Wari uzi ko umwana ashobora gutanga ikirego cyo kwihakana umubyeyi?

Kugira umubyeyi ni uburenganzira umwana wese yemererwa n’amategeko. Birashoboka ariko ko ubwo burenganzira umwana ashobora kububura bitewe n’uko yavutse ku babyeyi batashyingiranywe cyangwa batazwi, bityo akisunga ubutabera ashaka kwemerwa nk’umwana wabo binyujijwe mu rukiko.

Umwana wese yandikishwa akivuka mu kigo cy’ubuzima yavukiyemo herekanywe icyemezo cya muganga w’ikigo cy’ubuzima umwana yavukiyemo.

Iyo umwana atavukiye mu kigo cy’ubuzima, umwandikisha abikora mu minsi mirongo itatu (30) ikurikira itariki umwana yavukiyeho, yitwaje icyemezo cy’ubuyobozi bubifitiye ububasha bw’aho umwana yavukiye kigaragaza amazina y’ababyeyi n’itariki umwana yavukiyeho kandi akitwaza abatangabuhamya babiri (2) bafite nibura imyaka cumi n’umunani (18).

Iyandikisha ry’ivuka rikorwa na se cyangwa na nyina w’umwana. Iyo bombi batabonetse, rikorwa n’uwo bahaye uburenganzira cyangwa undi ufite ububasha bwa kibyeyi ku mwana cyangwa abo bafitanye isano ya hafi.

Iyo abo bantu bose bavugwa batabonetse, iyandikisha ry’umwana rikorwa n’undi muntu wese wari uhari umwana avuka. Urugero nko muri Gereza, umuyobozi wa gereza agomba kwandikisha abana bavukiye muri gereza ayobora ku mwanditsi w’irangamimerere w’ahantu gereza ayobora iherereye abiherewe uburenganzira n’umubyeyi w’umwana.

Amategeko kandi mu ngingo ya 10 y’itegeko N° 001/2020 ryo ku wa 02/02/2020 Itegeko rihindura Itegeko n° 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, avuga ko mu gihe cy’iyandikwa ry’umwana wavutse, iyo ababyeyi b’umwana batashyingiranywe, iyandikwa ry’umwana rikorerwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere, udafite mu nshingano ze ukwemera umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe, umwana yandikwa kuri nyina. Umubyeyi utanditsweho umwana abanza kwemera umwana imbere y’umwanditsi w’irangamimerere ubifite mu nshingano ze kugira ngo amwandikweho. Hari igihe bitewe n’impamvu zitandukanye umwe mu babyeyi akomeza kwihakana umwana wavutse bikazaba ngombwa ko hitabazwa amategeko kugira ngo umwana wavutse abone ubwo burenganzira.

Utanga ikirego kigamije gushaka se cyangwa nyina abikora ate?

Ikirego cy’umwana kigamije gushaka se cyangwa nyina gitangwa n’umwana ubwe igihe afite imyaka y’ubukure kigatangirwa mu ifasi y’urukiko rw’ibanze rw’ahatuye umubyeyi umwana ashaka ko yemezwa mu mategeko ko ari se cyangwa nyina.

Iyo umwana ataragira imyaka y’ubukure, umwe mu babyeyi be, imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana cyangwa undi wese wemewe n’amategeko wamuhagararira ashobora gutanga ikirego mu izina ry’umwana.

Iyo ikirego cy’umwana ushaka se cyangwa nyina gitangiwe rimwe n’abana benshi bashaka se cyangwa nyina umwe, ikirego kiba kimwe kandi amafaranga y’ingwate y’amagarama agatangwa nk’aho urega ari umwe.

Rumwe mu manza zo gushakisha umubyeyi twatangaho urugero ni urubanza RCA 0024 /16/TGI / HYE rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruri i Huye, ruhaburanishiriza imanza z’imbonezamubano mu rwego rw’ubujurire aho rwaburanishaga urubanza Mukeshimana Beatrice mwene rukabuza na nyakurama, wavutse mu 1944, utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, aburanirwa na Nyiramatama.

Mukeshimana Beatrice yaregaga NDAGIJIMANA Martin mwene KABAGWIRA wavutse mu 1989, utuye mu Mudugudu wa Nyarusambu, Akagari k’Icyeru, mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo avuga ko atari umwana wa musaza we NSHIMIYIMANA Innocent ubwo yatambamiraga urubanza RC 0001/16/TB/MGB rwari rwaraciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Mugombwa.

Icyo gihe urukiko rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko ikirego cy’ubujurire rwashyikirijwe na MUKESHIMANA Beatrice nta shingiro gifite rwemeza ko NDAGIJIMANA Martin ari mwene NSHIMIYIMANA Innocent ndetse runategeka ko NDAGIJIMANA Martin yandikwa kuri NSHIMIYIMANA Innocent mu bitabo by’irangamimerere mu Murenge wa Mukura.

Dore impamvu zituma ikirego cy’umwana ushaka umubyeyi cyakirwa

Ingingo ya 282 na 283 z’itegeko nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango ziteganya impamvu ikirego gishakisha umubyeyi igihe cyakirwa kigasuzumwa n’urukiko.

Ikirego cy’umwana ushaka se cyemerwa cyane cyane iyo hari imwe mu mpamvu zikurikira:
1° umwana yavutse hagati y’iminsi ijana na mirongo inani (180) n’iminsi magana atatu (300) nyuma y’uko nyina w’umwana yateruwe, yagumishijwe ahantu afungiwe baramufashe cyangwa yarasambanyijwe ku ngufu;

2° nyina w’umwana yasambanyijwe hakoreshejwe uburiganya, igitugu, cyangwa yasezeranyijwe kuzashyingiranwa;

3° hari inyandiko cyangwa imvugo idashidikanywaho ko uwo yita se amwemera nk’umwana we;
4° nyina w’umwana yabanye n’umugabo batashyingiranywe ;
5° umugabo asanzwe amufata nk’uwe ku buryo buzwi na bose;
6° byemejwe n’ibipimo bya ADN cyangwa ibindi bimenyetso bibonetse bikoreshejwe ikoranabuhanga

Naho ku kirego cy’umwana ushaka nyina ikirego cye cyemerwa iyo hari imwe mu mpamvu zikurikira:
1° umugore asanzwe afata umwana nk’uwe ku buryo buzwi na bose;
2° iyo ivuka rye rifite aho rihurira no kubyara k’uregwa, hifashishijwe ibimenyetso;
3° byemejwe n’ibipimo bya ADN cyangwa ibindi bimenyetso bibonetse bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ikirego kigamije gushaka umubyeyi gishobora gusaza?

Ingingo ya 281 y’itegeko nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango ivuga ko ikirego kigamije gushaka se cyangwa nyina w’umwana kidashobora kuregerwa nyuma y’imyaka itanu (5) uhereye igihe umwana wagejeje ku myaka y’ubukure yamenyeye uwo yita se cyangwa nyina.

Icyakora, iyo se cyangwa nyina w’umwana bapfuye kandi asanzwe anafatwa nk’umwana w’umubyeyi asabira kwemeza ko ari se cyangwa nyina, icyo gihe uwo mwana ahabwa igihe cy’imyaka itanu (5) gitangira kubarwa igihe uwo yita se cyangwa nyina apfuye.

Icyo kirego ntigishobora gutangwa n’abazungura b’uwo mwana utemewe mu mategeko. Icyakora, abamuzunguye bafite ububasha bwo gukomeza ikirego cyatanzwe n‘uwo bazunguye igihe yaba atakiriho.

Hakurikiraho iki iyo umwana atsinze urubanza rugamije gushakisha umubyeyi ?

Urubanza rwemeza kuba se cyangwa nyina w’umwana rwandukurwa mu gitabo cy’irangamimerere bigashyirwa mu mpande y’inyandiko y’ivuka y’umwana n’iy’uwemejwe ko ari we mubyeyi we.

Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rwaciye ku rwego rwa nyuma urubanza rw’ikirego kigamije gushaka se cyangwa nyina w’umwana amenyesha amakuru yerekeranye no gushakisha umubyeyi w’umwana abisabwe n’urwego hanyuma umwana agahita yandikwa mu bitabo by’irangamimerere ku mazina y’uwo mubyeyi.

Umwana wabonye se cyangwa nyina nyuma y’ikirego gishaka se cyangwa nyina afite uburenganzira n’inshingano bimwe n’iby’abana bakomoka ku bashyingiranywe ariko ku ruhande rw’umubyeyi bireba.

Umwana yemerewe no gutanga ikirego cyo kwihakana umubyeyi

Umwana ashobora kwihakana se cyangwa nyina iyo afite ibimenyetso byemeza ko uwitwa se cyangwa nyina atari we w’ukuri.

Iki kirego gitangwa mu buryo bumwe n’ubw’ikirego cy’umwana kigamije gushaka se cyangwa nyina.

Tubategurira iyi nkuru twifashishije ibikubiye mu itegeko nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango , itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, n’itegeko N° 001/2020 ryo ku wa 02/02/2020 rihindura Itegeko n° 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwose umwana yaravutse ntarerwe kubera amakimbira ne y’umuryango umwana akamererwa nabi, Noneho umwana akarerwa nanyina wabo akana murihirira ishuri , kd akaba yaramwiyandikishijeho ko ariwe umurere ,ubwo byagute mubyangobwa bye by’ ishuri?

[email protected] yanditse ku itariki ya: 19-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka