Uturere turakataje mu kubaka ibyumba by’amashuri byitezweho gukemura ikibazo cy’ubucucike

Abanyeshuri bagiye kumarana n’ababyeyi babo amezi abarirwa muri atandatu bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye uburezi mu Rwanda. Mu gihe Leta ihanganye n’icyo cyorezo, ikomeje no gushaka igisubizo ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri aho muri Nzeri hagomba kuba huzuye ibyumba by’amashuri 22,505.

Iyo gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri mu turere twose tw’igihugu, yatangijwe ku mugaragaro mu gihugu cyose, ku itariki 20 Kamena 2020 aho abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bifatanyije n’abaturage mu muganda udasanzwe.

Ni gahunda igamije kunoza ireme ry’uburezi, hagabanywa ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende abanyeshuri bakora bajya ku mashuri.

Iyi nkuru iragaragaza uko icyo gikorwa cyo kubaka amashuri cyatangijwe hirya no hino mu turere, n’uburyo buri karere kiteguye kunoza iyo gahunda y’uburezi.

Nyagatare

Mu Karere ka Nyagatare ni ho icyo gikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’Igihugu, aho Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yifatanyije n’abaturage mu muganda wabereye ku Ishuri ribanza rya Kabirizi mu Murenge wa Tabagwe. Yibukije abaturage ko gahunda yo kubaka amashuri menshi abanza n’ayisumbuye, ari uburyo bwo gusubiza ibibazo bijyanye n’ireme ry’uburezi.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Nyagatare
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare

Agira ati “Hari ukugabanya umubare w’abana biga mu ishuri rimwe, mu gufasha na mwalimu kubakurikirana neza, ari byo twita kugabanya ubucucike mu mashuri. Mwalimu wigisha abana 100 biramugora kurusha uwigisha abana 40.

Ikindi ni ukugabanya ingendo ndende abana bakora bajya ku mashuri”.

Bugesera

Akarere ka Bugesera karateganya kubaka ibyumba by’amashuri 878 n’ubwiherero 1,246 n’ibigo bitanu by’amashuri y’imyuga (TVET).

Umuganda utangiza icyo gikorwa cyo kubaka amashuri wabereye ku kigo gishya cy’Ishuri ribanza rya Ruduha mu murenge wa Mareba, aho ibyumba by’amashuri 12 n’ubwiherero 18 bugiye kubakwa ku butaka bwatanzwe na Kiliziya Gatolika, Paruwase ya Ruhuha.

Ni umuganda witabiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Murindwa Samuel n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya Iradukunda Yves wari uhagarariye Minisitiri Musoni Paula ishinzwe Akarere ka Bugesera muri Guverinoma.

Nyuma y’uwo muganda, Iradukunda Yves mu mpanuro yageneye abaturage yagize ati “Kwifatanya n’abaturage ba Bugesera kwiyubakira ibyumba by’amashuri, bigaragaza ko iki gikorwa twese twakigize icyacu”.

Kayonza

Mu Karere ka Kayonza, uwo muganda wabereye mu Rwunge rw’Amashuri ya Gihinga mu Murenge wa Rwinkwavu.

Hatangirijwe igikorwa cyo kubaka amashuri mu cyiciro cya kabiri (2ème phase) ku rwego rw’akarere, aho muri icyo kigo cy’amashuri cya Gihinga hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri bitatu.

Ngoma

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, uhagarariye akarere ka Ngoma muri Guverinoma, ni we watangije igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri muri ako karere, ahasijwe ibibanza bizubakwamo ibyumba by’amashuri 14 byitezweho kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende abana bajyaga bakora.

Ni igikorwa cyabereye ku ishuri ribanza rya Kagarama mu Murenge wa Rurenge aho Minisitiri Rwanyindo yibukije abaturage akamaro k’ishuri ati “Ikintu cya ngombwa umubyeyi araga umwana we, ni uburezi n’uburere”.

Kirehe

Akarere ka Kirehe kiteguye kubaka ibyumba by’amashuri 802 n’ubwiherero 1132, nako katangirije igikorwa cyo kubaka ibyo ibyumba bishya mu Murenge wa Nyamugari ahari kubakwa ibyumba by’amashuri 12 n’ubwiherero 12.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, wari umushyitsi mukuru yakoranye umuganda n’abaturage bafatanyije na Muzungu Gerald uyobora ako karere.

Rwamagana

Akarere ka Rwamagana kazubaka ibyumba 911 n’ubwiherero 1295.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yasabye abaturage kurangwa n’ubwitange mu kubaka ibyo byumba.

Ati “Baturage turabasaba gukoresha imbaraga zanyu n’ubwenge bwanyu kugira ngo aya mashuri yuzure vuba, ikindi murasabwa kwirinda COVID-19, mugendera ku mabwiriza ya Leta”.

Nyamagabe

Akarere ka Nyamagabe katangiye kubaka ibyumba by’amashuri 517 n’ubwiherero 737 mu duce dutandukanye tw’ako karere.

Ni igikorwa cy’umuganda cyabereye ku ishuri ryisumbuye rya Bwama mu Murenge wa Kamegeri, cyitabirwa na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Jeannette Bayisenge washimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubushake bwo kubaka amashuri.

Muhanga

Mu karere ka Muhanga, hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 380 n’ubwiherero 543.

Mu gutangiza gahunda yo kubaka ibyo byumba, umuganda wabereye mu rwunge rw’amashuri Kirwa Catholic mu Murenge wa Rugendabari,aho abaturage bifatanyije n’abayobozi gutunganya ahazubakwa amashuri, barimo Meya Kayitare Jacqueline na Lt Col Kabayiza Sosthene .

Ruhango

Akarere ka Ruhango kagiye kubaka ibyumba bishya 562 ibyumba 360 bikazubakwa ku ngengo y’imari ya Leta, mu gihe ibyumba142 bizubakwa ku nkunga ya Banki y’isi. Ubwiherero 771, buzubakwa ku ngengo y’imari ya Leta mu gihe Banki y’isi yiteguye kubaka ubwiherero 150.

Mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yo kubaka ibyo byumba by’amashuri cyabereye ku ishuri ribanza rya Kageyo mu murenge Byimana, ahagiye kubakwa ibyumba bitanu, igikorwa kitabiriwe n’umuyobozi w’ako karere Habarurema Valens washyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibyo byumba by’amashuri.

Kamonyi

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, ni we mushyitsi mukuru witabiriye uwo muganda wo gusiza ibibanza no gucukura umusingi mu rwunge rw’amashuri Rosa Mystica, ahagiye kubakwa amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucike.

Ni igikorwa uwo muyobozi yifatanyijemo n’abaturage, ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano.

Nyanza

Akarere ka Nyanza kazubaka ibyumba by’amashuri bishya350 n’ubwiherero 520, muri gahunda ya Leta yo kwishakamo ibisubizo.

Ni umuganda witabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, ubera mu rwunge rw’amashuri ya Rwesero ahazubakwa ibyumba by’amashuri 10 n’ubwiherero 12.

Minisitiri w’Uburezi yasabye buri muturage n’abafatanyabikorwa mu burezi, gutanga umusanzu mu kubaka ibyo byumba by’amashuri.

Ati “Abanyarwanda twese dufatanye twubake ibibyumba by’amashuri, kandi tuzabyungukiramo kuko icyerekezo cyacu ni ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ikindi nabasaba ni ukwirinda COVID-19 mwubahiriza inama mugirwa na Leta”.

Huye

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije uhagarariye akarere ka Huye muri Guverinoma yatangije igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri cyabereye mu ishuri CJSM Ngoma ryigishirizwamo abafite ubumuga bwo kutumva.

Minisitiri yabwiye abaturage ko guteza imbere uburezi bufite ireme bizatuma igihugu kirushaho guhangana n’ibibazo abantu bahura na byo kuko ubumenyi bujijura, atanga ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Nyaruguru

Uwo muganda wabereye mu rwunge rw’Amashuri ya Gasasa mu Murenge wa Cyahinda, ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri bitatu n’ubwiherero umunani.

