Ni ubushakashatsi bwakozwe hapimwa abantu 2,900 mu gihugu cyose, ngo bukaba bwarerekanye ko iyo ndwara yongereye ubukana ku buryo budasanzwe.
Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ubwandu bwa Covid-19 bwiyongereye cyane mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu wa 2021, akabyerekana ahereye ku mibare y’ibipimo byagiye bikorwa.
Agira ati “Uko gupima dutomboje abantu mu mihanda, mu masoko n’ahandi twabikoraga buri kwezi, twabanje kubikora muri Nzeri umwaka ushize dusanga ni 0.1% barwaye, Ukwakira tubikoze nta n’umwe twabonye, byari 0%. Mu Gushyingo twatangiye kubona abarwaye kuko bari 1% naho mu Kuboza twegereje iminsi mikuru tubona 2%, aho ni mu gihugu hose kandi ubundi iyo birenze 1% kiba ari ikibazo kidasanzwe”.
Ati “Muri Mutarama uyu mwaka abantu bavuye mu minsi mikuru tubikoze na none dutomboza dusanga ni 3%, mu gusoza ejo hashije twasanze abanduye mu gihugu hose ari 5%. Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ho twasanze abarwaye ari 12%, ni ikintu kidasanzwe kigaragaza ko mu minsi mikuru abantu biraye”.
Dr Nsanzimana avuga kandi ko uko abarwara biyongera ari ko n’abaremba biyongera bigatuma ibitaro byuzura.
Ati “Imibare uko izamuka twabiboneraga no mu baremba bari mu bitaro, tugera n’aho dufungura ibitaro bishya bya Nyarugenge, ariko na byo bigeze kuri 70% byuzura nyuma y’ibyumweru bibiri gusa tubifunguye. Bivuze ko hatagize igikorwa kindi kidasanzwe, nyuma y’ibindi byumweru bibiri bya bitaro biraza kuzura, ya 12% twabonye izaba 20 cyangwa 30%, kandi uko imibare izamuka ni ko abaremba n’abapfa biyongera”.
Akomeza asaba abantu cyane cyane abanyakigali kudafata Covid-19 nk’imikino kuko ngo hari abazi ko ari imikino kandi yica abantu.
Ati “Abanyakigali rero nzi ko hari abavuga ko Covid-19 ari ibiganiro cyangwa imikino, ngo ni bya bindi muhora mutubwira, Covid si imikino, ntiyigeze iba imikino. Twari tugeze ahantu heza twumva mu minsi mike iri imbere urukingo ruzatugeraho, ariko ni bwo abantu barimo gupfa cyane, mu minsi ibiri hari ubwo twapfushije abantu 10, iyi ndwara itangiye kudushyira mu gahinda kenshi kandi hari uko twakwirinda”.
Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura Covid-19 ni 11,032 ikaba imaze guhitana abantu 142, abakirwaye akaba ari 3,527.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigeze muri Afurika – Perezida Kagame
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87, ntawapfuye
- Icyiciro cya kabiri cy’inkingo zo muri Covax kigeze i Kigali
- Imyiteguro yo gukingira abantu Covid-19 irarimbanyije – MINISANTE
- Video: U Rwanda ruzakoresha asaga miliyari 49Frw mu kugura inkingo za Covid-19
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Covid yavaho, itavaho natwe ubwacu duteye nabi mumyumvire. Iyo wagiyee ukubiri namabwiriza utikanga ...Covid turacyarikumwe kugeza Imana ikuyeho icyorezo akadukiriza igihugu. Mask burumwe ayambara uko abyumva, uko abishaka, wanamwibutsa kamere ye ikaba irabyutse.
Ase ubundi muminsi mikuru biraye gute nukuntu Bari nakanuye,ashiiii
mugezageze kugera muturere hose
abanyamakuru
nabapima, kuko ishyamba siryeru.