Esipanye: Inzu ikomeye y’imyidagaduro yakoreye igitaramo ibiti 2,292

Inzu ikomeye y’imyidagaduro ya Barcelona (Barcelona’s Gran Teatre del Liceu opera) yari yafunze imiryango kubera icyorezo cya Coronavirus, yongeye gusubukura ibikorwa byayo icurangira ibimera.

Iki gitekerezo kikaba cyaratekerejwe n’umuhanzi Eugenio Ampudia, gishyirwa mu bikorwa ku wa mbere mu ijoro tariki ya 22 Kamena 2020.

Ibyicaro byose byari birimo ibimera bingana na 2,292 byakuwe imihanda yose bikaba byahise bihabwa abakora mu buvuzi nyuma y’igitaramo cyo kubihimbaza no kubiririmbira.

Iyi nzu yasohoye itangazo igira iti “Nyuma y’ibihe bikomeye by’umubabaro twatewe n’icyorezo cya Coronavirus, umuhanzi wa Liceu Blanca De la Torre yaduhaye icyerekezo mu gutangira akazi twari twarasubitse, iki cyerekezo cyatumye twongera kunga ubumwe n’ibidukikije”.

Yakomeje agira ati “igitaramo nikirangira turaha ibi bimera abaganga n’abandi bose bari ku rugamba rwo kuvura abantu bikazaba ikimenyetso cy’ibihe bizaza ko twanyuzwe n’akazi bakoze”.

Iki gitaramo kikaba cyarabaye nyuma y’uko Espanye yoroheje gahunda ya guma mu rugo yari imaze amezi 3.

Ubu abaturage bashobora gutembera ndetse ibihugu by’i Burayi 26 bikaba byemerewe ko abaturage babyo basurana batabanje kujya mu kato.

Iyi nzu y’imyidagaduro yahimbaje ibimera mu gitaramo gikomeye babikoze mu rwego rwo kwerekana ko batangiye imirimo yabo no kwerekana ko ubuzima bwagarutse muri Esipanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka