
Bitangajwe nyuma y’iminsi mike ishize abantu banenga imyambaro ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagaragaje izakoreha mu mikino ya CHAN.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Kigali Today ko ikirego RIB yacyakiriye tariki 23/12/2020 gitanzwe na Ferwafa ivuga ko yibwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu.
Yagize ati “Twaracyakiriye kiracyarimo gukorwaho iperereza kugira ngo tumenye uko byibwe n’ababyibye n’ibyibwe ibyo ari byo. Byibiwe aho byari bibitse mu nzu i Kigali.”
Umuvugizi wa RIB yirinze gutangaza byinshi kuri iki kibazo avuga ko ari mu rwego rwo kugira ngo bitica iperereza.
Radio 10 yatangaje ko iyi myambaro yibwe mu gihe cya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 iheruka kubera mu Rwanda.
Umuvugizi wa RIB yirinze kugira icyo avuga ku bibaza niba iki kirego cyaba hari aho gihuriye n’Amavubi yanenzwe ku myambarire, nk’aho abanyezamu bayo bazakina bambaye iriho amagambo RWANDA yasibwe hakandikwaho amazina y’abo banyezamu nk’uko amafoto y’iyo myenda abigaragaza.
Ikibazo cy’imyambaro y’Amavubi Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batanze ubutumwa burimo kwisegura bugaragaza ko kirimo gukurikiranwa.
Minisiteri ya Siporo iramenyesha #Abanyarwanda n'abakunzi ba Siporo ko ikibazo cyagaragaye ku myambaro y'ikipe y'igihugu @AmavubiStars kiri gukurikiranwa n’inzego zitandukanye.
Dukomeze dushyigikire #Amavubi muri uru rugendo ahagariyemo u #Rwanda.#TWESEINYUMAYAMAVUBI 🇷🇼⚽ https://t.co/UPsEc1HAI8— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) January 18, 2021
National Football League
Inkuru zijyanye na: CHAN2020
- Bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri CHAN batangiye kubona amakipe hanze
- #CHAN2020: Hagati ya Morocco na Mali haravamo itwara igikombe
- Twabyemeye, ntitwajya kurega VAR-Mashami avuga ku ikarita y’umutuku no gusezererwa
- #CHAN2020: Amavubi asezerewe na Guinea mu mukino wabonetsemo amakarita abiri y’umutuku (AMAFOTO)
- Abashobora kubanzamo n’ibyo wamenya mbere y’umukino w’u Rwanda na Guinea
- #CHAN2020: Mali na Cameroon zageze muri 1/2
- Ni igihugu cy’umupira gifite amakipe ahora muri Champions League ariko tugiye kubitegura-Mashami avuga kuri Guinea
- #CHAN2020: Amavubi yamenye ikipe bazahura muri 1/4
- #CHAN2020: Sugira Ernest yijeje Abanyarwanda kugera ku mukino wa nyuma
- Abayobozi n’abandi batandukanye bashimye Amavubi yahesheje u Rwanda ishema
- #CHAN2020: Amavubi abonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda TOGO
- Ku mukino wa Uganda twikanze baringa, twari gutsinda - Umutoza Sogonya Kishi
- Iradukunda Bertrand wavunikiye mu myitozo ntagikinnye umukino wa Togo (AMAFOTO)
- #CHAN2020: Congo zombi zakatishije itike ya 1/4
- Amavubi arakomeza cyangwa arasezererwa? Ibyo wamenya ku mukino uhuza Togo n’u Rwanda
- #CHAN2020: Amakipe ya Cameroon na Mali abaye aya mbere akatishije itike ya 1/4
- Amavubi anganyije na Maroc, amahirwe ategerejwe kuri Togo
- Ibyo wamenya mbere y’umukino uhuza Amavubi na Maroc, biteguye gusiba amateka ya 2016
- Ibitego byaje - Sugira nyuma yo kugaruka mu bazakina na Maroc
- Mashami yanyuzwe n’umukino wa mbere, avuga ko hari icyizere mu mikino isigaye
Ohereza igitekerezo
|