Ntabwo ari ubwa mbere umutambagiro mutagatifu usubitswe – Mufti w’u Rwanda

Umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda(Mufti), Sheikh Salim Hitimana aravuga ko umutambagiro mutagatifu Abayisilamu bakorera i Macca atari ubwa mbere usubitswe, kuko umaze gusubikwa inshuro zisaga 40 mu bihe bitandukanye.

Sheikh Hitimana Salim
Sheikh Hitimana Salim

Sheikh Hitimana abitangaje mu gihe ubwami bwa Arabia Saoudite bwafashe icyemezo cy’uko umutambagiro mutagatifu muri uyu mwaka wa 2020 uzitabirwa n’abantu bake kuri ubu bari muri Arabia Saoudite, Abayisilamu bazaba baturutse mu mahanga bakaba batazemererwa kujya mu mutambagiro.

Mufti w’u Rwanda ati “Ntabwo ari ubwa mbere gusubika ibikorwa by’umutambagiro bibayeho, amateka atugaragariza ko bimaze gusubikwa inshuro zirenga 40 kuva isi yaremwa bitewe n’impamvu zitandukanye nk’indwara z’ibyorezo zagiye zigaragara mu bihe byashize, intambara zaranze kariya karere aho wasangaga ziteza ibibazo by’imyiryane y’imiryango, hagati y’amoko, hagati y’ibihugu, hari igihe umuntu ugiye i Macca yabaga adatekanye kubera kugaragaramo abambuzi n’ibisambo, hari ibibazo by’umutekano mukeya icyo gihe ntabwo higeze hakorwa umutambagiro mutagatifu.”

Abanyamahanga babujijwe kujya mu mutambagiro mutagatifu mu gihe mu Rwanda hari Abayisilamu bagera kuri 20 bari bamaze kugaragaza ko bafite ubushake bwo kuzajya mu mutambagiro muri iyi mpeshyi.

Umutambagiro mutagatifu ni igikorwa cyatangijwe na Abraham afatanyije n’umuhungu we Ismail. Mufti w’u Rwanda avuga ko Intumwa y’Imana Muhamad ari we waje gutangiza ku mugaragaro icyo gikorwa mu mwaka wa 9 wa Hijiri (ugendeye ku ndangaminsi y’Abayisilamu) umutambagiro mutagatifu ukaba ukorerwa i Macca mu ngoro yubatswe na Abraham n’umuhungu we Ismail.

Mufti w’u Rwanda yasabye Abayisilamu bo mu Rwanda kudacika intege cyangwa ngo bagire agahinda kuko igikorwa cy’umwemeramana iyo agitekereje hakavuka izindi mbogamizi Imana itabura kumushima. Yabasabye kandi gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 kugira ngo kirangire vuba ibikorwa by’Abayisilamu birimo n’umutambagiro mutagatifu bizasubukurwe vuba ku Bayisilamu bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ijambo Mufti w’u Rwanda bisobanuye ko ariwe wa nyuma ukemura ibibazo by’ubutabera mu Rwanda.
bagombaga kuvuga Mufti w’Abayisilamu

Jean Berchmans Gasominari yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

Ariko igitangaje nuko usanga AMADINI apingana.Nta Muslamu wajya gusengera I Kibeho.Cyangwa Umukristu wajya gusengera I Maka.Aha hakavuka ikibazo:Ese koko Imana yemera amadini yose?YESU aza ku isi,yahasanze AMADINI menshi cyane.Muli ISRAEL honyine,yahasanze amadini arenga 4:Abafarisayo,Abasadukayo,Abasamaritani,Essenians,etc...Ntabwo yababwiye ngo "byose ni ugusenga" nkuko abantu b’iki gihe bavuga.Yababwiye ko ushaka ko imana imwemera,amukurikira.Ati nijye NZIRA y’ukuri jyenyine.Nubwo Abafarisayo basengaga cyane,yarababwiye ati:"Mukomoka kuli SATANI" (Yohana 8:44).Niyo mpamvu abantu bavuye mu madini yabo,bakajya mu idini ya YESU yitwaga "Abakristu". Balimo ba Pawulo,Petero,Yohana,Barnabas,etc...babaga mu idini y’Abafarisayo.Niyo mpamvu no muli iki gihe,Imana idusaba "gushishoza",aho gupfa kujya mu idini yose.Bisaba kubanza kwiga neza bible,kugirango umenye neza ibyo Imana idusaba n’ibyo yigisha.Urugero,nta hantu na hamwe bible havuga ko Imana ari Ubutatu.

karekezi yanditse ku itariki ya: 23-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka