Umuhanzikazi Sunny aricuza kuba yariyambitse ubusa ku karubanda

Umuhanzikazi Sunny Dorcas Ingabire aricuza igikorwa yakoze cyo gushimisha abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga bikagera aho akuramo imyenda akagaragaza imyanya ye y’ibanga ikarebwa n’ibihumbi by’abantu hirya no hino ku isi.

Ku cyumweru nibwo hasakaye amashusho yagaragaje ubwambure bwa Sunny nyuma yo kubyina yimenaho inzoga yari afite mu kirahure abikorera ku rubuga rwe rwa Instagram mu byo yari yise Instagram Live akanabirarikira abamukurikira.

Abamukurikiye akiri no muri uku kwiyerekana, bamubwiraga amagambo atandukanye harimo abamubwira ko ibyo akoze bidakwiye umuhanzikazi w’umunyarwanda, byongeyeho w’umubyeyi dore ko afite umwana ubu w’imyaka 11, abandi batangira kumuhimba amazina ahuzwa n’umukobwa wicuruza cyangwa witesha agaciro.

Nyuma y’iminsi ibiri akoze ibi, Sunny yarebye ubutumwa bw’abamwandikiye ngo asanga ibyo yakoze ntibyari bikwiye ndetse abwira bamwe mu nshuti ze ko yicuza igikorwa yakoze cyo kwigaragaza muri ubwo buryo bwashyize imyanya ye y’ibanga hanze.

Abinyujije mu buryo bwa Live busa nk’uko yari yabikoze ku cyumweru, Sunny yagize ati “Sinzi ibyo nakoze mu ijoro ryashize, ariko nabikoze nasinze. Nakoze ibidakwiye imbere y’ibihumbi by’abankurikira kandi barimo n’abadafite nibura imyaka y’ubukure. Ku bw’ibyo ndasaba imbabazi kuko nabikoreshejwe n’inzoga.”

Sunny Dorcas Ingabire utuye muri Kenya, yari amaze iminsi ari we ugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yakoze ku munsi wo ku cyumweru ndetse benshi bamushinja kwiyandarika no kwangiza isura y’ubuhanzi bwe.

Uretse kuba umuhanzi w’indirimbo nka Kungola, ni n’umucuruzi w’imyenda n’ibirungo by’ubwiza ku bagore aho afite amaduka abiri muri Kenya aho atuye, akanakorera ubucuruzi mu bihugu nka Thailand na Vietnam.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ubwo nawe yamenye koyakoze amakosa agasaba imbabazi nibyiza ariko nazongere

Manzi Wilson yanditse ku itariki ya: 27-06-2020  →  Musubize

Gentil ahubwo dushyirireho ubwo bwa mbure abacikanywe twirebere hhhhhhhh.

Angel yanditse ku itariki ya: 27-06-2020  →  Musubize

Abahanzi nabahanzi kazi barakwiye kwikebuka bakamenya ko arivyirore vyababakwirikirana

Tigre yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Ngo muri Thailand na filipine ibyo yahakorera si ibyo mwaraye mubonye, gusa yaje mu rwanda afite igiceri niba atari yakiyoye urebye amazi yahise ahamara. Ariko RIB ikwiye kubimubaza igihe cyose akigendera kuri pass port y´Urwanda kandi yiyita umunyarwanda. Gusa birababaje ko umwana wa 11 yagira nyina nkuwo

John yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Gukosa bibaho, gusa kumenya ko wakosheje ugasaba imbabazi, nabyo ni ubutwari! Imbabazi zo arazikwiye kuko usabye imbabazi arazihabwa. Ariko nawe ntazongere ukundi!

Irad Fenty yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

Umukobwa aratangaje gusa ndukumva ari n’umukire burya hano mugihugu kbx

ferdinand yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

Abahanzi ni ko babaye!
Nangwa n’uyu yamenye ko yakoze ishyano maze asaba imbabazi!Imana imubabarire

Misago yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye.Ntabwo Imana ikwemerera kubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Naho abapfuye barayumviraga,izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

Imbabazi arazikwiye ariko ntazongere bituma abantu bibaza byinshi

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka