#COVID-19 : Abagaragaye muri Rusizi batangiye gukira, dore aho 59 baturutse

Imwe mu mirenge y’akarere ka Rusizi imaze iminsi yarashyizwe mu kato kubera ko hakomeje kugaragara abandura Covid-19, ariko mu bantu 11 bakize ku wa 22 Kamena 2020, batatu (3) ni abo muri ako karere ngo bikaba bitanga icyizere.

Ibyo ni ibyatangajwe na Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), mu kiganiro yagiriye kuri Radiyo Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Kamena 2020, akaba yasobanuye n’ahaturutse imibare y’abantu 59 bagaragaweho icyo cyorezo ejo hahise.

Dr Nsanzimana avuga ko kuba mu karere ka Rusizi kakomeje kugira izamuka ry’imibare y’abandura hatangiye kugira abakira bitanga icyizere, cyane ko n’abandi batarembye.

Ati “Kugeza ubu abarwayi nta n’ibimenyetso bikomeye bafite kuko bagiye bakurikiranwa kugira ngo bataremba, tugashimira abaganga babitaho. Andi makuru meza ni uko ku munsi w’ejo mu bakize bagataha 11 harimo batatu bo mu karere ka Rusizi ari na bo ba mbere bakize muri ako karere, ukaba ari umusaruro mwiza w’imikoranire”.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko kuba ku munsi w’ejo mu gihugu haragaragaye abanduye benshi (59), bitavuze ko icyorezo cyakwirakwiye mu gihugu kuko aho biganje hazwi.

Ati “Kuba imibare yarazamutse ntibivuze ko icyorezo cyakwirakwiye mu baturage, bigaragara ko yazamuwe n’ababonetse mu karere ka Kirehe 33. Abo rero bashamikiye ku batwara amakamyo yambukiranya imipaka nk’uko bisanzwe, hari umwe wanduje abandi bari bari kumwe, gusa ibyo ntibihangayikishije cyane nk’iyo hari abanduye ntumenye aho byaturutse”.

Asobanura kandi uko bihagaze mu tundi turere twagaragayemo ubwandu ku munsi w’ejo, kuko igihugu cyose gikurikiranwa umunsi ku wundi.

Ati “Nko muri Rusizi habonetse abanduye 12, hari itsinda ry’Abanyarwanda bari batahutse bakaba bari bamaze iminsi mu kato bakurikiranwa, biza kugaragara ko baje baranduye. Abandi ni abo mu miryango y’abasanzwe baranduye Covid-19 ndetse n’abandi bapimwe bo mu mirenge iri muri Guma mu rugo, dusanga baranduye”.

Ati “Mu karere ka Nyamasheke na ho hagaragaye abarwayi bane (4), baturutse mu karere ka Rusizi, bakaba barahise bafatwa bashyirwa ahabugenewe, biza kugaragara ko banduye. Mu karere ka Rubavu habonetse abanduye batatu (3), ni abazwiho kwambutsa umupaka ibicuruzwa mu buryo bwemewe, ntabwo ari abatunguranye”.

Dr Nsanzimana avuga kandi ko abantu barindwi (7) bagaragaye mu Mujyi wa Kigali, ari abari bashamikiye ku bagaragayeho ubwandu mbere, kuko babanaga mu nzu aho bari batuye. Abo barindwi banduye Covid-19 ku munsi w’ejo bagaragaye nyuma y’abandi batandatu babonetse ku munsi wawubanjirije, hakaba hari harimo abamotari babiri.

Akangurira kandi abagenda kuri moto kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kuko zitwara abantu benshi mu gihe gito.

Ati “Ku batwara n’abatwarwa kuri moto ni ngombwa agatambaro gashyirwa mu mutwe imbere y’ingofero ndetse no gukoresha umuti wica virusi. Kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ni ingenzi kuko byoroshya ikurikiranwa ry’uruhererekane rw’ubwandu mu gihe hari uwo bugaragayeho, abatabikora turabasaba guhindura kuko biri mu nyungu z’ubuzima rusange”.

Kugeza ku wa mbere tariki 22 Kamena 2020, abamaze kwandura covid-19 mu Rwanda ni 787, muri bo 370 barayikize, abakirwaye ni 415 ikaba imaze kwica babiri (2), ibipimo bimaze gufatwa byose bikaba ari 113,544.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka