Perezida Kagame aritabira inama yiga ku bucuruzi hagati ya Afurika na Amerika

Perezida wa Republika Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena, aritabira inama y’abayobozi yiga ku bucuruzi buhuza Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe bya nyuma ya Covid-19.

Iyi nama yateguwe n’ihuriro Corporate Council on Africa (CCA) rikorera muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika. Iri huriro rikaba ryibanda ku guhuza abakora ibikorwa by’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti "Guteza imbere ubucuruzi buhuza Amerika na Afurika mu rwego rwo kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19", Perezida Kagame akaba ari buvuge ijambo ritangiza iyi nama, anatangemo ikiganiro.

Zimwe mu ngingo zizaganirwaho muri iyi nama izamara iminsi ine harimo uruhare rw’imari mu guhangana na Covid-19 muri Afurika, guhanga udushya mu bukungu n’ubuzima mu rwego rwo guhangana na Covid-19, izamuka ry’ubukungu nyuma ya Covid-19; no gukomeza ubucuruzi mpuzakarere na mpuzabihugu nyuma ya Covid-19.

Kuva icyorezo cya Covd-19 cyatangira, nibwo bwa mbere abakuru b’ibihugu, abagize Guverinoma zo ku mugabane wa Afurika, abikorera n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga bagiye guhurira hamwe baganira ku bucuruzi buhuza Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) na Afurika.

Usibye Perezida Kagame, abandi bakuru b’ibihugu bitabira iyi nama ni Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Perezida wa Ghana Nana Addo Dankwa Akufo-Addo na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi.

Abategura iyi nama kandi bavuga ko iyi nama iri bwitabirwe n’undi wese ubyifuza binyuze mu ikoranabuhanga rya Zoom, YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga kuri Internet.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka