Ku wa 18 Mutarama 2021 nibwo hasubukuwe amasomo ku banyeshuri biga mu mashuri abanza mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatatu ndetse n’abiga mu mashuri y’incuke.
- Hirya no hino mu Ntara abana basubiye ku ishuri nyuma y’igihe kirekire bari bamaze bari mu rugo
Umubyeyi witwa Barayagwiza Innocent avuga ko bakiriye neza kuba abana babo bongeye gusubukura amasomo ariko na none akavuga ko hari impungenge z’indwara ya COVID-19 akifuza ko buri wese yarushaho kubahiriza amabwiriza ajyanye no kuyirinda.
Ati “Turashima kuba abana bacu bongeye gusubira ku ishuri, bamwe bari bagiye kuba ibirara ariko na none dufite impungenge z’iki cyorezo kiriyongera uko bukeye, birasaba ko ababyeyi, abarimu n’abandi bantu bose amabwiriza yo kwirinda bayagira ayabo kugira ngo turinde ubuzima bw’abana n’ubwacu.”
Kubera izi mpungenge, bamwe mu babyeyi bahisemo kwigisha abana babo ububi bw’iyi ndwara ndetse no kubihanangiriza.
Umubyeyi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko yihanangirije umwana we w’imyaka umunani kudatizanya agapfukamunwa.
Agira ati “Eh, birakomeye, jye namwigishije ububi bwa Coronavirus, musaba gukaraba kenshi, kutagira uwo yemerera kumukoraho, kutagira uwo batizanya agapfukamunwa, arabizi namwihanangirije rwose kandi nabona abamuhwitura azabyubahiriza.”
Soeur Marie Rosine uyobora ishuri St Leonald avuga ko mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza, intebe ziteye ku buryo nta munyeshuri wegera undi, kwinjira mu ishuri abanje gupimwa umuriro ariko by’umwihariko abana bato bakaba bakarabishwa n’abarezi babo kuko bo batabasha kubyikorera.
Ati “Imbere ya buri shuri hari kandagira-ukarabe, abana batoya bo abarezi babo barabakarabya kuko batabyishoboreye. Ahubwo ababyeyi badufashe na bo, bahugure abana kandi na bo birinde banabarinda ejo hatagira umwana uza kwanduza abandi.”
Ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare, intebe iricaraho abana barenze babiri cyane cyane mu mashuri abanza kubera ikibazo cy’intebe n’ibyumba bidahagije.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko iki kibazo kiri hafi gukemuka kuko abanyeshuri baturuka mu Murenge wa Tabagwe, bagiye gushyirwa ku ishuri ribanza rya Gitengure ndetse n’abandi baturukaga Burumba bakaba bagiye kwigira mu byumba bishya bimaze kuzura.
Mu gihe ariko ibyumba bishya bitari byatangira kwakira abanyeshuri, ubu ngo bahisemo ko abana biga mu byiciro.
Ati “Hari ibyumba bishya bimaze kuzura bigiye kugabanyiriza GS Nyagatare, ariko mu gihe imirimo ya nyuma itarasozwa ngo ibyumba bitangire kwigirwamo, twafashe umwanzuro wo kwiga mu byiciro (Double Shift) gusa na byo birakorwa mu byumweru bibiri gusa.”
Akomeza asaba ababyeyi gushyiraho uburyo bwose bushoboka bwo kurinda abana babo icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza ubwabo ndetse bakanabitoza abana.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, 2020-2021 Akarere ka Nyagatare kagombaga kubaka ibyumba by’amashuri 143 mu cyiciro cya mbere na ho mu cyiciro cya kabiri hakubakwa ibyumba by’amashuri 1080. Kuri ubu ibyinshi mu byumba byubakwa mu cyiciro cya kabiri biri mu isakaro mu gihe ibindi na byo birimo gukorwamo amasuku ya nyuma.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigeze muri Afurika – Perezida Kagame
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87, ntawapfuye
- Icyiciro cya kabiri cy’inkingo zo muri Covax kigeze i Kigali
- Imyiteguro yo gukingira abantu Covid-19 irarimbanyije – MINISANTE
- Video: U Rwanda ruzakoresha asaga miliyari 49Frw mu kugura inkingo za Covid-19
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Byari byiza ariko ubukarabiro rwose busumba Ababa, babashyirireho udutafari cg escaries bajye bahagararaho babashe gushyikira amazing n’isabune batanduje imyenda bambaye