Nyaruguru: Bizeye ko ibyumba by’amashuri 600 byatangiye kubakwa bizazamura ireme ry’uburezi

Mu Karere ka Nyaruguru hari ababyeyi bishimiye ibyumba by’amashuri 600 byatangiye kuhubakwa, kuko ngo bizatuma abana babo biga nta bucucike, bityo babashe kumenya.

Ibyumba by'amashuri 3 biri kubakwa i Gasasa, hamwe n'ibindi bitanu abana bari batangiye kwigiramo mbere ya coronavirus bizatuma ubucucike bushira kuri iri shuri
Ibyumba by’amashuri 3 biri kubakwa i Gasasa, hamwe n’ibindi bitanu abana bari batangiye kwigiramo mbere ya coronavirus bizatuma ubucucike bushira kuri iri shuri

Abavuga gutya ni abohereza abana ku ishuri buri munsi, nyamara bagasanga nta kintu bazi. Kandi ahanini ngo biterwa n’uko usanga ishuri ririmo abana benshi, mwalimu ntabashe kubakurikirana uko bikwiye.

Evariste Ngarukiyimana wo mu Kagari ka Gasasa mu Murenge wa Cyahinda, avuga ko afite umwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Gasasa, ariko ko atazi no kwandika izina rye.

Agira ati “Kubera ko abana baba ari benshi, no gusakuza, usanga abenshi batumva. Umwana wanjye ntazi kwandika n’izina rye. Nkunda kumukangara mwibutsa nk’ibyo yize, nkabona nta kintu yumva rwose. N’imibare azi mikeya. Wenda nko guteranya gatanu ku icumi arabyumva, ariko ntabwo bizamo neza, ngo ubone ko yaba asobanutse neza.”

Uyu mubyeyi anavuga ko aramutse abyemerewe uriya mwana we yamusubiza mu mwaka wa mbere, kugira ngo arebe ko noneho yazamuka yumva. Icyakora na none, ibyo gusibiza abana ngo ntibyemerwa, nk’uko bivugwa n’undi mubyeyi witwa Evariste Ngarukiyimana na we w’i Gasasa.
Ati “Ubucucike butuma umwana igihe cyo kwimuka kigera nta manota afite yo kwimuka. Ariko noneho abarimu bakavuga bati niyimuke byanze bikunze kugira ngo n’abandi babone aho kwigira.”

Ngarukiyimana ngo afite abana babiri b’imyaka 15 na 17 biga mu mashuri yisumbuye batazi gusoma no kwandika. Kimwe n’abandi babyeyi, kuba hari kubakwa ibindi byumba by’amashuri ku ishuri abana be bigaho, bimuha icyizere ko noneho imyigire izagenda neza mu bihe biri imbere.

Ati “Aya mashuri azatugirira akamaro kuko noneho abana baziga neza bisanzuye. Abamaze gutambuka ntacyo bazi bazakomeza baturushye nk’ababyeyi, ariko hari icyizere ko ahari bazagera aho bakagira icyo bumva aho bazaba bageze, kuko twumvise ko ngo nta mwana bazongera kwimura atazi kwandika atazi no gusoma.”

Abaturage barashishikarizwa kudasiba umuganda ku munsi umwe bagenewe mu cyumweru, kugira ngo amashuri azabe yuzuye mu kwa cyenda
Abaturage barashishikarizwa kudasiba umuganda ku munsi umwe bagenewe mu cyumweru, kugira ngo amashuri azabe yuzuye mu kwa cyenda

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko hari amashuri 71 bari hafi kuzuza, ariko ko hari n’andi 529 batangiye kubaka muri iyi minsi. Aya 600 yose azaba yuzuye mu ntangiriro z’amashuri muri Nzeri.

Ngo azakemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri kuko hari aho wasangaga abanyeshuri 80 mu ishuri rimwe. Ariko n’icy’ingendo ndende ku banyeshuri bamwe na bamwe kizakemuka.

Ati “Mu byumba by’amashuri 600 biri kubakwa, harimo n’ibyo mu mashuri 13 turi guhanga. Ibi bizatuma abana bigaga kure y’iwabo, nko mu birometero bitanu, bahinira bugufi.”

Kuri biriya byumba 600, harimo 300 biri kubakwa ku bufatanye n’abaturage, hakabamo n’ibiri kubakwa ku nkunga ya Banki y’isi.

Ni na yo mpamvu ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru busaba ko umuganda w’umunsi umwe mu cyumweru buri muturage asabwa akwiye kuwubahiriza, kugira ngo Nzeri izagere amashuri yararangiye, hanyuma ireme ry’uburezi bifuza na ryo rizagerweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka