Gukebwa bifitiye akamaro umuntu w’igitsina gabo n’iyo yaba ari mukuru - Muganga Musine

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko gukebwa cyangwa gusiramurwa (circumcision), byagabanyiriza uwabikorewe ibyago byo gufatwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku rugero rwa 60%. Minisiteri y’ubuzima ikangurira abantu kwitabira gahunda yo gukebwa kuko ari uburyo bwo kwirinda indwara zimwe na zimwe.

Nk’uko bisobanurwa na Musine Gilbert uyobora ikigo nderabuzima cya Nyamata, avuga ko gukebwa ari imwe muri serivisi batanga kandi igamije gutuma abantu bagira ubuzima bwiza kandi by’igihe cyose.

Musine avuga ko gukebwa bikorwa hakurwaho agahu gasaguka ku mutwe w’igitsina gabo cy’umuntu utarakebwa, ako gahu kaba bashobora kubika imyanda myinshi ishobora no gutera indwara.

Iyo umuntu atarakebwa ngo ntabwo byoroha kwisukura uko bikwiriye, ariko iyo yakebwe, agakaraba neza, isuku ye iba yuzuye nk’uko byemezwa na Musine.

Ibibazo biterwa no kudakebwa, ni uko kutabasha kwisukura uko bikwiriye, kandi ngo mu gihe umuntu ageze mu myaka yo gukora imibonano mpuzabitsina ahorana ibyago kuba yakwandura indwara zahandurira kurusha uwakebwe.

Ikindi kandi, umuntu utarekebwe ashobora kwanduza umukobwa cyangwa umugore bakoranye imibonano mpuzabitsina kanseri y’inkondo y’umura, kuko imyanda yibika mu gahu kavanwaho mu gihe cyo gukebwa, ishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye.

Mu rwego rwo kugeza iyo serivisi ku bantu benshi, ikigo nderabuzima cya Nyamata cyabonye umufatanyabikorwa muri iyo gahunda. Ni umushinga witwa ‘JHPIEGO’ uterwa inkunga na USAID. Uwo mushinga ufasha ikigo nderabuzima kwishyura abakozi batanga iyo serivisi, harimo n’ukora ubukangurambaga buhamagarira abantu kuyitabira.

Gukebwa ni igikorwa gishobora gukorerwa umuntu w’igitsinagabo ku myaka yaba afite yose, by’umwihariko ku kigo nderabuzima cya Nyamata bakaba muri iyi gahunda barimo kwakira abana b’abahungu baje gukebwa guhera ku myaka itatu (3) kuzamura nk’uko Musine abivuga.

Impamvu batakira abari munsi y’imyaka itatu, ngo ni uko haba hashobora kubaho ibyago byinshi by’uko havuka ibibazo ikigo nderabuzima ku bushobozi bwacyo kitashobora gukemura.

Muri iyo gahunda Ikigo nderabuzima cya Nyamata gifatanyamo n’umufatanyabikorwa, serivisi yo gukebwa itangwa ku buntu, kandi mu rwego rwo korohereza abantu bakuru baba bifuza kuyitabira,bayitanga no mu mpera z’icyumweru (Weekend).

Ikigo Nderabuzima cya Nyamata ni cyo cyonyine mu Karere ka Bugesera gitanga iyo serivisi muri weekend ku buryo hari n’ubwo cyakira abaturuka mu yindi mirenge baje gusaba iyo serivisi.

Musine avuga ko iyo gahunda igiye kumara hafi imyaka ibiri, ikaba imaze kwitabirwa n’abantu barenga 5000 ariko ngo 70% ni abana bazanwa n’ababyeyi babo, naho abantu bakuru bafite imyaka irenga 35 ngo ntibayitabira cyane.

Igituma abo bantu bakuze batitabira cyane, ngo bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye.

Yagize ati, “Mu bituma abo bantu barengeje imyaka 35 batitabira iyi gahunda cyane, hazamo ikibazo cy’imyumvire, kuba yavuga ati, narashatse mbyaye kabiri cyangwa gatatu, ubu ndajya gukebwa ubu ngo bihindure iki? Cyangwa se no gutinya abaramuka bamubonye muri iyo gahunda kandi ari umuntu mukuru n’ibindi”.

Gusa ngo iyo hagize abaza kuyikoresha, babatuma kuri bagenzi babo kugira ngo babibakangurire, nubwo hari ababyanga bavuga ko batajya kwiteza abantu ngo barabakangurira kuza muri iyo gahunda.

Musine akangurira abantu kwitabira iyo gahunda nubwo baba ari bakuru, kuko nta bibazo biterwa n’uko umuntu yakebwe akuze, ahubwo usanga, bitwararika cyane ku bakiri bato bagikura kugira ngo hatabaho kwibeshya, bagakata bakarenza ahagenwe, ariko ku bakuze biba bagaragara cyane, aho umuganga atarenga mu gihe akora icyo gikorwa.

Umubyeyi witwa Mukamuganga Clementine wo mu Mudugudu wa Muyange mu Kagari ka Maranyundo mu Murenge wa Nyamata, afite abahungu bane, batatu muri bo akaba amaze kubakoreshereza igikorwa cyo gukebwa ku kigo nderabuzima cya Nyamata.

Yagize ati, “Uyu mwana nazanye gupfukisha uyu munsi, bamusiramuye ejo bundi ku wa mbere, ni uwa gatatu nzanye, kuko mfite abahungu 4 nta mukobwa ngira. Gusa umuto banze kumusiramura hano ngo kuko akiri muto cyane,ubu afite imyaka ibiri n’igice’.

Uwo mubyeyi avuga we n’umugabo we bafashe umwanzuro wo kuzana abana babo muri iyo gahunda nyuma yo kumva ko umuntu wakebwe adapfa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati, “Ntibivuze ko nzabareka bakiyandarika ngo kuko batakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi barakebwe, ahubwo mbaganiriza mbabwira ko umuntu akwiye kwitwara neza ntajye mu nzira z’ubusambanyi, n’igihe bibaye bakibuka agakingirizo.Ndabibabwira kuko umwana wa mbere ubu ari mu myaka 17”.

Uwamahoro Diane wo mu Mudugudu wa Rugando, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, avuga ko yazanye umwana we gukebwa kuko yamenye ko bifasha mu isuku ndetse ngo binagabanya ibyago byo kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati, “Burya ngo iyo twoza abana, ntituboza uko bikwiriye kuko hari imyanda tudashobora gukuraho, iyo bakorewe iyi gahunda rero uramwoza ukaba wizeye ko nta mwanda asigaranye. Hari kandi n’ibyo twumvise ko gusiramura birinda indwara zimwe na zimwe, mpita niyemeza kuzana uwanjye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

none nkiye wamaze kwisiramuza ziryanyuzi bakudodesha urekeranye zokwikuramwo ?

niyonzima leonidas yanditse ku itariki ya: 24-01-2023  →  Musubize

Ese umuntu wasiramuwe yandura soda kukigero cya language?

Nizeyimana joseph yanditse ku itariki ya: 10-11-2021  →  Musubize

Mwiriwe jewe shaka kubaza?hasabwa iki kugira umuntu yisiramunze

Vyamungu yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Mwiriwe jewe shaka kubaza?hasabwa iki kugira umuntu yisiramunze

Vyamungu yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Kwiyo nkuru yo gukebwa .nta mpeta bakoresha ?

alias yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka