikare, FLN, ari na wo Callixte Nsabimana wiyise Sankara yari abereye umuvugizi.

Pte Muhire ngo yahawe ubutumwa bwo gushakira uwo mutwe abarwanyi bashya ahereye ku bo babanaga mu ngabo z’u Rwanda RDF n’abandi ashobora kubona.

Umushinjacyaha avuga ko Pte Muhire yegereye Pte Igitego Champagnat hamwe na Caporal Kayiranga Viateur, bombi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bakorera mu murwa mukuru Juba mu mwaka wa 2017.

Nyuma yaho Pte Muhire ngo yaje no kwegera Caporal Dusabimana Jean Bosco, amwumvisha ko agomba gutoroka akamusanga, abifashijwemo n’umumotari witwa Nzafashwanimana Richard na we uri mu baburana.

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko Pte Muhire yinjije n’abandi batabashije gufatwa barimo Pte Nshimiyimana Dan na Caporal Mudatenguha Phocas bakaba bakiri muri Uganda.

Pte Muhire Dieudonné ngo yoshyaga abantu kujya muri FLN ababwira ko bazajya bahabwa amafaranga menshi angana n’amadolari ya Amerika 5000 yo gusigira imiryango, ndetse ngo yari yarijejwe ko azahabwa ipeti rya Lieutenant muri FLN.

Amajwi yumviswe mu rukiko

Mu rukiko humviswe amajwi ya Pte Muhire arimo kuganira kuri telefoni na Caporal Dusabimana. Akaba ari amajwi Pte Muhire yoherereje Noble Marara mu kumwereka ko afatanyije na bo, undi ahita ayashyira kuri YouTube.

Muri ayo majwi, Pte Muhire abaza Caporal Dusabimana wari ukiri mu gisirikare, ati “Abo bahungu se mwiteguye kubakira gute baje muri Nyungwe?” arongera ati “Mugire muze muri izo ntambara mudashobora no kurwana mutazi n’aho zahereye.” Undi asa n’uvuga ko atazajyayo, avuga ko ari ugupfira ubusa.

Pte Muhire ngo yakomeje avuga ati “Njye ndahari umunsi uzumva ko ugiye kuza.” Amubwira ko nabona n’abandi benshi yazabazana “twihingire ibigori”, “abandi besurane turebe”.

Ayo majwi akomeza yumvikanisha Pte Muhire abaza Caporal Dusabimana ibirindiro by’abasirikare muri Rusizi, Karongi no ku ruganda rw’icyayi. Ibi ubushinjacyaha bukabifata nk’ibigamije kumenya aho ibirindiro by’ingabo biri mu rwego rwo kuzazigabaho ibitero.

Uburyo batangiye gufatwa

Umushinjacyaha avuga ko Caporal Dusabimana wari ukiri mu gisirikare mu Rwanda akimara gufatwa ngo byoroheye inzego z’iperereza gushakisha Muhire Dieudonné na Muhire Pacifique bafatanyaga bari muri Uganda.

Uyu Dusabimana amaze gutabwa muri yombi ngo yakomeje kuvugana na Pte Muhire atazi ko yafashwe, kugeza ubwo yaje kumufata ku mupaka w’u Rwanda ngo amutware muri iyo mitwe, niko gusanga abashinzwe umutekano w’u Rwanda bamutegereje. Hari tariki 06 Werurwe 2019.

Ubwo yajyaga ku mupaka ngo yajyanye n’umusivili witwa Muhire Pacifique wari umutwaye kuri moto, bombi barafashwe ubu na we azajya aza mu rukiko.

Muhire Pacifique avuga ko atigeze yinjira mu mitwe irwanya u Rwanda, ahubwo ngo bagiye gufata Dusabimana bumvikanye amashilingi ya Uganda imitwaro 35, akaba anasaba imbabazi.

Ibiregwa Caporal Kayiranga na Pte Igitego

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo Caporal Kayiranga Viateur na Pte Igitego Champagnat bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bavuganaga kenshi na Pte Muhire waje no kubongera ku rubuga rwa WhatsApp rwitwa Abataripfana.

Pte Muhire ngo yajyaga aboherereza amafoto y’abayobozi b’u Rwanda bashushanyijwe nk’inyamaswa mu rwego rwo kubangisha abantu.

Ku byaha Pte Igitego Champagnat aregwa, haniyongeraho n’ikijyanye n’amagambo agaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’icyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano aho yafashwe yiyita Champagne.

Nzafashwanimana w’umumotari

Ubushinjacyaha buvuga ko Pte Igitego na Pte Muhire ngo bajyaga baganira Pte Muhire akabwira mugenzi we ati “Warakoze kubayoba, mba ngusengera, va ku barezi!"

Pte Muhire ngo yabazaga Pte Igitego igihe azamugeraho, akamurangira Nzafashwanimana Richard w’umumotari wakoreraga mu Karere ka Burera, Pte Igitego na we akamubwira ko amuzi, ati “ni ingurutsi, ni we ufasha abantu baciye isheni”.

Nzafashwanimana aregwa ibyaha by’ ubufatanyacyaha mu bugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kuba icyitso mu gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Umushinjacyaha avuga ko Nzafashwanimana ari we wambukije Pte Muhire Dieudonné amukuye mu Karere ka Musanze akamugeza muri Uganda baciye mu nzira zitemewe, ndetse ngo yambukije n’abandi barimo Pte Nshimiyimana Dan na Caporal Mudatenguha Phocas.

Uwo mumotari anaregwa kuba yarambukije muri Uganda umugore n’abana ba Pte Muhire ndetse n’aba Mudatenguha na Nshimiyimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka