Iburasirazuba: Baracyashakisha ahaturutse indwara y’uburenge

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Solange Uwituze avuga ko bagishakisha inkomoko y’indwara y’uburenge yagaragaye mu nzuri z’aborozi mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yabitangaje ku wa 25 Kamena 2020 nyuma y’umunsi umwe Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi itangaje ko ingendo z’amatungo zihagaritswe. Ayo matungo arimo inka, ingurube, ihene n’intama, ingendo zayo zikaba zahagaritswe ku mpamvu iyo ari yo yose yaba korora, kugurisha, kubagwa n’ibindi.

Ingendo z’amatungo zahagaritswe ni izo mu mirenge ya Gahini, Mwiri, Murundi na Ndego yo mu karere ka Kayonza, mu mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu karere ka Gatsibo no mu mirenge ya Nasho na Mpanga mu Karere ka Kirehe.

Dr. Solange Uwituze avuga ko hakirimo gushakishwa ahakomotse indwara y’uburenge mu mirenge ya Gahini na Ndego.

Ati “Ikipe yacu iriyo turacyashakisha natwe ntituramenya aho bwaturutse.”

Dr. Solange Uwituze arasaba aborozi bo mu mirenge yashyizwe mu kato kubahiriza amabwiriza bakirinda ingendo z’amatungo, bakanakingiza inka zose zigejeje amezi 6 no gutangira amakuru ku gihe ku itungo ryose rifite ibimenyetso by’indwara y’uburenge.

Agira ati “Nk’uko twabigaragaje mu itangazo, aborozi bari mu mirenge yashyizwe mu kato barasabwa kugumisha amatungo yabo mu kato ikindi ni ugutanga amakuru cyane ku nka ifite ibimenyetso twagaragaje birimo ibisebe mu kanwa, ku mabere no ku binono kandi inka yaba icumbagira batazi impamvu bakanakingiza inka zabo zose.”

Dr. Solange Uwituze avuga ko uretse ingendo z’amatungo zahagaritswe mu mirenge yagaragayemo indwara ndetse n’indi iyegereye ngo amata yo mu mirenge irimo indwara ntiyemewe kujyanwa ku makusanyirizo.

Ati “Amata na yo yahagaritswe ariko ni aho twasanze harwaye, aho twasanze batarwaje amata ashobora kugenda ariko twashyizeho gahunda y’ukuntu abacunda bahana umwanya wo kujya kuyakira mu rwuri, tugatera imiti yica udukoko ku magare yabo n’ibikoresho baba bakuye ahongaho, amata bakayatwara ku makusanyirizo ariko na yo ari hafi aho ni ukuvuga ntawava muri Kayonza ngo ajye kugemura muri Gatsibo.”

Dr. Solange Uwituze avuga ko abarwaje bahawe imiti n’ibikoresho bibafasha kurinda ikwirakwira ry’udukoko.

Ikindi ngo bamaze kubona ngo ni uko hari aborozi bagaragaza umubare muke w’inka zikingirwa bwacya basubira mu rwuri bagasanga hari undi mubare wiyongereyeho.

Asaba aborozi kwirinda aya makosa bagakingiza inka zabo zose.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yashyize ahagaragara, yibukije ko umuntu wese uzakora ibinyuranyije n’amabwiriza yatanzwe yo gukumira uburenge azahanishwa ibihano bikubiye mu ngingo ya 134 na 159 zo mu itegeko no 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.
Kugeza kuwa 24 Kamena inka 53 nizo zari zimaze kubarurwa zifite ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu Murenge wa Gahini, n’izindi 2 mu murenge wa Ndego.

Mu mpera z’umwaka wa 2017 nibwo uburenge bwaherukaga mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba turangwamo ubworozi bw’inka nyinshi.

Icyo gihe bwagaragaye mu Karere ka Nyagatare cyane mu mirenge ya Nyagatare na Karangazi.

Icyo gihe inka bwagaragayemo ni izari zikuwe mu kigo cya gisirikare cya Gabiro zororerwagayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka