Justin Bieber yahakanye ibyo ashinjwa byo gufata umukobwa ku ngufu
Umuhanzi Justin Bieber yahakanye ibimaze iminsi bimuvugwaho ko yaba yarafashe umukobwa ku ngufu muri 2014 ubwo yari mu mujyi wa Austin muri Texas. Uyu muhanzi avuga ko ibi birego atari byo kandi ko afite ibimenyetso simusiga.

Uwiyise Danielle kugira ngo ahishe umwirondoro we, abicishije kuri Twitter yavuze ko uyu muhanzi w’umunya-Canada yamufashe ku ngufu muri Hoteli yitwa Four Seasons muri 2014. Avuga ko yahuye na Justin Bieber bahuriye mu birori akaza kumujyana muri hoteli aho yashakaga kumukoresha imibonano mpuzabitsina batumvikanyeho.
Undi mukobwa witwa Kadi na we yavuze ko yafashwe ku ngufu na Justin Bieber mu birori byari byabereye i New York muri Gicurasi 2015.
Ibi birego byateye umujinya Justin Bieber yandika kuri Twitter ati “Ubusanzwe sinjya mvuga ku bintu nk’ibi, kuko ibihuha nk’ibi byagiye bivugwa kuva natangira umwuga wanjye. Ariko nyuma yo kugirana ibiganiro birebire n’umugore wanjye Hailey Bieber n’itsinda ryanjye reka ngire icyo mvuga”.
Justin Bieber yahise ashyira ku mugaragaro inyemezabwishyu zo kuri ayo matariki bamuregaho, yerekana ko atari kuri iyo hoteli bavuga.
On march 10th selena left for work and I stayed at the Westin as the receipts clearly showed with my friends nick and john before I left town. Once again not at the four seasons. We booked it for a couple days to stay for the defjam show but I bailed on the 11th to head back home pic.twitter.com/Ku15SCYz91
— Justin Bieber (@justinbieber) June 22, 2020
Yongeyeho ati “Ibihuha biraza bigashira ariko ibivuga gufata ku ngufu ntabwo byihanganirwa, nashatse kuvuga kuri ibi birego bikivugwa ariko mu kubaha ababa barahohotewe by’ukuri ndashaka gutanga ubutumwa mu buryo bwa nyabwo.”
Yakomeje agira ati “Iryo joro nari Austin hamwe n’umukobwa twakundanaga icyo gihe Selena Gomez. Sinaraye muri hoteli ya Four Seasons ahubwo naraye mu nzu twari twakodesheje, ijoro rikurikira naraye muri Hoteli ya Westin. Buri kirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kigomba guhabwa agaciro ni yo mpamvu nafashe umwanya nkabivugaho.”
Yakomeje abihakana anavuga ko azakurikirana abihishe inyuma y’ibi birego bashaka kumuteza ibibazo akabashyikiriza ubutabera.
Si Justin Bieber wenyine uri gushinjwa ibirego nk’ibi kuko no mu minsi ishize umukinnyi wa filime witwa Ansel Elgort yavuzweho ibintu nk’ibyo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|