Umugabo wa SEDO w’ Akagari aravugwaho gutera inda umwana bareraga

Mukamana (izina twamuhimbye) w’imyaka 16, ubu afite uruhinja rumaze ukwezi kumwe n’igice ruvutse. Avuga ko inda yayitewe na shebuja, nyuma y’uko umugore we yamukuye mu ishuri ngo amukorere.

Uyu mwana ateruye ni uwe ariko bigaragara ko na we akiri umwana muto
Uyu mwana ateruye ni uwe ariko bigaragara ko na we akiri umwana muto

Mukamana ni umubyeyi ukwiye kwitwa umwana, cyane cyane urebeye ku gihagararo no mu maso. N’ubwo avuga ko afite imyaka 16, umurebye wamukekera icumi. Umubonanye umwana we mu mugongo udasanzwe umuzi, wakeka ko ari murumuna we yafashije nyina, cyane ko n’iyo ahetse ubona na byo atabishoboye.

Avuga ko uyu mwana yamubyaranye n’uwari shebuja. Ngo yamukoreraga mu rugo, akaba yaraje muri urwo rugo biturutse ku mugore we ushinzwe imibereho myiza n’iterambere (SEDO) mu Kagari ka Nyabitare mu Murenge wa Gishubi, wamujyanye iwe ngo amufashe, akaba yaramukoreraga nta mushahara bemeranyijweho.

Urebye ngo nyina yari yamumuhaye ngo amufashe. Icyo gihe ngo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, akaba ngo yaraje kubakorera ari mu biruhuko, amashuri yongeye gutangira ntiyasubira mu ishuri.

Ngo ajya gutwara inda, shebuja yamusabye ko baryamana aramwangira, amusezeranyije ibihumbi 50 arabyemera. Ngo yatekerezaga ko nabona ayo mafaranga azagurira nyina imyenda kuko yabonaga ntayo afite kubera ubukene. Bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Agira ati “Kuryamana na we byamereye nabi cyane kuko amaraso yanze gukama, anyohereza kwa muganga, umukobwa bavukana ukora kwa muganga ampa imiti.”

Bya bihumbi 50 ariko ngo uwo mugabo ntiyabimuhaye, maze aho uwo mwana amariye gukira wa mugabo amusaba ko bongera kuryamana kugira ngo ajye kubizana noneho. Ati “Noneho ntabwo nababaye cyane, ariko n’amafaranga ntayo yampaye. Na n’ubu.”

Abakecuru bari baturanye ngo baje kubwira nyirabuja ko uwo mwana atwite, yitegereje na we arabibona, nuko amwohereza iwabo.

Namahoro yaje gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, ariko ubu ari iwe, ntagifunze. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Gishubi, Joseline Musabyimana, avuga ko impamvu yabaye arekuwe ari ukugira ngo hashakwe ibimenyetso by’uko umwana ari uwe koko, kuko we yabihakanaga. Ngo bategereje ko hazabaho gupima ADN.

Dathive Mukasine we avuga ko Mukamana abeshyera umugabo we, kandi ko yizeye ko ADN izagaragaza ukuri. Ati “Ahubwo nifuza ko yakorwa vuba bishoboka, urujijo rukavaho.”

Ikimutera kuvuga gutya, ni ukubera ko ngo afite gihamya ko Mukamana yavuye iwe mu ntangiriro za Kanama 2019 adatwite. Kandi ngo akeka ko inda yabyayemo umwana afite yayitewe n’ibirara ngo bigeze kubasangana bararanye, mu mpera za Kanama, nyuma gato y’uko yavuye iwe.

Ubundi ngo yamwakiriye iwe abisabwe na nyina, kuko ngo yari akarara, akeka ko abiterwa n’ubukene, agahitamo kumuha urugo rurimo ibyo yakekaga ko yifuza byose.

Ngo bagerageje kumugorora nk’uko nyina yari yabibasabye ariko biranga, kugeza babonye ko batazamushobora bakamusubiza nyina. Naho ubundi bo ngo nta mukozi wo mu rugo bari bakeneye kuko nta n’umwana mutoya bafite. Babiri bafite, umukuru afite imyaka icyenda, umutoya afite irindwi.

Ku kibazo cy’uko Mukasine yaba yarakoresheje umwana mutoya amukuye mu ishuri, kandi ubundi nk’ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari yakagombye kugira uruhare mu gutuma arisubiramo, Mukasine avuga ko yari yararivuyemo na mbere y’uko amwakira. Ariko ngo yari yiteguye kuzarimusubizamo mu ntangiriro z’amashuri.

Gitifu Musabyimana we avuga ko batangiye gukora iperereza ry’uburyo uyu mwana yageze muri ruriya rugo. Kandi ngo nibasanga koko SEDO Mukasine koko yaramwakiriye nk’umukozi, unakorera inda gusa (kuko atagombaga guhembwa), ngo azabihanirwa mu rwego rw’ubuyobozi.

Nyuma yo kubyara, bigaragara ko imibereho ya Mukamana itameze neza. We na nyina ngo babyuka bajya guca inshuro, hanyuma ibyo bakoreye bakaba ari byo bibatunga hamwe na barumuna be batatu. Mukuru wabo we ngo yigendeye afite imyaka 10. Papa wabo ntibabana, ngo yarigendeye.

Mukamana avuga ko no kubona isabune yo kumesa cyangwa gukaraba bimugora, kuko n’iyo yagiye ahantu usanga yambaye imyenda idakeye, ibyo ahetsemo na byo bidasa neza.

Umubajije uko abona ubuzima bwe n’ubw’umwana yabyaye bizamera, agusubiza ko atabizi, akavuga ko nta n’icyizere cyo gusubira mu ishuri wenda ngo azagire umwuga yiga wamugirira akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birabaje! Yafunguwe ate? Ese igihe gushize ko nta ADN irakorwa Kandi bisigaye bikorerwa my Rwanda? Nubundi iyo urera umwana agatwara inda umwanzuro si uwo kumwirukana ahubwo ugerageza kumurera nku wawe! Prosper Reba ukuntu wakwegera uriya muryango uwusabe imbabazi ubundi nabandi bakore ibyo bagomba gukora!

Yoyo yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka