RIB yafunze abanyamakuru babiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze abanyamakuru babiri ari bo Byansi Samuel Baker na Nshimyumukiza Janvier.

RIB iravuga ko bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi banga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19 no guhohotera abashinzwe kuyubahiriza.

Ubutumwa RIB yanyujije kuri Twitter buvuga ko abo banyamakuru bahise bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka