Inkuru yo gusinya k’uwari umunyezamu wa Rayon Sports Kimenyi Yves werekeje muri Kiyovu Sports yaraye imenyekanye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2020 ariko ntihagaragara amafoto asinyira iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (IBUKA), hamwe n’imiryango y’abafatanyabikorwa bawo, bandikiye Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT) rwasigaranye inshingano zo kurangiza imirimo yasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), isaba (…)
Ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 nibwo abahanzi bagize itsinda rya Tuff Gang bari bateguye igitaramo ndetse kiranatangira, ariko hadashize umwanya, Polisi iragihagarika ndetse abari bakirimo batabwa muri yombi, ariko nyuma baza kurekurwa.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi batatu bashya ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 339.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yamenyesheje Bwana Jabo Paul ko ahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.
Nyuma y’aho byemerejwe ko amashuri azafungura mu kwezi kwa Nzeri 2020 kugira ngo hirindwe icyorezo cya Covid-19, abarimu bigishaga mu mashuri yigenga basabye Leta igisimbura imishahara bahembwaga.
Kompanyi ikora ubwikorezi bwo mu kirere Brussels Airlines yatangaje ko guhera tariki ya 15 Kamena kuzageza muri Kanama 2020, izasubukura ingendo zayo mu byerekezo 59 harimo n’u Rwanda.
Kuba nta muntu ku isi kugeza ubu wigenera igitsina cy’umwana azabyara, bituma bamwe batishimira kubyara abahungu gusa cyangwa abakobwa gusa. Ibarurishamibare ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko kugeza ubu isi ituwe n’abaturage bakabakaba miliyari zirindwi na miliyoni 800, harimo abagabo cyangwa abahungu bangana na 50.4%, (…)
Abacururiza mu isoko rya Muhanga baravuga ko babangamiwe no gucururiza ahantu hatabona kuko ubuyobozi bw’isoko butakigura umuriro wo gucana.
Ikipe ya Musanze FC imaze gutangaza Seninga Innocent nk’umutoza mukuru wayo, akaba ayigarutsemo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize batandukanye.
Inzobere mu buvuzi n’abahanga banyuranye bakomeje gushakisha urukingo n’umuti w’icyorezo cya covid-19, kimaze kwandura abarenga millioni eshanu, kikaba kiimaze guhitana barenga ibihumbi 340 ku isi yose.
Mu gihe Abanyafurika bizihije umunsi wa Afurika ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika guhuriza hamwe imbaraga muri ibi bihe bigoye uyu munsi wizihijwemo.
Amakipe arimo Amagaju FC, Alpha FC na Interforce ari mu yungukiye mu kugira ibyangombwa biyemerera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA (Club Lisencing) aho yemerewe gukina imikino ya 1/4 mu cyiciro cya kabiri.
Gatabazi Jean Marie Vianney waraye ahagaritswe ku mirimo yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamuha izo nshingano, anamusaba imbabazi aho yaba yaramutengushye.
Mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu rugo rw’uwitwa Nsabimana Fabrice, haraye habaye impanuka ya gaz yaturitse ikomeretsa cyane umwana wari utetse w’imyaka 16 na nyir’urugo avunika urutugu (cravicule).
Utugari 32 muri 80 tugize Akarere ka Rubavu ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020 twashyikirijwe murandasi ya 4G, dusabwa kuyifashisha mu kunoza no kwihutisha serivisi.
Umukinnyi ukina hagati mu kibuga Twizerimana Martin Fabrice amaze gusinyira Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko No. 14/2-13 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9,
Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 mu kibaya cya Mugogo kiri mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, hatangijwe umushinga wo kukibungabunga, nyuma y’uko cyari cyarangijwe n’ibiza, bituma abagihingaga n’abari bagituyemo bakurwa mu byabo.
Vital Kamerhe ushinjwa kunyereza Miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, yabwiye urukiko kutamubaza iby’ayo madolari kuko ntaho yahuriye na yo.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi icyenda bashya ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 336.
Mu gihe ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, birimo ahantu ho kurira (restaurants) n’utubari, byafunze imiryango yabyo, ibindi bikagabanya ingano ya serivisi byatangaga, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite ikibazo cy’imbeba zitangiye kuba nyinshi mu ngo z’abantu kubera kubura aho zikura ibiribwa.
Sheikh Musa Sindayigaya, Umuyobozi mu Muryango mugari w’Abayisilamu mu Rwanda, avuga ko nubwo igisibo cya Ramadhan cyabaye mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, cyagenze neza kandi Abayisilamu babashije kukibyaza umusaruro.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi imaze gutangaza ibyavuye mu ibarura ry’agateganyo ry’amajwi mu matora ya Perezida, aho Evariste Ndayishimiye watanzwe n’ishyaka CNDD-FDD ari we waje ku mwanya wa mbere n’amajwi 68,72%.
Igitaramo cya Tuff Gang cyongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko icyo bari bakoze mbere cyahagaritswe kitarangiye abagize iri tsinda n’abateguye igitaramo bakanarazwa muri Stade ya Kicukiro.
Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Republika y’u Rwanda amusaba ubufasha mu gukemura ibibazo biri mu ikipe ya Rayon Sports.
Polisi y’u Rwanda itangazako kubera igabanuka ry’ibinyabiziga mu mihanda hirya no hino mu gihugu, impanuka na zo zagabanutse. Mbere ya gahunda ya #GumaMuRugo, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro na bwo bwari bwagabanyije impanuka ku kigero gishimishije nkuko byemezwa na Polisi.
Umuyobozi wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles yatangaje ko iyi kipe mu myaka itazajya ikodesha kuko igiye kwiyubakira iyayo.
Dusengiyumva Samuel akomoka mu cyahoze ari Komini Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afite imyaka 13 gusa.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu Mudugudu wa Kagitarama mu Karere ka Muhanga, baravuga ko gutuzwa aho bifuza hose mu gihugu byabafashije kwiyakira no kumva bafite umutekano maze batangira inzira yo kwiteza imbere.
Bamwe mu baturage baheruka gusenyerwa n’ibiza bo mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko bafite icyizere cyo kongera kwiyubaka, babikesha imirimo y’amaboko bahemberwa batangiye gukora.
Archie Williams warekuwe muri 2019 nyuma yo kumara imyaka 36 afunze nyamara ari umwere, yakabije inzozi ze yagize afite imyaka 12 zo kuzaririmba mu irushanwa rya America’s Got Talent.
Tariki 18 Gicurasi 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zo kwirinda COVID-19. Mu byemezo Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uwo munsi yafashe, harimo ingingo ivuga ko ishyingirwa imbere y’Ubuyobozi ryemewe, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15. Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa (…)
Itsinda ry’impirimbanyi zirengera uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza zirahamagarira abakora udupfukamunwa gukora utubonerana kugira ngo bakure mu bwigunge abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi babiri bashya ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 327.
Abantu 20 barimo abagore umunani bari mu maboko ya Polisi mu Mujyi wa Kigali, bazira kuba baragiye kota umwotsi w’ibyatsi bishyushye (igikorwa cyitwa Sawuna), nyamara amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atabyemera.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abayislamu bo mu Rwanda no hirya no hino ku isi umunsi mukuru mwiza wa Eid al-fitr.
Bamwe mu bayobozi ba Kaminuza n’Amashuri makuru yigenga mu Rwanda, barasaba Leta guteganya uburyo abakozi b’izo Kamunuza babaho muri ibi bihe bya COVID-19 basaba gukurirwaho imisoro.
Kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020, Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim yayoboye isengesho rya Eidil Fitri 2020. Isengesho no kwizihiza umunsi mukuru byakozwe mu buryo budasanzwe, haba mu Rwanda no mu bihugu byinshi ku Isi kubera impamvu zo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus (…)
Umuyobozi Mukuru ari na we washinze ikigo cya Facebook, yatangaje ko bitazashoboka ko abakozi bose uko ari ibihumbi 45 bagaruka gukorera muri za biro zabo nk’uko byakorwaga mbere ya Covid-19.
Udupfukamunwa tugera ku bihumbi 700 nitwo tumaze gukwirakwizwa mu batuye Intara y’Amajyaruguru uhereye igihe gahunda yo gukumira icyorezo cya Covid-19 yatangiriye.
Ku itariki ya 21 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, ku buryo buri muntu mu Rwanda, aho yari ari hose, urugo yari arimo yahise arugumamo.
Kuri iki cyumweru, Umuryango mugari w’aba Islam ku isi urizihiza Umunsi mukuru wa Eid El Fitr, usoza ukwezi kw’igisibo cya Ramadhan.
Abahanzi bo muri Tuff Gang batawe muri yombi, igitaramo cyabo kirahagarikwa, kikaba ari igitaramo bari bahuriyemo cyari gikurikiwe n’abarenga 1000 ku rubuga rwa YouTube. Barazira kuba batubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Guverineri w’Umujyi wa Dar es Salaam, Paul Makonda, yahamagariye abaturage be bose gusohoka bakajya mu mihanda, bagakora umunsi mukuru kuko icyorezo cya Covid-19 nta kikirangwa muri Tanzania.
Joe Biden ugomba guhagararira abo mu ishyaka ry’aba-Democrate mu matora ateganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2020, arashinjwa n’abo bahanganye mu matora bo mu ishyaka ry’aba Repubulikani icyaha cy’irondaruhu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yaganiriye n’igikomangoma cy’u Bwongereza Charles Philip.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bane bashya ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 325.
Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) ryatanze ikirego mu Bushinjacyaha bwa Nanterre, basaba ko hakorwa iperereza ku bantu n’imiryango yabaye abafatanyacyaha mu gufasha Kabuga Félicien kutagezwa imbere y’ubutabera.