Guhera ku noti ya 5000 Frw wareba Shampiyona z’i Burayi kuri Canal+
Guhera ubu ikigo gicuruza amashusho cya Canal Plus cyamaze korohereza abafatabuguzi aho bagabanyije ibiciro by’ifatabuguzi ryayo.
Bashingiye ku byifuzo by’abakiliya ndetse n’Abanyarwanda by’umwihariko, ubu Canal Plus yamaze gushyiraho ibiciro bishya ku mafatabuguzi basanzwe bafite, aho ubu amafatabuguzi atandatu basanganwe yagiye ahuzwa akanongerwamo shene nshya maze hashyirwaho amafatabuguzi ane.
Ayo mafatabuguzi ane (bouquets) yashyizweho yanahawe amazina y’ikinyarwanda ni Ikaze, Zamuka na Siporo ndetse n’iyitwa Ubuki.
1. Ifatabuguzi ryitwa Ikaze
Guhera ku mafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frws), ubu uzajya ugura ifatabuguzi (Bouquet) ryitwa Ikaze, ikaza iriho amasheni arenga 150 arimo shene icyenda zo mu Rwanda, abakunzi ba Siporo bakazanabonaho shene ya Canal+Sport, hakabaho kandi Novelas TV, Trace Africa, BBC World News, Cartoon Network n’izindi.
2. Ifatabuguzi ZAMUKA
Iri fatabuguzi rizagaragaraho shene zose ziri ku ya mbere (Ikaze), hakiyongeraho n’izindi z’imyidagaduro zirimo nka TFI, Canal+Comedie, Nollywood TV, National Geographic, Disney Channel n’izindi, rikazishyurwa ibihumbi 10 ku kwezi (10,000 Frws)
3. Ifatabuguzi ZAMUKA NA SIPORO (20,000 Frws)
Iyi iza igaragaraho amashene ya siporo yose abantu basanzwe bareberaho shampiyona zikomeye i Burayi ndetse n’andi marushanwa akomeye ku isi nka Champions League, Igikombe cy’i Burayi (EURO), igikombe cy’isi n’ibindi, ku mashene nka Canal+Sport, Canal+Sport 1, Canal+Sport 2, Canal+Sport 3 na Canal+Sport 4.
Umwihariko kandi nanone kuri iri fatabuguzi ni uko bitazasaba abakunzi ba Film kugura izindi ku ruhande kuko uzasanga andi mashene ya Film arimo n’ayo ku mafatabuguzi ya mbere abanza (Ikaze na Zamuka), ikazaba igura ibihumbi 20 Frws, mu gihe isanzwe ibonekaho ibi byose yaguraga ibihumbi 27 Frws.
4. Ubuki (30,000 Frws)
Iri ni ryo fatabuguzi rizaba rigaragaraho shene zose ziba kuri Canal zirimo na Canal+, Canal+Cinema, NATGEO WILD, Eurosport na Bloomberg, iyi ubusanzwe ikaba yitwaga Tout Canal aho igaragaraho amashene yose aba kuri Canal Plus, ikazaba igura ibihumbi 30 Frws.

Mu kiganiro n’itangazamakuru na Canal Plus kuri uyu wa Gatatu tariki 24/06/2020, Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Muhirwa Augustin yasobanuye ko ibi babikoze nyuma y’ubusabe bw’abafatabuguzi babo, aho bagiye babagaragariza ko hari igihe bibasaba gufata amafatabuguzi atandukanye kugira ngo nk’umuryango bose babashe kureba ibyo bifuza.
Ati “Ibi twabikoze ku busabe bw’abafatabuguzi bacu, hari aho wasangaga mu rugo bamwe bifuza kureba Films abandi bashaka kujya bareba umupira, ariko twabishyize ku ifatabuguzi rimwe kandi igiciro tugishyira hasi ku buryo bizaborohera.”
Ifatabuguzi ryose umuntu azagura, azasangaho shene icyenda zose zo mu Rwanda ndetse na 60 zo muri Afurika, bikaba na byo ari mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda bifuzaga kureba shene z’imbere mu gihugu, nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Canal Plus yabisobanuye.


Yagize ati “Mu kwezi gushize nibwo twari twabazaniye shene zo mu Rwanda kuko abenshi bahoraga bazitwishyuza, ubu noneho twanazishyize ku giciro gito ku buryo guhera ku bihumbi bitanu gusa wazibona, ndetse zikaba no kuri buri fatabuguzi ryose wagura.”

Usibye izi shene icyenda zo mu Rwanda BTN TV, Isango TV, Authentic TV, Genesis TV, KC2, Flash TV na TV1 zongeweho, muri rusange u Rwanda rwongereweho shene 20, umubare uruta uwo muri Côte d’Ivoire aho Canal+ isanzwe igira abakiriya benshi muri Afurika, ikaba yaraje mu Rwanda igura ibihumbi 50 Frws.
Ohereza igitekerezo
|
Nigute twabavugisha
Nigute nakwishyura kuri Canal+ kuri channel yerekana imipira
Bagabanye abonnement zirahenda cyane sports tureba nkeya cyane kuri 10k
Bazarebe ukuntu bagabanya wenda kubihumbi icumi 10k tukabasha kureba canal+sports 13na 14. Murakoze
Abakozi bo mu ntara ntabwo bakora neza.ntibaduha code yo kwishyuriraho.ntibaduha umurongo mugari.uko ushatse kwishyura ngo bahamagare.kandi iyo bamaze kukumanikira mubyarana abo.ntacyo mwongera kuvugana
Ntuye NGOMA .RUKUMBERI.
Nasabaga ko mwazashaka uburyo mwakemura ikibazo cya connection mu gihe imvura iba irimo kugwa nkubu ukajya kubona murimo kwirebera umupira byashyushye imvura yagwa bikaba birahagaze rwose mwongere imbaraga z’amaraiso tujye twirebera umupira no mu kavura
Nasabagako mwazatwongereraho amashene yo mu RWanda utuge,Aho siporo.thanks
Nasaba kuzatwongerara amasheni yomurwanda yerekana imipira yomurwanda
NI KUKI ABATECHNINIEN BA CANAL BAMWE BO MU NTARA BATANGA SERVICE ITANOPZE KU BACLIENTS. UMWE TWARAMUTEGEYE KUGIRANGO ZE KUNOZA IBIJYANYE N’IGISAHANE KITARI KIMANITSE NEZA + TUMWISHYURA NA 5000fRS. ABIKORA IMINOTA ITARENZE 3 ABIRANGIJE TUGURA ABONNEMENT . NYUMA Y’UMUNSI 1 BIBA BIRONGEYE BIRAPFUYE. TURAMUHAMAGARA AKNGA KUZA KUDUFASHA NONE YANAVANYEHO TELEFONE. HASHIZE ICYUMWERU IBYO BIBAYE.ESE UBWO TUZABARIZA HE ? ABONNEMENT SE YO IMINSI YAYO NTIZARANGIRA TUTAYIKORESHEJE TUGAHOMBA ? KANDI NGO NO KUZA GUZA GUKOSORA TUZONGERA TUMUTEGERE MOTO. MUDUFASHE KANDI MUGUBWE NEZA .MURAKOZE
Mumfashe ndayshaka byihuse
Nshaka decoder nibyayo byose ndi I Gicumbi mu murenge was Rushaki
Tell 0785398037
Ko nashatse kutanga ifatabuguzi rya canal+bakambwira ko decoder yanjye itarabarurwa ubwo uwayingurishije ntiyigeze ayibarura?nzanyura mu zihe nzira?