Mu Rwanda hatangijwe uburyo bugiye kunganira ubwari busanzwe mu kohereza no kwishyura amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga nta kiguzi gitanzwe, mu rwego rwo kurushaho korohereza Abanyarwanda bakenera izo serivisi.
Mu minsi 10 gusa abakiliya ba betPawa bamaze gutsindira amafaranga y’u Rwanda Miliyari 3.9 bose bakaba baramaze no guhabwa amafaranga yabo batsindiye.
Axum izakorera ndetse inafatanye n’abayobozi bo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, inzego ndetse n’abafatanyabikorwa bo ku rwego rw’isi, kugira ngo bakemure ibibazo by’ingutu by’uruhurirane ku iterambere ry’imibereho n’ubukungu, imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’udushya mu ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bwa Inzozi Lotto bwatangaje ko bwashyiriyeho abakiriya babo by’umwihariko abakunzi b’umukino w’amahirwe uzwi nka Impamo Jackpot, amahirwe ya kabiri yo kubona miliyoni eshatu
Tombola ya Inzozi Lotto yegereje serivisi zayo abakiriya ifungura irindi shami i Nyabugogo ndetse inatangiza umukino mushya ukubiye inshuro nyinshi cyane ndetse ukaba ari na wo wa mbere uwukinnye ashobora kungukamo menshi kandi yashoye make.
Sosiyete ya Airtel Rwanda yatangije serivisi za Interineti za 4G LTE mu rwego rwo kongera umubare w’Abanyarwanda bagera kuri interineti ihendutse kandi yizewe.
Ikigo Carousel Ltd gishinzwe gukoresha tombola yiswe Inzozi Lotto, cyongereye ibihembo mu mukino w’amahirwe wa Igitego Lotto, aho abantu barimo gutsindira moto, amafaranga cyangwa telefone yo mu bwoko bwa iPhone 14 Pro.
Mu gihe ibisubizo by’ikoranabuhanga bimaze guhindura byinshi mu buzima bw’Abanyarwanda, Banki ya Kigali (BK) ikomeje urugendo rwo guhanga udushya, hagamijwe korohereza abakiliya bayo, kubona serivisi mu buryo buboroheye.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), bwatashye ku mugaragaro ahakorera ishami ry’iyo Banki rya Nyamata mu Karere ka Bugesera, riri mu nyubako nshya ya BUIG.
Ikigo TECNO gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga hirya no hino ku Isi, ku wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023 cyamuritse telefone zikoresha Internet igezweho ya 5G. TECNO kandi yanerekanye umuhanzi Bruce Melodie uzazibera Ambasaderi akazajya azamamaza.
Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho, StarTimes, yongereye shene 4 nshya kuri Dekoderi ikoresha antene y’udushami, ziyongera ku zo yari isanzwe yerekana.
Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, by’umwihariko abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro muri rusange, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho mu Rwanda, StarTimes, yongereye shene nshya yitwa Trace Africa ku zo yari isanganywe kuri Dekoderi zayo yaba ikoresha antene y’igisahani cyangwa ikoresha iy’udushami.
Ubuyobozi bwa SPENN bwamuritse ku mugaragaro uburyo bushya bwo kohereza amafaranga kuri buri konti ya Banki zikorera mu Rwanda ndetse no kuri telefone mu buryo bwa Mobile Money.
Ubuyobozi bwa Tele 10 bufite mu nshingano ifatabuguzi rya DStv, buratangaza ko iryo fatabuguzi ritakiri iry’abafite amikoro ahambaye gusa nk’uko byari bisanzwe, ahubwo ari iry’Abanyarwanda n’abatuye u Rwanda bose.
Banki ya Kigali (BK Plc) yatangaje ko ikoranabuhanga rya BK App ubu rifasha abantu gukurikirana amakuru ku nguzanyo bafashe, bakamenya igihe cyo kwishyurira, inyungu bazishyura ndetse n’umwenda usigaye.
Mu gihe itariki ya nyuma(21 Mata 2023) yo kwiyandikisha kuzitabira amarushanwa yitwa Capital Market University Challenge (CMUC) yegereje, Urwego rushinzwe kugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane(CMA) rurakangurira abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru kudacikanwa.
Muri izi mpera z’icyumweru StarTimes iradabagiza abakunzi bayo ibereka imwe mu mikino ikomeye muri shampiyona zitandukanye ku isi.
Banki ya Kigali (BK) ifatanyije na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, batangije gahunda ya Macye Macye mu mezi make ashize, igamije gufasha Abanyarwanda kubona telefone zigezweho (smartphones), aho bazajya bazishyura mu byiciro kugeza kuri 200Frw ku munsi.
Buri mwaka StarTimes yifatanya n’Abanyarwanda muri rusange kwizihiza umunsi wa Pasika. Ni muri urwo rwego uyu mwaka 2023 guhera tariki 20 Werurwe, hatangira Poromosiyo yiswe ‘TERIMBERE NA STARTIMES’.
U Rwanda rwungutse televiziyo nshya ya ‘Ishusho TV’ izajya igaragara ku bafatabuguzi ba StarTimes, kuri shene 109 y’ifatabuguzi rya NOVA.
Banki ya Kigali (BK Plc) yorohereje abakiriya mu kuba bashobora kugura cyangwa guhererekanya amafaranga hagati ya BK n’ibindi bigo hakoreshejwe USSD (*334#) ivuguruye, ndetse yongeramo n’ibindi bigo byishyurwa binyuze muri iyo serivisi.
Ni kuri iki Cyumweru taliki 19 Gashyantare kugeza tariki 11 Werurwe 2023, kuri StarTimes, muzakurikirana irushanwa ry’imikino y’igikombe cya Afurika ry’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’Amaguru (AFCON U20), rigiye kubera mu gihugu cya Misiri.
Ikigo giteza imbere Tombola ya Inzozi Lotto, Carousel Ltd, cyatangije imikino ibiri mishya yiswe WATATU na KARAGA, kinavugurura iyari isanzweho kugira ngo cyongere amahirwe yo gutsindira amafaranga menshi.
StarTimes ikomeje kudabagiza abafatabuguzi bayo bakunda imikino ibereka shampiyona zitandukanye zo mu Rwanda no hirya no hino ku isi binyuze kuri shene za Sports zitandukanye nka Magic Sports CH 265 na CH 251 ku bakoresha antene y’igisahani.
Hashize amezi make BK itangije ubwoko bushya bw’ inguzanyo yise ‘Home Equity loan’, aho abakiliya b’iyi banki bashobora guhabwa amafaranga yo gukoresha ibintu bitandukanye nko kuvugurura inzu no kugura ibinyabiziga.
Mu mpera z’iki cyumweru StarTimes izadabagiza abafatabuguzi bayo, ibereka imwe mu mikino ikomeye muri shampiyona yo mu Rwanda n’iyo hanze.
Abantu benshi bakunda filime z’uruhererekane (Series), mwashyizwe igorora by’umwihariko abakoresha decoderi ya StarTimes, guhera tariki 8/ 12 / 2022 kuri shene ya ST Novela Plus CH 062 na CH 128 ( Dish ), muratangira gukurikira filime y’uruhererekane ( Series ) yitwa ‘THE UNIDENTICAL TWINS’.
Imikino y’Igikombe cy’Isi kirimo kubera i Qatar, muyikurikira binyuze kuri televiziyo y’u Rwanda, shene ya RTV CH 101 & CH 725 ( Dish) kuri Decoderi ya StarTimes. Kugeza ubu umubano hagati y’abareba televiziyo mu Rwanda hamwe n’ikigo cy’itangazamakuru RBA ukomeje kurushaho kuba mwiza, kubera imikino y’igikombe cy’Isi (...)
Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2021 Inzozi Lotto ifatanyije na Airtel Rwanda bamuritse uburyo bushya bwo gutega ukoresheje Airtel Money. Iki gikorwa cyabereye ku ishami rya Airtel riherereye Nyabugogo.
Nyuma yo kugabanya ibiciro bya Dekoderi, no kongera amashene kuri Dekoderi za StarTimes, muri ibi bihe bisoza umwaka StarTimes ibazaniye Poromosiyo yiswe ‘NEZERWA na STARTIMES’.