Urukiko rutesheje agaciro ingingo uwari Gitifu wa Cyuve na bagenzi be bashingiyeho barega RIB na Polisi

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutesheje agaciro ingingo zose uwari gitifu w’umurenge wa Cyuve na bagenzi be bagaragaje mu rubanza baregamo inzego za Leta zikorera i Musanze zirimo Pariki, RIB na Polisi ku ifungwa rinyuranyije n’amategeko.

Abarega ni uwahoze ari umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul, uwahoze ari Gitifu w’akagari Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas n’aba Dasso babiri Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain.

Mu rubanza rwasomewe mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze ku gicamunsi cyo ku itariki ya 23 Kamena 2020, nyuma yo gusuzuma ingingo zatanzwe n’abarega n’abahagarariye abaregwa, mu rubanza rwabaye ku itariki 18 Kamena 2020 urukiko rwanzuye ko ingingo abarenga bashingiyeho zose ziteshejwe agaciro.

Ku itariki 11 Kamena 2020 nibwo Sebashotsi na bagenzi be bafashwe na RIB nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Musanze rubarekuye mu rubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye tariki 10 Kamena 2020.

Ingingo zatanzwe mu rubanza barezemo izo nzego, abarega n’ababunganira bagaragaje uburyo bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashingiye ku ngingo ya 143 yerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha mu gace kayo ka gatatu n’agace ka cyenda ivuga ko umuntu adashobora gukomeza gufungwa mu gihe habaye ifungurwa ry’agateganyo, iyo ngingo ikavuga ko icyemezo cy’urukiko kitavuguruzwa.

Indi ngingo bagaragaje ni uko icyaha bafungiwe gifitanye isano n’icyo barekuriwe, bakemeza ko bitari ngombwa ko bakomeza gufungwa kandi urukiko rwarabarekuye.

Bagaragaje kandi ko uburyo bafashwe bunyuranyije n’amategeko kuko umushinjacyaha watanze urupapuro (Mandat d’Amener) rubafata ari umwe wabashinjaga mu rubanza rw’ubujurire barekuwemo n’urukiko.

Perezida w’inteko iburanisha Uwase Olive asoma imyanzuro y’urukiko ku itariki 23 Kamena 2020 yavuze ko ingingo zose abarega bagaragaje nta shingiro zifite.

Yahereye ku ngingo ibarenganura bagaragaje ivuga ko bafashwe bafungwa na RIB, mu gihe bari barekuwe n’urukiko kandi ibyemezo by’urukiko bitavuguruzwa, Perezida Uwase avuga ko iyo ngingo iteshejwe agaciro kuko urukiko rwakoze akazi karwo ko kubarekura.

Indi ngingo bagaragaje yo kuba icyaha bafungiwe gifitanye isano n’icyaha bafungiwe mbere bagendeye ku bikubiye mu ngingo ya 90 y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, Perezida w’inteko iburanisha urwo rubanza yavuze ko abarega n’ababunganira bigiza nkana bajijisha urukiko.

Ati "Urukiko rwasanze ibyo bavuga bijyanye n’ingingo ya 90 nta shingiro bifite kuko icyaha barekuriwe by’agateganyo kinyuranye n’icyaha bafungiye. Maitre Habiyakare Emmanuel wunganira Sebashotsi arigiza nkana nk’umuntu uzi amategeko ntakwiye kwemeza ko icyaha cya ruswa bafungiye gifitanye isano n’icyaha barekuriwe cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, ibyo ni ukujijisha urukiko".

Ikindi urukiko rwahereyeho rutesha agaciro ingingo abarega bagaragaje y’uko Umushinjacyaha Hagenimana Edouard watanze urupapuro rwo gufata abo bayobozi kandi ari na we wabashinjaga mu rubanza rw’ubujurire, urukiko rwemeje ko iyo ngingo nta shingiro ifite nta tegeko ribuza umushinjacyaha gutanga mandat d’Amener ku bo yashinje mu rubanza.

Urukiko rumaze kumva neza ibisobanuro by’abarega n’abaregwa rwasanze ibisobanuro byose byatanzwe n’abarega nta shingiro bifite, rwanzura ko Sebashotsi na bagenzi be badafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka