Ntabwo ari ubwa mbere umutambagiro mutagatifu usubitswe – Mufti w’u Rwanda
Umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda(Mufti), Sheikh Salim Hitimana aravuga ko umutambagiro mutagatifu Abayisilamu bakorera i Macca atari ubwa mbere usubitswe, kuko umaze gusubikwa inshuro zisaga 40 mu bihe bitandukanye.
- Sheikh Hitimana Salim
Sheikh Hitimana abitangaje mu gihe ubwami bwa Arabia Saoudite bwafashe icyemezo cy’uko umutambagiro mutagatifu muri uyu mwaka wa 2020 uzitabirwa n’abantu bake kuri ubu bari muri Arabia Saoudite, Abayisilamu bazaba baturutse mu mahanga bakaba batazemererwa kujya mu mutambagiro.
Mufti w’u Rwanda ati “Ntabwo ari ubwa mbere gusubika ibikorwa by’umutambagiro bibayeho, amateka atugaragariza ko bimaze gusubikwa inshuro zirenga 40 kuva isi yaremwa bitewe n’impamvu zitandukanye nk’indwara z’ibyorezo zagiye zigaragara mu bihe byashize, intambara zaranze kariya karere aho wasangaga ziteza ibibazo by’imyiryane y’imiryango, hagati y’amoko, hagati y’ibihugu, hari igihe umuntu ugiye i Macca yabaga adatekanye kubera kugaragaramo abambuzi n’ibisambo, hari ibibazo by’umutekano mukeya icyo gihe ntabwo higeze hakorwa umutambagiro mutagatifu.”
Abanyamahanga babujijwe kujya mu mutambagiro mutagatifu mu gihe mu Rwanda hari Abayisilamu bagera kuri 20 bari bamaze kugaragaza ko bafite ubushake bwo kuzajya mu mutambagiro muri iyi mpeshyi.
Umutambagiro mutagatifu ni igikorwa cyatangijwe na Abraham afatanyije n’umuhungu we Ismail. Mufti w’u Rwanda avuga ko Intumwa y’Imana Muhamad ari we waje gutangiza ku mugaragaro icyo gikorwa mu mwaka wa 9 wa Hijiri (ugendeye ku ndangaminsi y’Abayisilamu) umutambagiro mutagatifu ukaba ukorerwa i Macca mu ngoro yubatswe na Abraham n’umuhungu we Ismail.
Mufti w’u Rwanda yasabye Abayisilamu bo mu Rwanda kudacika intege cyangwa ngo bagire agahinda kuko igikorwa cy’umwemeramana iyo agitekereje hakavuka izindi mbogamizi Imana itabura kumushima. Yabasabye kandi gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 kugira ngo kirangire vuba ibikorwa by’Abayisilamu birimo n’umutambagiro mutagatifu bizasubukurwe vuba ku Bayisilamu bose.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Abanduye barindwi babonetse i Kigali
- Kuba kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko babivugaho iki?
- #COVID19: Abanduye 15 biganjemo ababonetse i Kigali
- Mu Rwanda harimo gukorwa ubushakashatsi buzerekana ishusho nyayo ya Covid-19
- #COVID19: Abantu 11 banduye babonetse ku wa Gatanu mu bipimo 6,910
- #COVID19: Abantu 11 bashya banduye babonetse mu bipimo 4,598
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye barindwi mu bipimo 5,007
- #COVID19: Abantu icyenda banduye babonetse mu bipimo 5,866
- Video: Agapfukamunwa kavuyeho ariko ntitugomba kwirara kuko Covid-19 iracyariho
- #COVID19: Abantu umunani banduye babonetse mu bipimo 4,657
- #COVID19: Abantu batatu ni bo banduye ku Cyumweru
- #COVID19: Abantu 12 banduye babonetse mu bipimo 7,651
- #COVID19: Abanduye icyenda babonetse mu bipimo 6,702
- Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa - Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri
- #COVID19: Abanduye 12 babonetse mu bipimo 6,102
- I Kigali hongeye kuboneka umubare munini w’abanduye #COVID19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye 7 mu bipimo 6,625
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 4,615
- RBC yasubukuye ikingira rusange rya Covid-19 muri Kigali
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 4,871
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ijambo Mufti w’u Rwanda bisobanuye ko ariwe wa nyuma ukemura ibibazo by’ubutabera mu Rwanda.
bagombaga kuvuga Mufti w’Abayisilamu
Ariko igitangaje nuko usanga AMADINI apingana.Nta Muslamu wajya gusengera I Kibeho.Cyangwa Umukristu wajya gusengera I Maka.Aha hakavuka ikibazo:Ese koko Imana yemera amadini yose?YESU aza ku isi,yahasanze AMADINI menshi cyane.Muli ISRAEL honyine,yahasanze amadini arenga 4:Abafarisayo,Abasadukayo,Abasamaritani,Essenians,etc...Ntabwo yababwiye ngo "byose ni ugusenga" nkuko abantu b’iki gihe bavuga.Yababwiye ko ushaka ko imana imwemera,amukurikira.Ati nijye NZIRA y’ukuri jyenyine.Nubwo Abafarisayo basengaga cyane,yarababwiye ati:"Mukomoka kuli SATANI" (Yohana 8:44).Niyo mpamvu abantu bavuye mu madini yabo,bakajya mu idini ya YESU yitwaga "Abakristu". Balimo ba Pawulo,Petero,Yohana,Barnabas,etc...babaga mu idini y’Abafarisayo.Niyo mpamvu no muli iki gihe,Imana idusaba "gushishoza",aho gupfa kujya mu idini yose.Bisaba kubanza kwiga neza bible,kugirango umenye neza ibyo Imana idusaba n’ibyo yigisha.Urugero,nta hantu na hamwe bible havuga ko Imana ari Ubutatu.