Ni umuganda witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Tusabe Richard, na Komite nyobozi y’Akarere aho bafatanyije n’abaturage mu gutangiza ku mugaragaro iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 612 birimo 72, biri kubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi, hakazubakwa n’ubwiherero 846.

Burera

Mu muganda wo gutangiza ku mugaragaro iyubakwa ry’amashuri mu karere ka Burera, Meya Uwanyirigira Marie Chantal n’inzego zishinzwe umutekano bafatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Gatovu gutunganya ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri birindwi mu rwunge rw’amashuri ya Kiboga.

Rulindo

Uwo muganda witabiriwe na AG Ritha Mutabazi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Mushayija Geoffrey n’ubuyobozi bw’Akarere, bifatanyije n’abaturage gutunganya ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri. Muri ako karere hari kubakwa ibyumba by’amashuri 448 n’ubwiherero 642, aho biteguye ko muri Nzeri 2020 bizaba byuzuye bigafasha abana kwiga neza.

Gicumbi

Minisitiri Businge Johnston atangiza umuganda wo kubaka ibyumba by'amashuri mu Karere ka Gicumbi
Minisitiri Businge Johnston atangiza umuganda wo kubaka ibyumba by’amashuri mu Karere ka Gicumbi

Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye, ubuyobozi bw’akarere n’inzego zishinzwe umutekano bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyumba by’amashuri n’ubwiherero muri GS Rukizi mu murenge wa Cyumba, ahazubakwa ibyumba by’amashuri 9 n’ubwiherero 16.

Musanze

Akarere ka Musanze katangiye kubaka ibyumba by’amashuri aho 74 n’ubwiherero 102 bigeze mu isakara, icyiciro cya kabiri cyo kubaka ibyumba by’amashuri kikaba cyatangijwe ahagiye kubakwa ibyumba 548 n’ubwiherero 777, aho bizubakwa mu duce 75 tunyuranye.

Meya Nuwumuremyi Jeannine, ubwo yifatanyaga n’abaturage mu muganda wo gutunganya ahazubakwa ibyo byumba, yavuze ko muri ibyo byumba 548, ibyumba 145 bizubakwa ku bufatanye na Banki y’isi, ibindi byumba bikubakwa binyuze mu muganda w’abaturage, ati “Nk’uko Nyakubahwa Perezida wacu ahora abitubwira ‛uhinga mu kwe ntasigana’, ibi byumba ni ibyacu, ni abana bacu bagiye kubyigiramo ni ejo hazaza hacu”.

Gasabo

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri mu murenge wa Gisozi, ahazubakwa ibyumba 35 by’amashuri n’ubwiherero 24.

Nyarugenge

Akarere ka Nyarugenge kagiye kubaka ibyumba by’amashuri 335 n’ubwiherero 410, aho ibyo byumba bisanga ibindi 73 n’ubwiherero 108 biri hafi kuzura, aho byubatswe mu cyiciro cya mbere.

Umuganda wo gutangiza igikorwa cyo kubaka ibyo byumba by’amashuri witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Ubumenyingiro aho yashimye abaturage bitabiriye icyo gikorwa, ashima n’uruhare rwabo rubaranga mu bikorwa byo kubaka amashuri.

Kicukiro

Umuganda wabaye mu Karere ka Kicukiro ni uwo gutangiza icyiciro cya kabiri cyo kubaka ibyumba by’amashuri wabereye muri EFOTEC mu Murenge wa Nyarugenge, ahatangiye kubakwa ibyumba by’amashuri umunani byubatse mu buryo bugeretse (étage).

Ni igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi, uhagarariye ako karere muri Guverinoma n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu Umutoni Nadine, bafatanya n’abaturage muri icyo gikorwa.

Ni ibyumba byubakwa na Leta ku bufatanye na Banki y’isi.

Ngororero

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange yari umushyitsi mukuru, akaba ahagarariye Guverinoma muri ako karere, mu muganda wo gutangiza gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri 566 n’ubwiherero 748.

Yasabye abaturage ubwitange by’umwihariko ababyeyi, kugira ngo izo nyubako zizuzurire ku gihe ati “Aya mashuri niyuzura ubucucike buzagabanuka ku buryo umubare y’abana mu cyumba cy’ishuri batazongera kurenga 45”.

Yasabye abo baturage kwita ku bidukikije, mu rwego rwo kwirinda ibiza bikomeje kugariza ako gace.

Nyamasheke

Akarere ka Nyamasheke kazubaka ibyumba by’amashuri 744 n’ubwiherero 1080.

Igikorwa cyo kubaka ibyumba by'amashuri mu karere ka Nyamasheke kigeze kure
Igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri mu karere ka Nyamasheke kigeze kure

Ni muganda udasanzwe aho umuyobozi w’ako karere yifatanyije n’abaturage mu gutangiza igikorwa cyo kubaka ayo mashuri wabereye mu Murenge wa Gihombo kuri site ya Birehe, aho ibyo byumba bije bisanga ibindi 100 n’ubwiherero 150 biri kubakwa muri ako karere na Banki y’isi.

Rutsiro

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari Dr Claudine Uwera uhagarariye ako karere muri Guverinoma, niwe watangije igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri aho yari kumwe n’Umuyobozi w’ako karere Ayinkamiye Emerence, bafatanya n’abaturage gutegura ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 690 n’ubwiherero burenga 1000.

Karongi

Umuganda wabereye mu murenge wa Rugabano witabiriwe n’Umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba Alphose Munyentwari na Gen Maj Alexis Kagame, na Meya Vestine Mukarutesi, aho bifatanyije n’abaturage gutunganya ahazubakwa ibyumba by’amashuri 725 n’ubwiherero 1048.

Rubavu

Mu karere ka Rubavu, hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 1045, birimo ibyumba icyenda by’amashuri y’imyuga n’ubwiherero 1612.

Nyuma yo kwifatanya n’abaturage mu muganda no gushyiraho ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ayo mashuri, Umuyobozi w’ako karereyasabye abaturage guhuza imbaraga kuri ibyo byumba kugira ngo muri Nzeri bizakire abanyeshuri.

Nyabihu

Umuganda wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 323 n’ubwiherero 482 wabereye muri GS Vunga mu murenge wa Shyira, witabiriwe na Minisitiri w’Ibidukikije Mujawamariya Jeanne D’Arc n’Umuyobozi w’ako karere Mukandayisenga Antoinette.

Minisitiri w'ibidukikije Dr Mujawamariya Jean D'Arc nyuma y'umuganda yasuye ibikorwaremezo binyuranye mu Karere ka Nyabihu
Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jean D’Arc nyuma y’umuganda yasuye ibikorwaremezo binyuranye mu Karere ka Nyabihu
Minisitiri Mujawamariya yasuye n'abatujwe mu midugudu mu Karere ka Nyabihu
Minisitiri Mujawamariya yasuye n’abatujwe mu midugudu mu Karere ka Nyabihu

Muri ibyo byumba by’amashuri n’ubwiherero, biri kubakwa hirya no hino mu gihugu, Banki y’isi izagiramo uruhare rukabakaba 50%.

Gatsibo

Mu muganda wo gutangiza ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri mu Karere ka Gatsibo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe kurinda itegeko nshinga n’andi mategeko Nyirahabimana Solina akaba n’imboni y’ako karere muri Guverinoma, yifatanyije n’abaturage bacukura imisingi muri APEM Ngarama, ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri.

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2020-2021 mu karere ka Gatsibo harateganywa kubakwa ibyumba 1081 by’amashuri n’ubwiherero 1558.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi i Rulindo nkaba ndi umunyeshuri,twishimiye iryo gabanywa ry’ubucucike mu mashuri, bizadufasha gutsinda kwiga neza, dutsinde

Elisa TUYISHIMIRE yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka