Burundi: Pierre Nkurunziza arashyingurwa i Gitega

Uwahoze ari Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza akayobora igihe kigera ku myaka hafi 15 arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020 mu Mujyi wa Gitega.

Pierre Nkurunziza
Pierre Nkurunziza

Pierre Nkurunziza yitabye Imana tariki 08 Kamena 2020 azize urupfu rutunguranye, nk’uko itangazo Guverinoma y’u Burundi yasohoye icyo gihe ribivuga.

Byari biteganyijwe ko azava mu biro bye muri Kanama 2020 agasimburwa na mugenzi we Evariste Ndayishimiye watsinze amatora yabaye tariki 20 Gicurasi 2020.

Icyakora Nkurunziza yagombaga guhabwa umwanya w’umuyobozi w’ikirenga aho yari kujya ahabwa akayabo k’amafaranga ndetse n’ibindi yakenera.

BBC yatangaje ko mu myaka ya nyuma Nkurunziza yagaragaye mu bikorwa by’amasengesho no kubwiriza kurusha ibikorwa bya politiki.

Ikindi ni uko yigeze kumara imyaka 8 mu nyeshyamba mbere y’uko asinya amasezerano y’amahoro agahita agirwa perezida muri 2005, ayo masezerano y’amahoro akaba yarasoje intambara y’ubushyamirane yari imaze imyaka 10.

Ubwo bashakaga kumukura ku butegetsi ntibikunde muri 2015, habayeho imvururu abantu bamwe baricwa, abandi barenga ibihumbi 200 barahunga.

Mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’Abavandimwe b’Igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi mu kunamira uwari Umukuru w’icyo gihugu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yategetse ko Ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari mu Rwanda, yururutswa kugeza hagati, guhera ku wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Pierre Nkurunziza azashyingurirwa.

Iri tangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ryagiraga riti “Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’Umuryango wa Nyakwigendera muri iki gihe cy’Akababaro.”

Usibye u Rwanda, ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na byo byagaragaje ko byifatanyije n’u Burundi mu kababaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo yababaje abantu benshi.Yali akiri muto at 52 years.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

karekezi yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka