Ibitaro bya Nyabikenke byabwiye PAC ko atari ngombwa ko bikoresha firigo mu cyaro

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoresherezo y’Umutungo n’Imari bya Leta yatangajwe n’ibisubizo yahawe n’Ibitaro bya Nyabikenke ku makosa yagaragajwe n’Umugenzizi Mukuru w’Imari wa Leta muri ibyo bitaro.

Komisiyo yasanze ibyo bitaro bitagira ibikoresho bya ngombwa mu gikoni birimo ibikonjesha n’ibishyusha ibiryo, ariko ubuyobozi bw’ibitaro bugasubiza ko ibyo bikoresho atari ngombwa ku bitaro biri mu cyaro.

Depite Cecile Murumuna wabo yagize ati “Bagenzi bacu basura ibi bitaro basanze inyinshi mu nama bagiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta basanze byarashyizwe mu bikorwa, ariko ndagira ngo batubwire ku bisubizo bitanga baduhe ku kintu kimwe.”

Ati “Basanze nta bikoresho by’ibanze biri mu gikoni birimo firigo, refrigirateur na micro-ondes, ibi bitaro bisubiza ko ibyo bikoresho bitari ngombwa mu cyaro.”

PAC yavuze ko ibi bitaro bifite imyumvire ikomeye igomba guhinduka, kuko biriya bikoresha bikonjesha cyane ari ngombwa mu gikoni kugira ngo ibiribwa bishobore kugira ubuziranenge.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nkabikenke, asubiza ibibazo bya PAC kuri uyu wa 7 Nyakanga, yashatse kugaragaza ko impamvu ibyo bikoresho basanze bidahari, ari uko n’ubusanzwe igikoni cyubatse mu buryo butujuje ibisabwa, aho yavugaga ko barimo gukorana n’abafatanyabikorwa bariko Solid Africa ko bubakirwe igikoni cyujeje ibisabwa, ariko PAC igaragaza ko ibyo ari urwitazo kuko ibyo biri mu bisubizo batanze mu nyandiko ndetse no mu magambo mu bihe bitandukanye.

Depite Angelique Nyirabazayire yagize ati “Ibyo avuga si byo, kuko usibye kuba barabivuze mu nyandiko, tubasura na bwo batubwiye ku byo bikoresho bitari ngombwa.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke yemeye ko hari ibikoresho koko biba bigomba kuba mu gikoni ariko bitari mu gikoni cyabo; birimo ibikoresho bikonjesha ibiribwa nka firigo, refrigirateur n’akuma gashyushya ibiryo bita micro-ondes, yisegura avuga ko ibyo basubije ari amakosa, ariko barimo kureba uburyo byakosorwa.

Muri ibyo Bitaro bya Nyabikenke, basanzemo n’ibindi bibazo biremereye birimo kutagira umuriro w’amashanyarazi mu cyumba cy’ababyeyi bategereje kubyara ariko ubuyobozi bw’ibitaro busubiza ko bahisemo kutagicanira kuko umuriro muri ako gace ugenda uzimazima (untable).

PAC iti “Kuba umuriro utaza mu buryo buhoraho no guhora mu kizima biratandukanye,” ibasaba gusobanura impamvu muri icyo cyumba nta muriro urimo.

Abadepite bagaragaje ko bongeye kubabazwa cyane no kuba Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yaragaragaje ko hari abarwayi bamara amasaha arenga 11 bategereje serivisi, ariko Ibitaro bya Nyabikenke bigasubiza mu buryo busa no guhanga buga ko “Nta gihe ntarengwa Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) ryagennye umurwayi agomba guhererwaho serivisi.”

Usibye Nyabikenke, Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bwagagaje ko iki kibazo cyo kuba abagaragu b’inyandiko za OMS cyanagaragaye mu bitaro bibiri mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibyo bitaro na byo ngo byasubije nka Nyabikenke bivuga “ko nta masaha ntarengwa OMS yashyizeho umurwayi atagomba kurenza atarakirwa, abasaba gutanga serivisi uko bigomba bitabaye ngombwa kuba abagaragu b’inyandiko.”

Umuyobozi Mukuru w’Imari ya Leta ati “Ubu Umuyobozi w’Akarere yasanga umuturage amutegereje ntamwakire ngo n’uko nta mabwiriza ariho y’igihe umuturage atagomba kurenza atarakirwa? Ubu bivuze ko mushobora kureka umurwayi akamara iminsi 3 abategereje kuko nta gihe ntarengwa cyashyizweho?”

Muri ibi bitaro basanze hari n’ikibazo cy’ikinyuranyo hagati imiti isohoka n’iba iri mu bubiko ku buryo PAC isanga bititaweho hari n’igihe bashobora kuzasanga imiti yabashiranye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka