Kubura Nkurunziza ni ukubura umujyanama mukuru – Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko kubura Perezida Pierre Nkurunziza uherutse kwitaba Imana “ari ukubura umujyanama mukuru, umwe ubazwa byose, akaba azi n’akari mu nda y’ingoma nk’uwayikannye, wa wundi umenya akasongoye ihwa”.

Yabivuze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo guherekeza Pierre Nkurunziza witabye Imana mu byumweru bibiri bishize.

Ni umuhango wabereye muri sitade Ingoma y’i Gitega, ukaba witabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi biganjemo abambaye imyenda yera.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko “we n’Abarundi bazakomeza gukurikiza umurage wo gukunda igihugu basigiwe na Perezida Nkurunziza, nk’uko na we yabikoze agera ikirenge mu cy’abamubanjirije”

Yagize ati “Ntituzagutererana, tuzakomeza kugera ikirenge mu cyawe nk’uko nawe wageze ikirenge mu cy’abatuboneye izuba nka Ntare Rushatsi, Mwezi Gisabo, Rwagasore, Ndadaye, n’izindi mfura z’u Burundi”.

Umurambo wa Nkurunziza wavanywe mu bitaro urinzwe cyane
Umurambo wa Nkurunziza wavanywe mu bitaro urinzwe cyane

Denise Nkurunziza, umufasha wa Perezida Nkurunziza yavuze ko umugabo we aherekejwe n’imirimo myiza yakoze. Denise Nkurunziza yasubiyemo amagambo yavuzwe na Nkurunziza ubwe, avuga ko “ikibi atari ugupfa ahubwo ari ugupfira igihugu nabi, umuryango ukawupfira nabi".

Yagize ati “Nimureke dushime Imana kuko agiye atigeze aduhemukira kandi ntiyahemukiye n’igihugu, iyo aba yarahemutse tuba dufite ipfunwe ariko turi hano tudafite ipfunwe kuko arangije (urugendo rwe) amahoro"

Yashimangiye ko Perezida Nkurunziza yakoze ibikorwa byinshi bimuherekeje ku buryo yanagize urupfu rw’amahoro.

Uretse Abarundi babarirwa mu bihumbi bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Pierre Nkurunziza, kumusezera byanitabiriwe na Minisitiri w’intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa ndetse na Madamu wa Perezida wa Zambia.

Denise Nkurunziza yashimangiye ko Pierre Nkurunziza aherekejwe n'imirimo myiza yakoze
Denise Nkurunziza yashimangiye ko Pierre Nkurunziza aherekejwe n’imirimo myiza yakoze

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania yakomoje ku bikorwa byakozwe na Perezida Nkurunziza avuga ko muri byo harimo kubanisha u Burundi na Tanzania, anavuga ko bibabaje kuba agiye atagejeje u Burundi mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) kandi yari yarabisabye.

Yijeje Perezida Ndayishimiye ko Tanzania izamufasha kugira ngo u Burundi bwemerwe muri uwo muryango.

Nyuma y’imihango yo gusezera bwa nyuma Pierre Nkurunziza, umurambo we urashyingurwa mu irimbi ryihariye rimaze iminsi mike n’ubu rikaba ricyubakwa i Gitega.

Kumusezeraho byitabiriwe n'abantu babarirwa mu bihumbi
Kumusezeraho byitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi

Ibihugu by’u Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda byari byifatanyije n’u Burundi mu kababaro byururutsa amabendera yabyo kugeza muri kimwe cya kabiri, akaza kongera kuzamurwa Perezida Nkurunziza amaze gushyingurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka