Umunyarwandakazi yashyizwe muri komisiyo y’abakinnyi muri Volleyball y’abafite ubumuga ku Isi
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore y’abafite ubumuga ya Sitting Volleyball, Mukobwankawe Liliane, yagizwe umwe mu bagize komisiyo y’abakinnyi muri Volleyball y’abafite ubumuga ku Isi. Kuri we asanga uyu mwanya awukesha ibikorwa, kumenyekana ndetse no kuba ikipe y’igihugu imaze kwitabira Imikino Olempike y’abafite ubumuga inshuro ebyiri.

Mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Mutarama 2021 nibwo Komisiyo y’abakinnyi (Athlets Commission) muri Volleyball y’abafite ubumuga ku rwego rw’Isi (Paravolley) yagize Mukobwankawe Liliane umunyamuryago wayo aba Umunyafurika umwe rukumbi muri iyi komisiyo. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo iyi nkuru yasakaye mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Mukobwankawe Liliane yavuze ko gushyirwa muri uyu mwanya abikesha ibikorwa by’impuzamashyirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda). Yagize ati "Ni umwanya nishimiye cyane kuko si abakinnyi benshi bageze kuri uyu mwanya. Navuga ko iki cyizere nagiriwe ngikesha ibikorwa bya NPC Rwanda kuko ni yo yadufashije kwitabira imikino Olempike y’abafite ubumuga inshuro ebyiri, shampiyona y’Isi n’ibindi."
Yakomeje avuga ko uyu mwanya uzamufasha kuvugira abakinnyi bafite ubumuga mu Rwanda kugira ngo byaba ibibuga cyangwa ubundi bufasha bushoboka buzabagereho.

Lilliane Mukobwankawe usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball yasabye abakinnyi bafite ubumuga gutinyuka kuko bafite amahirwe menshi. Yagize ati "Amahirwe arahari menshi kandi buri wese afite umukino yakwisangamo kandi akagiramo umusaruro mwiza. Icyo nabashishikariza ni ugutinyuka bagashaka umukino bakina kandi bakawushyiraho imbaraga n’urukundo rwawo."
Liliane Mukobwankawe afite ubumuga bw’ukuguru kw’iburyo yatewe n’impanuka mu mwaka wa 1996. Yatangiye gukina Volleyball y’abafite ubumuga mu mwaka wa 2007. Liliane asanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball. Akina mu Ntwari za Gasabo aho asanzwe ari na Visi Perezida w’iyi Kipe. Mu bindi, asanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo y’abakinnyi muri Komite Olempike na Siporo mu Rwanda. Ni umusifuzi w’umukino w’abatabona akaba n’umubitsi wabo. Mukobwankawe Liliane asanzwe aba mu nama y’ubutegetsi ya NPC Rwanda nk’uhagarariye abagore ndetse akaba akina Sitball na Sitting Volleyball.

Liliane Mukobwankawe yayoboye ikipe ya Sitting volleyball yitabiriye Imikino Olempike y’abafite ubumuga inshuro ebyiri muri 2016 yabereye muri Brazil na 2012 yabereye i Londres mu Bwongereza.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|