Ingendo z’amatungo zahagaritswe muri imwe mu mirenge y’uturere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irasaba aborozi bo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe guhagarika ingendo z’amatungo hagamijwe gukumira indwara y’uburenge.

Mu itanganzo ryatanzwe ku mugoroba wo ku wa 24 Kamena 2020, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, yavuze ko utu turere ingendo z’amatungo zibujijwe kubera ibimenyetso by’indwara y’uburenge byagaragaye mu nka zororerwa mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini no mu Kagari ka Kanyinya mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko ingendo z’amatungo (Inka, ingurube, ihene n’intama) ku mpamvu iyo ari yo yose (korora, kugurisha, kubagwa,…) mu mirenge ya Gahini, Mwiri, Murundi na Ndego yo mu Karere ka Kayonza, mu mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo no mu mirenge ya Nasho na Mpanga nu Karere ka Kirehe zihagaritswe.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi yasabye ko inka zigejeje amezi 6 zo mu mirenge yavuzwe zigomba gukingirwa.

Aborozi kandi basabwe kwiyambaza abaveterineri mu gihe amatungo yabo bayakekaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge.

Aborozi n’abaveterineri basabwe kwihutira kumenyekanisha muri RAB itungo ryagaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge kugira ngo rikurikiranwe.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi yasabye ko mu gihe haramuka habonetse itungo rigaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge cyangwa itungo ritazwi inkomoko mu ishyo ry’umuturanyi, uwabibonye wese yamenyesha ubuyobozi bumwegereye cyangwa abakozi ba RAB.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi yibukije ko umuntu wese uzakora ibinyuranije n’aya mabwiriza azahanishwa ibihano bikubiye mu ngingo ya 134 na 159 zo mu itegeko no 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.

Ku wa 22 Kamena 2020 nibwo mu rwuri rw’umworozi wororera mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini mu nka 104 hagarayemo inka 23 zifite ibimenyetso by’indwara y’uburenge.

Kugeza kuwa 24 Kamena inka 53 ni zo zari zimaze kubarurwa zifite ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu Murenge wa Gahini, n’izindi 2 mu murenge wa Ndego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka